Italiki 28 Nyakanga 2018: ABALEWI 3:1-4:15

Abalewi 3:1-17

“Kandi umuntu natamba igitambo cy’uko ari amahoro, cyo mu mashyo, cy’ikimasa cyangwa cy’inyana, agitambire imbere y’Uwiteka kidafite inenge.
2.
Arambike ikiganza mu ruhanga rw’igitambo cye, akibīkīrire ku muryango w’ihema ry’ibonaniro, bene Aroni abatambyi bamishe amaraso yacyo impande zose z’igicaniro.
3.
Kandi akure kuri icyo gitambo cy’uko ari amahoro, igitambo atambira Uwiteka kigakongorwa n’umuriro. Kandi uruta rworoshe amara, n’urugimbu rwo hagati yayo rwose,
4.
n’impyiko zombi, n’urugimbu rwo kuri zo rufatanye n’urukiryi, n’umwijima w’ityazo, abikurane n’impyiko.
5.
Bene Aroni babyosereze ku gicaniro, hejuru y’igitambo cyoshejwe kitagabanije kiri ku nkwi zo ku muriro. Ibyo ni igitambo gikongorwa n’umuriro, cy’umubabwe uhumurira Uwiteka neza.
6.
“Kandi natambira Uwiteka igitambo cy’uko ari amahoro cyo mu mikumbi, cy’isekurume cyangwa cy’umwagazi, agitambe kidafite inenge.
7.
Natamba igitambo cy’umwana w’intama, awutambire imbere y’Uwiteka.
8.
Arambike ikiganza mu ruhanga rw’igitambo cye, ayibīkīre imbere y’ihema ry’ibonaniro, bene Aroni bamishe amaraso yacyo impande zose z’igicaniro.
9.
Kandi akure kuri icyo gitambo cye cy’uko ari amahoro, icyo atambira Uwiteka kigakongorwa n’umuriro. Akure ibinure byacyo, umurizo wacyo wose awucire mu nguge, akure n’uruta rutwikira amara, n’urugimbu rwo hagati yayo rwose,
10.
n’impyiko zombi, n’urugimbu rwo kuri zo rufatanye n’urukiryi, n’umwijima w’ityazo, awukurane n’impyiko.
11.
Umutambyi abyosereze ku gicaniro, ibyo ni ibyokurya (by’Imana), n’igitambo gitambirwa Uwiteka kigakongorwa n’umuriro.
12.
“Kandi umuntu natamba ihene ayitambire imbere y’Uwiteka,
13.
ayirambike ikiganza mu ruhanga ayibīkīrire imbere y’ihema ry’ibonaniro, bene Aroni bamishe amaraso yayo impande zose z’igicaniro.
14.
Ayikureho igitambo cye gitambirwa Uwiteka kigakongorwa n’umuriro, uruta rutwikira amara n’urugimbu rwo hagati yayo rwose,
15.
n’impyiko zombi n’urugimbu rwo kuri zo rufatanye n’urukiryi, n’umwijima w’ityazo awukurane n’impyiko.
16.
Umutambyi abyosereze ku gicaniro, ibyo ni ibyokurya by’Imana, n’igitambo gikongorerwa n’umuriro kuba umubabwe uhumura neza. Urugimbu rwose ni umwanya w’Uwiteka.
17.
Rizababere itegeko ridakuka mu bihe byanyu byose no mu buturo bwanyu bwose, ntimukagire urugimbu cyangwa amaraso murya.”

Abalewi 4:1-15

Uwiteka abwira Mose ati
2.
“Bwira Abisirayeli uti: Nihagira umuntu ukora icyaha atacyitumye, cyo mu byo Uwiteka yabuzanije agakora kimwe muri byo,
3.
“Niba ari umutambyi wasīzwe ukora icyaha, agashyirisha ku bwoko bwose urubanza, atambire icyo cyaha yakoze ikimasa cy’umusore kidafite inenge, agitambire Uwiteka ho igitambo gitambirwa ibyaha.
4.
Azane icyo kimasa ku muryango w’ihema ry’ibonaniro imbere y’Uwiteka, akirambike ikiganza mu ruhanga akibīkīrire imbere y’Uwiteka.
5.
Uwo mutambyi wasīzwe yende ku maraso yacyo ayazane mu ihema ry’ibonaniro,
6.
akoze urutoki muri ayo maraso ayaminjagire karindwi imbere y’Uwiteka, imbere ya wa mwenda ukingiriza Ahera cyane.
7.
Yende kuri ayo maraso, ayashyire ku mahembe y’igicaniro cyoserezwaho imibavu, kiri imbere y’Uwiteka mu ihema ry’ibonaniro, andi maraso y’icyo kimasa yose ayabyarire ku gicaniro hasi cyoserezweho ibitambo, kiri ku muryango w’ihema ry’ibonaniro.
8.
Kandi urugimbu rwose rw’icyo kimasa gitambirwa ibyaha arugikūre, uruta rutwikira amara n’urugimbu rwo hagati yayo rwose,
9.
n’impyiko zombi n’urugimbu rwo kuri zo rufatanye n’urukiryi, n’umwijima w’ityazo awukurane n’impyiko,
10.
nk’uko babikura ku kimasa cy’igitambo cy’uko bari amahoro. Umutambyi abyosereze ku gicaniro cyoserezwaho ibitambo.
11.
Kandi uruhu rw’icyo kimasa n’inyama zacyo zose, zirimo igihanga cyacyo n’ibinyita byacyo, n’amara yacyo n’amayezi yacyo,
12.
icyo kimasa cyose akijyane inyuma y’ingando z’amahema, ahantu hadahumanijwe, aho basesa ivu, agishyire ku nkwi acyose, aho basesa ivu abe ari ho bacyosereza.
13.
“Kandi niba ari iteraniro ry’Abisirayeli ryose rikoze icyaha ritacyitumye kigahishwa amaso yaryo, bakaba bakoze kimwe mu byo Uwiteka yabuzanije bakagibwaho n’urubanza,
14.
icyaha bakoze nikimenyekana iteraniro ritambe ikimasa cy’umusore ho igitambo gitambirwa ibyaha, bakizane imbere y’ihema ry’ibonaniro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp
15.
Abakuru bo mu iteraniro barambikire ibiganza mu ruhanga rw’icyo kimasa imbere y’Uwiteka, gikerererwe imbere ye.