Itangiriro 4:1-26
Kandi uwo mugabo atwika Eva umugore we inda, abyara Kayini aravuga ati “Mpeshejwe umuhungu n’Uwiteka.”
2.
Arongera abyara Abeli, murumuna wa Kayini. Abeli aba umwungeri w’intama, Kayini aba umuhinzi.
3.
Bukeye Kayini azana ituro ku mbuto z’ubutaka, ngo ariture Uwiteka.
4.
Na Abeli azana ku buriza bw’umukumbi we no ku rugimbu rwawo. Uwiteka yita kuri Abeli no ku ituro rye,
5.
maze ntiyita kuri Kayini n’ituro rye. Kayini ararakara cyane, agaragaza umubabaro.
6.
Uwiteka abaza Kayini ati “Ni iki kikurakaje, kandi ni iki gitumye ugaragaza umubabaro?
7.
Nukora ibyiza ntuzemerwa? Ariko nudakora ibyiza, ibyaha byitugatugira ku rugi, kandi ni wowe byifuza ariko ukwiriye kubitegeka.”
8.
Kayini abibwira Abeli murumuna we. Kandi bari mu gasozi, Kayini ahagurukira Abeli murumuna we, aramwica.
9.
Uwiteka abaza Kayini ati “Abeli murumuna wawe ari he?” Aramusubiza ati “Ndabizi se? Ndi umurinzi wa murumuna wanjye?”
10.
Aramubaza ati “Icyo wakoze icyo ni iki? Ijwi ry’amaraso ya murumuna wawe rirantakirira ku butaka.
11.
Noneho uri ikivume ubutaka bwanga, bwasamuye akanwa kabwo kwakira amaraso ya murumuna wawe, ukuboko kwawe kwavushije.
12.
Nuhinga ubutaka, uhereye none ntibuzakwerera umwero wabwo, uzaba igicamuke n’inzererezi mu isi.”
13.
Kayini abwira Uwiteka ati “Igihano umpannye kiruta icyo nakwihanganira.
14.
Dore unyirukanye uyu munsi ku butaka, no mu maso hawe nzahahishwa, nzaba igicamuke n’inzererezi mu isi kandi uzambona wese azanyica.”
15.
Uwiteka abwira Kayini ati “Ni cyo gituma uwica Kayini azabihorerwa karindwi.” Kandi Uwiteka ashyira kuri Kayini ikimenyetso, kugira ngo hatagira umubona, akamwica.
16.
Nuko Kayini ava mu maso y’Uwiteka atura mu gihugu cy’i Nodi, mu ruhande rw’iburasirazuba rwa Edeni.
17.
Kandi Kayini atwika umugore we inda abyara Henoki, yubaka umudugudu awitirira umwana we Henoki.
18.
Henoki abyara Iradi, Iradi abyara Mehuyayeli, Mehuyayeli abyara Metushayeli, Metushayeli abyara Lameki.
19.
Lameki arongora abagore babiri, umwe yitwa Ada, undi yitwa Zila.
20.
Ada abyara Yabalu, aba sekuruza w’abanyamahema baragira inka.
21.
Murumuna we yitwa Yubalu, aba sekuruza w’abacuranzi n’abavuza imyironge.
22.
Na Zila abyara Tubalukayini, umucuzi w’ikintu cyose gikebeshwa cy’umuringa n’icyuma. Mushiki wa Tubalukayini yitwa Nama.
23.
Lameki abwira abagore be ati “Ada na Zila nimwumve ijwi ryanjye, Baka Lameki, nimutegere amatwi amagambo yanjye. Nishe umugabo muhora kunkomeretsa, Nishe umusore muhora kuntera imibyimba.
24.
Niba Kayini azahorerwa karindwi, Ni ukuri Lameki azahorerwa incuro mirongo irindwi n’indwi.”
25.
Adamu arongera atwika umugore we inda, abyara umuhungu amwita Seti ati “Ni uko Imana inshumbushije urundi rubyaro mu cyimbo cya Abeli, kuko Kayini yamwishe.”
26.
Na Seti abyara umuhungu amwita Enoshi, icyo gihe abantu batangira kwambaza izina ry’Uwiteka.