Italiki 27 Mata 2018: ITANGIRIRO 7,8

Itangiriro 7:1-24; 8:1-22

 

Itangiriro 7:1-24

Uwiteka abwira Nowa ati “Injirana mu nkuge n’abo mu nzu yawe mwese, kuko ari wowe nabonye ukiranuka mu maso yanjye muri iki gihe.
2.
Mu matungo yose no mu nyamaswa zose zitazira, ujyanemo birindwi birindwi, ibigabo n’ibigore, no mu nyamaswa zizira, ujyanemo ebyiri ebyiri, ingabo n’ingore,
3.
no mu nyoni n’ibisiga byo mu kirere, ujyanemo birindwi birindwi, ibigabo n’ibigore, kugira ngo urubyaro rwabyo ruzarokoke rube mu isi yose.
4.
Kuko iminsi irindwi nishira, nzashyanisha imvura mu isi, iminsi mirongo ine ku manywa na nijoro, nkarimbura ibifite ubugingo naremye byose, nkabitsemba mu isi.”
5.
Nowa akora byose, uko Uwiteka yabimutegetse.
6.
Ubwo umwuzure w’amazi wabaga ku isi, Nowa yari amaze imyaka magana atandatu avutse.
7.
Nowa yinjirana muri iyo nkuge n’abana be n’umugore we n’abakazana be, ngo aticwa n’amazi y’umwuzure.
8.
Mu matungo, no mu nyamaswa zitazira, no mu zizira, no mu nyoni n’ibisiga, no mu bikururuka hasi byose,
9.
bibiri bibiri birinjira bisanga Nowa mu nkuge, ikigabo n’ikigore, uko Imana yamutegetse.
10.
Maze iyo minsi irindwi ishize, amazi y’umwuzure asandara mu isi.
11.
Mu mwaka wa magana atandatu w’ubukuru bwa Nowa, mu kwezi kwa kabiri, ku munsi wako wa cumi n’irindwi, amasoko y’ikuzimu yose arazibuka, imigomero yo mu ijuru yose iragomororwa.
12.
Imvura imara iminsi mirongo ine igwa mu isi, ku manywa na nijoro.
13.
Kuri uwo munsi Nowa yinjirana muri ya nkuge na Shemu na Hamu na Yafeti abana be, n’umugore we, n’abakazana be, uko ari batatu.
14.
Binjiranamo n’inyamaswa zose nk’uko amoko yazo ari, n’amatungo yose nk’uko amoko yayo ari, n’ibikururuka hasi byose nk’uko amoko yabyo ari, n’ibisiga byose nk’uko amoko yabyo ari, n’inyoni zose n’ibifite amababa byose.
15.
Birinjira bisanga Nowa mu nkuge, bibiri bibiri mu bifite umubiri byose birimo umwuka w’ubugingo.
16.
Ibyinjiye byari ikigabo n’ikigore byo mu bifite umubiri byose, uko Imana yamutegetse. Uwiteka amukingiraniramo.
17.
Umwuzure umara mu isi iminsi mirongo ine, amazi aragwira aterura ya nkuge, ishyirwa hejuru y’isi.
18.
Amazi arakwira cyane arushaho kugwira cyane mu isi, ya nkuge ireremba ku mazi.
19.
Amazi arushaho gukwira cyane mu isi, imisozi miremire yose yo munsi y’ijuru ryose irarengerwa.
20.
Amazi agera mu kirere hejuru nka mikono cumi n’itanu, imisozi irarengerwa.
21.
Ibifite umubiri byose byigenza ku isi birapfa, uhereye ku nyoni n’ibisiga, n’amatungo n’inyamaswa, n’ibikururuka hasi byose n’abantu bose.
22.
Ibifite umwuka w’ubugingo mu mazuru byose, ibiri ku butaka byose, birapfa.
23.
Ibifite ubugingo byose biri ku butaka birarimbuka, uhereye ku bantu n’amatungo, n’ibikururuka n’inyoni n’ibisiga byo mu kirere, bitsembwa mu isi. Nowa wenyine arokokana n’ibyo yari kumwe na byo muri ya nkuge.
24.
Amazi amara iminsi ijana na mirongo itanu agikwiriye cyane mu isi.

