Itangiriro 10:1-20
Uru ni urubyaro rwa bene Nowa, ni bo Shemu na Hamu na Yafeti, babyaye abana hanyuma ya wa mwuzure.
2.
Bene Yafeti ni Gomeri na Magogi, na Madayi na Yavani na Tubali, na Mesheki na Tirasi.
3.
Bene Gomeri ni Ashikenazi na Rifati na Togaruma.
4.
Bene Yavani ni Elisha na Tarushishi, na Kitimu na Dodanimu.
5.
Abo ni bo bagabiwe ibirwa by’abanyamahanga, nk’uko ibihugu byabo biri, umuntu wese nk’uko ururimi rwabo rumeze, nk’uko imiryango yabo iri, nk’uko amahanga yabo ari.
6.
Bene Hamu ni Kushi na Misirayimu, na Puti na Kanani.
7.
Bene Kushi ni Seba na Havila, na Sabuta na Rama na Sabuteka, bene Rama ni Sheba na Dedani.
8.
Kandi Kushi yabyaye Nimurodi, atangira kuba umunyamaboko mu isi.
9.
Yari umuhigi w’umunyamaboko imbere y’Uwiteka, ni cyo gituma bavuga bati “Nka Nimurodi, wa muhigi w’umunyamaboko imbere y’Uwiteka.”
10.
Igihugu yimyemo ubwa mbere ni Babeli na Ereki, na Akadi n’i Kalune mu gihugu cy’i Shinari.
11.
Ava muri icyo gihugu ajya muri Ashuri, yubaka i Nineve n’i Rehobotiru n’i Kala,
12.
n’i Reseni iri hagati y’i Nineve n’i Kala (aho ni ho wa mudugudu ukomeye).
13.
Misirayimu yabyaye Abaludi n’Abanami, n’Abalehabi n’Abanafutuhi,
14.
n’Abapatirusi n’Abakasiluhi (ni bo bakomotsweho n’Abafilisitiya), yabyaye n’Abakafutori.
15.
Kanani yabyaye imfura ye Sidoni na Heti.
16.
Yabyaye n’Abayebusi n’Abamori n’Abagirugashi,
17.
n’Abahivi n’Abaruki n’Abasini,
18.
n’Abanyaruvadi n’Abasemari n’Abahamati, ubwa nyuma imiryango y’Abanyakanani irakwira.
19.
Urugabano rw’Abanyakanani rwaheraga i Sidoni, rukagenda rwerekeje i Gerari rukageza i Gaza, rukagenda rwerekeje i Sodomu n’i Gomora, na Adima n’i Seboyimu rukageza i Lesha.
20.
Abo ni bo buzukuruza ba Hamu, nk’uko imiryango yabo iri, nk’uko indimi zabo ziri, nk’uko ibihugu byabo biri, nk’uko amahanga yabo ari.