Abalewi 4:16-35
16.
Umutambyi wasīzwe azane ku maraso yacyo mu ihema ry’ibonaniro,
17.
ayakozemo urutoki, ayaminjagire karindwi imbere y’Uwiteka, imbere ya wa mwenda ukingiriza Ahera cyane.
18.
Yende kuri ayo maraso, ayashyire ku mahembe y’igicaniro cy’imbere y’Uwiteka kiri mu ihema ry’ibonaniro, andi maraso yose ayabyarire ku gicaniro hasi cyoserezwaho ibitambo, kiri ku muryango w’ihema ry’ibonaniro.
19.
Kandi urugimbu rw’icyo kimasa rwose arugikūre, arwosereze ku gicaniro.
20.
Abe ari ko agirira icyo kimasa, nk’uko yagiriye cya kimasa kindi cy’igitambo gitambirwa ibyaha, abe ari ko agirira n’icyo. Nuko umutambyi abahongerere impongano, maze abo bazababarirwa.
21.
Kandi ajyane icyo kimasa inyuma y’amahema yabo, acyose nk’uko yosheje icya mbere. Icyo ni igitambo gitambirwa ibyaha by’iteraniro.
22.
“Umutware nakora icyaha, agakora atacyitumye kimwe mu byo Uwiteka Imana ye yabuzanije byose, akagibwaho n’urubanza,
23.
icyaha yakoze nakimenyeshwa, azane isekurume y’ihene idafite inenge ho igitambo.
24.
Ayirambike ikiganza mu ruhanga, ayibīkīrire imbere y’Uwiteka aho bakererera igitambo cyoswa. Icyo ni igitambo gitambirwa ibyaha.
25.
Umutambyi yendeshe urutoki ku maraso y’icyo gitambo gitambirwa ibyaha, ayashyire ku mahembe y’igicaniro cyoserezwaho ibitambo, andi maraso yacyo ayabyarire kuri icyo gicaniro hasi.
26.
Urugimbu rwacyo rwose arwosereze ku gicaniro, nk’uko bosa urw’igitambo cy’uko umuntu ari amahoro. Nuko umutambyi amuhongerere impongano y’icyo cyaha cye, maze uwo muntu azacyibabarirwa.
27.
“Kandi nihagira uwo mu boroheje ukora icyaha atacyitumye, cyo mu byo Uwiteka yabuzanije, akagibwaho n’urubanza,
28.
icyaha yakoze nakimenyeshwa, azane umwagazi w’ihene udafite inenge ho igitambo cyo gutambirwa icyaha yakoze.
29.
Arambike ikiganza mu ruhanga rw’icyo gitambo gitambirwa ibyaha, akibīkīrire aho babīkīrira igitambo cyoswa.
30.
Umutambyi yendeshe urutoki ku maraso yacyo, ayashyire ku mahembe y’igicaniro cyoserezwaho ibitambo, andi maraso yacyo yose ayabyarire kuri icyo gicaniro hasi.
31.
Urugimbu rwacyo rwose arukūre nk’uko bakūra urw’igitambo cy’uko bari amahoro, umutambyi arwosereze ku gicaniro rube umubabwe uhumurira Uwiteka neza. Nuko umutambyi amuhongerere impongano, maze uwo muntu azababarirwa.
32.
“Kandi nazana umwana w’intama ho igitambo gitambirwa ibyaha, azane umwagazi udafite inenge.
33.
Arambike ikiganza mu ruhanga rw’icyo gitambo gitambirwa ibyaha, akibīkīrire aho babīkīrira igitambo cyoswa, kibe igitambo gitambirwa ibyaha.
34.
Umutambyi yendeshe urutoki ku maraso y’icyo gitambo gitambirwa ibyaha, ayashyire ku mahembe y’igicaniro cyoserezwaho ibitambo, andi maraso yacyo yose ayabyarire kuri icyo gicaniro hasi.
35.
Urugimbu rwacyo rwose arukūre nk’uko bakūra urw’umwana w’intama w’igitambo cy’uko bari amahoro, umutambyi arwosereze ku gicaniro, hejuru y’ibitambo byatambiwe Uwiteka bigakongorwa n’umuriro. Nuko umutambyi amuhongerere impongano y’icyaha yakoze, maze uwo muntu azakibabarirwa.
Abalewi 5:1-19
“Kandi nihagira umuntu batanze ho umugabo akumva bamurahiza, agakora icyaha cyo kutavuga ibyo yabonye cyangwa ibyo azi, azagibwaho no gukiranirwa kwe.
