KUVA 12:1-19
1.
Uwiteka abwirira Mose na Aroni mu gihugu cya Egiputa ati
2.
“Uku kwezi kuzababere imfura y’amezi, kuzababere ukwezi kwa mbere mu myaka.
3.
Mubwire iteraniro ry’Abisirayeli ryose, ku wa cumi w’uku kwezi umuntu wese yiyendere umwana w’intama, uko amazu ya ba se ari, umwana w’intama umwe mu nzu imwe.
4.
Kandi niba inzu ari nto itari bumare umwana w’intama, asangire n’umuturanyi we bahereranye, bawufatanye uko umubare w’abantu uri, uko imirīre y’umuntu wese iri abe ari ko muzabara umubare w’abasangira umwana w’intama.
5.
Umwana w’intama wanyu (cyangwa umwana w’ihene) ntuzagire inenge, uzabe isekurume itaramara umwaka, muzawukure mu ntama cyangwa mu ihene.
6.
Muzawurindirize umunsi wa cumi n’ine w’uku kwezi, iteraniro ryose ry’Abisirayeli bazawubikīre nimugoroba.
7.
Bazende ku maraso, bayasīge ku nkomanizo zombi no mu ruhamo rw’umuryango by’amazu bawuririyemo.
8.
Muri iryo joro bazarye inyama zawo zokeje, bazirishe imitsima itasembuwe, bazirishe n’imboga zisharira.
9.
Ntimuzazirye mbisi cyangwa zitetse, keretse zokeje. Igihanga cyawo n’iminono yawo n’ibyo mu nda byawo,
10.
ntimuzagire icyo musiga ngo kirare, iziraye muzazose.
11.
Uku abe ari ko muzazirya: muzazirye mukenyeye, mukwese inkweto, mwitwaje inkoni, muzazirye vuba vuba. Iyo ni yo Pasika y’Uwiteka.
12.
“Kuko muri iryo joro nzanyura mu gihugu cya Egiputa nkica abana b’imfura bose bo mu gihugu cya Egiputa, imfura z’abantu n’uburiza bw’amatungo. N’imana z’Abanyegiputa zose nzasohoza amateka nziciriye ho. Ndi Uwiteka.
13.
Ayo maraso azababere ikimenyetso ku mazu murimo, nanjye ubwo nzabona ayo maraso nzabanyuraho, nta cyago kizababaho ngo kibarimbure, ubwo nzatera igihugu cya Egiputa.
14.
Kandi uwo munsi uzababere urwibutso, muzawuziririze ube umunsi mukuru w’Uwiteka. Mu bihe byanyu byose muzajye muwuziririza, ribe itegeko ry’iteka ryose. 16.3-8
15.
“Muzajye mumara iminsi irindwi murya imitsima itasembuwe, ku munsi uyitangira mujye mukura umusemburo mu mazu yanyu. Uzarya imitsima yasembuwe uhereye ku munsi wa mbere ukageza ku wa karindwi, uwo muntu azakurwe mu Bisirayeli.
16.
Kandi ku munsi wa mbere mujye muteranira kuba iteraniro ryera, no ku wa karindwi hazabe iteraniro ryera he kugira umurimo wose ukorwa muri iyo minsi, keretse umurimo w’inda y’umuntu wese. Uwo wonyine abe ari wo mukora.
17.
Mujye muziririza umunsi mukuru w’imitsima itasembuwe, kuko kuri uwo munsi nzaba mbakuye mu gihugu cya Egiputa muri ingabo. Ni cyo gituma mukwiriye kujya muziririza uwo munsi mu bihe byanyu byose, rikaba itegeko ry’iteka ryose.
18.
Mu kwezi kwa mbere ku munsi wako wa cumi n’ine nimugoroba, muzahereho kurya imitsima itasembuwe mugeze ku munsi wako wa makumyabiri n’umwe nimugoroba.
19.
Muri iyo minsi uko ari irindwi umusemburo we kuzaboneka mu mazu yanyu. Uzarya icyasembuwe, uwo muntu azakurwe mu iteraniro ry’Abisirayeli, naho yaba umunyamahanga ubasuhukiyemo cyangwa uwavukiye mu gihugu cyanyu.
20.
Ntimuzagire icyasembuwe cyose murya, mu mazu yanyu yose mujye murya imitsima itasembuwe.”
21.
Mose ahamagara abakuru bose bo mu Bisirayeli arababwira ati “Nimurobanure mujyane abana b’intama, uko amazu yanyu ari, muzabikīre umwana w’intama wa Pasika.
22.
Mwende umukamato wa ezobu muwinike mu maraso yo mu rwabya, mumishe amaraso yo mu rwabya mu ruhamo rw’umuryango no ku nkomanizo zombi, he kugira uwo muri mwe usohoka mu nzu ye, mugeze mu gitondo.
23.
Kuko Uwiteka azanyura muri mwe ajya kwica Abanyegiputa, kandi nabona ayo maraso, ari mu ruhamo rw’umuryango no ku nkomanizo zombi, Uwiteka azanyura kuri urwo rugi ye gukundira umurimbuzi kwinjira mu mazu yanyu ngo abice.
24.
Kandi mujye muziririza ibyo, bibe itegeko kuri mwe no ku buzukuruza banyu iteka ryose.
25.
Nimumara kugera mu gihugu Uwiteka azabaha nk’uko yasezeranije, muzajye muziririza uwo muhango wera.
26.
Kandi uko abana banyu bababajije bati ‘Uyu muhango wanyu ni uw’iki?’
27.
Mujye mubasubiza muti ‘Ni igitambo cya Pasika y’Uwiteka, kuko yanyuze ku mazu y’Abisirayeli bari muri Egiputa agakiza amazu yacu, ubwo yicaga Abanyegiputa.’ ” Abantu barunama bikubita hasi.
28.
Abisirayeli baragenda babigenza batyo, uko Uwiteka yategetse Mose na Aroni aba ari ko bakora.
29.
Mu gicuku Uwiteka yica abana b’imfura bose bo mu gihugu cya Egiputa, uhereye ku mpfura ya Farawo wicara ku ntebe y’ubwami ukageza ku mpfura y’imbohe mu kazu k’ibwina, n’uburiza bw’amatungo bwose.