Itangiriro 8:1-22

Imana yibuka Nowa n’ibifite ubugingo byose n’amatungo yose byari kumwe na we mu nkuge, Imana izana umuyaga ku isi amazi atangira gukama.
2.
Amasoko y’ikuzimu araziba, imigomero yo mu ijuru iragomerwa, imvura iva mu ijuru iricwa.
3.
Amazi asubirayo, ava ku butaka ubudasiba, ya minsi ijana na mirongo itanu ishize, amazi aragabanuka.
4.
Mu kwezi kwa karindwi, ku munsi wako wa cumi n’irindwi, ya nkuge ihagarara ku misozi ya Ararati.
5.
Amazi agabanuka ubudasiba ageza ku kwezi kwa cumi, mu kwezi kwa cumi ku munsi wako wa mbere, impinga z’imisozi ziraboneka.
6.
Iminsi mirongo ine ishize, Nowa akingura idirishya ryo mu nkuge yabajije,
7.
yohereza igikona, kirajarajara, kugeza aho amazi yakamiye ku isi.
8.
Maze yohereza inuma kugira ngo amenye yuko amazi agabanutse ku isi.
9.
Maze ntiyabona aho ishinga ikirenge cyayo imugarukaho ku nkuge, kuko amazi yari akiri ku isi yose, ayisingiriza ukuboko arayenda, ayisubiza mu nkuge.
10.
Asiba iminsi irindwi, yongera kohereza iyo numa kuva mu nkuge,
11.
igaruka aho ari nimugoroba, ifite ikibabi kibisi cy’umunzenze mu kanwa kayo, icyo yakuye ku giti. Bituma Nowa amenya yuko amazi agabanutse ku isi.
12.
Asiba indi minsi irindwi, yohereza ya numa, ntiyasubira kumugarukaho.
13.
Mu mwaka wa magana atandatu n’umwe, mu kwezi kwa mbere, ku munsi wako wa mbere, amazi akama mu isi. Nowa akuraho igipfundikiye ya nkuge, arareba, abona ubutaka bwumye.
14.
Mu kwezi kwa kabiri, ku munsi wako wa makumyabiri n’irindwi, isi iruma.
15.
Imana ibwira Nowa iti
16.
“Sohokana mu nkuge n’umugore wawe n’abana bawe n’abakazana bawe.
17.
Kandi usohokane ibibaho byose muri kumwe, byo mu bifite umubiri byose, inyoni n’ibisiga n’amatungo n’ibikururuka hasi byose, kugira ngo bibyarire mu isi cyane byororoke bigwire mu isi.”
18.
Nowa asohokana n’abana be n’umugore we n’abakazana be,
19.
amatungo yose n’inyamaswa zose n’ibikururuka byose, n’inyoni zose n’ibisiga byose, ibyigenza ku isi byose nk’uko amoko yabyo ari, bisohoka muri ya nkuge.
20.
Nowa yubakira Uwiteka igicaniro, atoranya mu matungo yose no mu nyamaswa zose zitazira no mu nyoni n’ibisiga bitazira, atambira kuri icyo gicaniro ibitambo byoswa.
21.
Uwiteka ahumurirwa n’umubabwe, Uwiteka aribwira ati “Sinzongera ukundi kuvuma ubutaka ku bw’abantu, kuko gutekereza kw’imitima y’abantu ari kubi, uhereye mu bwana bwabo, kandi sinzongera kwica ibifite ubugingo byose nk’uko nakoze.
22.
Isi ikiriho, ibiba n’isarura, n’imbeho n’ubushyuhe, n’impeshyi n’urugaryi, n’amanywa n’ijoro, ntibizashira.”