2.
“Cyangwa nihagira umuntu ukora ku gihumanya cyose, naho yaba intumbi y’inyamaswa ihumanya, cyangwa iy’itungo rihumanya, cyangwa iy’igikururuka gihumanya atabizi agahumana, azagibwaho n’urubanza.
3.
“Cyangwa nakora ku guhumana k’undi muntu, uko kuri kose atabizi, nabimenya, azagibwaho n’urubanza.
4.
“Cyangwa nihagira umuntu uturumbukira indahiro yo gukora ikibi cyangwa icyiza, indahiro yose umuntu yaturumbukira bikamwibagira, nabimenya azagibwaho n’urubanza rw’icyo yaturumbukiye.
5.
“Kandi niyimenyaho urubanza rwa kimwe cyo muri ibyo, yature icyaha yakoze,
6.
azanire Uwiteka igitambo cye cyo gukuraho urubanza rw’icyaha yakoze, cy’umwagazi wo mu mukumbi w’umwana w’intama cyangwa w’ihene ho igitambo gitambirwa ibyaha, umutambyi amuhongerere impongano y’icyaha yakoze.
7.
“Niba ari umukene ntabashe kubona umwana w’intama, azanire Uwiteka igitambo cyo gukuraho urubanza rw’icyaha yakoze, cy’intungura ebyiri cyangwa ibyana by’inuma bibiri, kimwe kibe igitambo cyo gutambirwa ibyaha, ikindi kibe icyo koswa.
8.
Abizanire umutambyi, na we abanze atambe icyo gutambirwa ibyaha, akinosheho umutwe, ariko ye kukigabanyamo kabiri.
9.
Amishe ku maraso y’icyo gitambo gitambirwa ibyaha ku rubavu rw’igicaniro, andi maraso yacyo agikandwemo avire ku gicaniro hasi. Icyo ni igitambo gitambirwa ibyaha.
10.
Icya kabiri acyose nk’uko byabwirijwe. Nuko umutambyi amuhongerere impongano y’icyaha yakoze, maze uwo muntu azakibabarirwa.
11.
“Niba ari umukene ntabashe kubona intungura ebyiri cyangwa ibyana by’inuma bibiri, azane ituro aturirira icyaha yakoze ry’igice cya cumi cya efa y’ifu y’ingezi ibe ituro rituririrwe ibyaha. Ntasukeho amavuta ya elayo, ntashyireho umubavu kuko rituririrwa ibyaha.
12.
Iyo fu ayizanire umutambyi, uwo mutambyi ayikureho iyuzuye urushyi, ibe urwibutso rw’iryo turo, ayosereze ku gicaniro, hejuru y’ibitambo byatambiwe Uwiteka bigakongorwa n’umuriro. Iryo ni ituro rituririrwa ibyaha.
13.
Nuko umutambyi amuhongerere impongano y’icyaha yakoze cya bene ubwo buryo, maze uwo muntu azakibabarirwa. Ifu isigaye ibe iy’umutamby, nk’uko biba ku ituro ry’ifu ridaturirirwa ibyaha.”
14.
Uwiteka abwira Mose ati
15.
“Nihagira umuntu ucumura, agakora icyaha atacyitumye mu byera by’Uwiteka akwiriye gutanga, azanire Uwiteka igitambo cye cyo gukuraho urubanza, cy’isekurume y’intama idafite inenge ikuwe mu mukumbi, y’igiciro uzacira cya shekeli z’ifeza zigezwe kuri shekeli y’Ahera, ibe igitambo cyo gukuraho urubanza.
16.
Kandi arihe igiciro cy’iby’Ahera yimanye, yongereho igice cyacyo cya gatanu, abihe umutambyi, umutambyi amuhongerere impongano ho iyo sekurume y’intama y’igitambo cyo gukuraho urubanza, maze uwo muntu azababarirwa.
17.
“Kandi nihagira umuntu ukora icyaha, agakora kimwe mu byo Uwiteka yabuzanije, naho yaba agikoze atacyitumye aba agiweho n’urubanza, kandi azabaho gukiranirwa kwe.
18.
Azanire umutambyi isekurume y’intama idafite inenge, ikuwe mu mukumbi y’igiciro uzacira, ibe igitambo cyo gukuraho urubanza, umutambyi amuhongerere impongano y’igicumuro yacumuye atacyitumye, atabizi, maze uwo muntu azakibabarirwa.
19.
Icyo ni igitambo cyo gukuraho urubanza, ni ukuri yagiweho n’urubanza imbere y’Uwiteka.”