Italiki 25 Gicurasi 2018: ITANGIRIRO 33:1-34:13

Itangiriro 33:1-20

1.
Yakobo yubura amaso, arebye abona Esawu azanye n’abantu magana ane. Agabanya abana, aha Leya abe, na Rasheli abe, n’inshoreke zombi abazo.
2.
Ashyira imbere inshoreke n’abana bazo, akurikizaho Leya n’abana be, basezererwa na Rasheli na Yosefu.
3.
Maze ubwe abarangaza imbere, yikubita hasi karindwi, arinda agera aho yegereye mwene se.
4.
Esawu arirukanka ajya kumusanganira, aramuhobera begamiranya amajosi, aramusoma, bombi bararira.
5.
Esawu yubura amaso abona ba bagore n’abana, aramubaza ati “Abo muri kumwe bariya ni abahe?” Aramusubiza ati “Abo ni abana Imana yahereye umugaragu wawe ubuntu bwayo.”
6.
Maze za nshoreke zigira hafi zo n’abana bazo, bikubita hasi.
7.
Na Leya n’abana be bigira hafi, bikubita hasi, hakurikiraho Yosefu na Rasheli, bigira hafi, bikubita hasi.
8.
Aramubaza ati “Umukumbi twahuye wose ni uw’iki?” Aramusubiza ati “Ni ukugira ngo nkugirireho umugisha, databuja.”
9.
Esawu aramusubiza ati “Ibyo mfite birahagije. Mwana wa data, ibyo ufite ubyiharire.”
10.
Yakobo aramubwira ati “Oya ndakwinginze, niba nkugiriyeho umugisha, emera impano nguhaye, kuko mbonye mu maso hawe nk’uko umuntu abona mu maso h’Imana, ukanezererwa.
11.
Ndakwinginze, emera impano yanjye bakuzaniye, kuko Imana yampereye ubuntu, kandi mfite ibinkwiriye byose.” Aramugomera, arayemera.
12.
Aramubwira ati “Dukomeze urugendo tugende, nanjye ndakujya imbere.”
13.
Aramubwira ati “Databuja, uzi yuko abana badafite imbaraga kandi ko imikumbi n’amashyo mfite byonsa, babigendesha uruhato, naho waba umunsi umwe gusa, byapfa byose.
14.
Ndakwinginze databuja, ujye imbere y’umugaragu wawe, nanjye ndagenda buhoro, nk’uko kugenda kw’amatungo nshoreye kuri, kandi nk’uko kugenda kw’abana kuri, ngusange databuja, i Seyiri.”
15.
Esawu aramusubiza ati “Reka ngusigire bamwe mu bo turi kumwe.” Yakobo aramubaza ati “Ni ab’iki? Nkugirireho umugisha databuja.”
16.
Nuko Esawu uwo munsi asubirayo, agumya kugenda, ajya i Seyiri.
17.
Yakobo ajya i Sukoti yubakayo inzu, acirayo amatungo ye ibiraro. Ni cyo cyatumye aho hantu hitwa i Sukoti.
18.
Yakobo asohora amahoro mu mudugudu Shekemu, wo mu gihugu cy’i Kanani, ubwo yavaga i Padanaramu, abamba amahema imbere y’umudugudu.
19.
Isambu yabambyeho ihema rye ayigura na bene Hamori, se wa Shekemu, ibice by’ifeza ijana.
20.
Yubakayo igicaniro, acyita “Eli Elohe Isirayeli.”

Itangiriro 34:1-13

Dina umukobwa wa Leya, uwo yabyaranye na Yakobo, arasohoka ajya kugenderera abakobwa bo muri icyo gihugu.
2.
Shekemu mwene Hamori Umuhivi, umutware mukuru w’icyo gihugu aramubona, aramwenda aryamana na we, aramukinda.
3.
Amarira umutima kuri Dina, umukobwa wa Yakobo, aramukunda, amubwira neza.
4.
Shekemu abwira se Hamori ati “Nsabira uyu mukobwa.”
5.
Yakobo yumva yuko Shekemu yononnye Dina umukobwa we, abahungu be bari mu matungo mu rwuri, Yakobo araceceka, ageza aho baziye.
6.
Hamori se wa Shekemu aragenda ngo ajye kujya inama na Yakobo.
7.
Bene Yakobo babyumvise bava mu rwuri barataha. Barababara kandi bararakara cyane, kuko yakoreye ikizira mu Bisirayeli, ari cyo kuryamana n’umukobwa wa Yakobo bidakwiriye gukorwa.
8.
Hamori ajya inama na bo ati “Umutima w’umuhungu wanjye Shekemu wigombye umukobwa wanyu, ndabinginze, mumushyingire.
9.
Kandi mushyingirane natwe, mudushyingire abakobwa banyu, namwe murongore abakobwa bacu.
10.
Kandi muzaturana natwe, igihugu kizaba imbere yanyu ngo mujye aho mushaka, mugituremo, mugitundemo, mukironkemo ibintu.”
11.
Shekemu abwira se wa Dina na basaza be ati “Mbagirireho umugisha, icyo muzanca cyose nzakibaha.
12.
Inkwano n’impano muzanyaka uko bizangana kose, nzabibaha uko mubinyatse, ariko munshyingire uwo mukobwa.”
13.
Bene Yakobo basubizanya uburiganya Shekemu na Hamori se, kuko yononnye Dina mushiki wabo.