Italiki 24 Gicurasi 2018: ITANGIRIRO 32

Itangiriro 32:1-33

1.
Labani azinduka kare mu gitondo, asoma abuzukuru be n’abakobwa be, abasabira umugisha. Labani aragenda, asubira iwabo.
2.
Yakobo akomeza urugendo, abamarayika b’Imana bahura na we.
3.
Yakobo ababonye aravuga ati “Aba ni umutwe w’ingabo z’Imana.” Yita aho hantu Mahanayimu.
4.
Yakobo atuma intumwa ngo zimubanzirize zijye kwa Esawu mwene se mu gihugu cy’i Seyiri, mu ishyamba rya Edomu.
5.
Arabategeka ati “Muzabwire databuja Esawu muti ‘Umugaragu wawe Yakobo ngo yabanaga na Labani, ageza ubu.’
6.
Kandi muti ‘Afite inka n’indogobe n’imikumbi n’abagaragu n’abaja. None adutumye kuza kubikubwira, databuja, kugira ngo akugirireho umugisha.’ ”
7.
Izo ntumwa zisubira aho Yakobo ari, ziramubwira ziti “Twageze kuri mwene so Esawu, kandi araza kugusanganira, azanye n’abantu magana ane.”
8.
Yakobo aratinya cyane ahagarika umutima, abantu bari kumwe na we n’imikumbi n’amashyo n’ingamiya, abigabanyamo imitwe ibiri ati
9.
“Esawu yatungukira ku mutwe umwe akawurimbura, usigaye wakira.”
10.
Kandi Yakobo arambaza ati “Mana ya sogokuru Aburahamu, Mana ya Data Isaka, Uwiteka, ntiwambwiye uti ‘Subira mu gihugu cyanyu no muri bene wanyu, nanjye nzakugirira neza’?
11.
Ku mbabazi zose n’umurava wose wagiriye umugaragu wawe, sinari nkwiriye guhabwaho n’ibyoroheje hanyuma y’ibindi, kuko nambutse Yorodani iyi mfite inkoni nsa, none mpindutse imitwe ibiri.
12.
Ndakwinginze, unkize mwene data Esawu, kuko mutinya ngo ataza akanyicana n’abana na ba nyina.
13.
Nawe warambwiye uti ‘Sinzabura kukugirira neza, nzahwanya urubyaro rwawe n’umusenyi wo ku nyanja, utabarika.’ ”
14.
Aharara iryo joro, yenda ku byo yari afite ngo abihe Esawu mwene se ho impano:
15.
ihene z’abagazi magana abiri, n’iz’amapfizi makumyabiri, n’intama z’abagazi magana abiri, n’iz’amapfizi makumyabiri,
16.
n’ingamiya z’ingore mirongo itatu n’imicanda yazo yonkaga, n’inka mirongo ine n’amapfizi cumi, n’indogobe z’ingore makumyabiri n’ibyana byazo cumi.
17.
Abiha abagaragu be, umukumbi wose ukwawo arababwira ati “Nimunjye imbere, mujye mushyira intera hagati y’umukumbi n’undi.”
18.
Abwira ugiye imbere ati “Esawu mwene data nimuhura, akakubaza ati ‘Uri uwa nde, kandi urajya he, kandi n’ibyo ushoreye ni ibya nde?’
19.
Maze umubwire uti ‘Ni iby’umugaragu wawe Yakobo, ni impano uhawe databuja Esawu, kandi dore na we ari inyuma yacu.’ ”
20.
Maze abitegeka n’uwa kabiri n’uwa gatatu, n’abakurikiye iyo mikumbi bose ati “Abe ari ko mubwira Esawu, nimumubona,
21.
kandi muti ‘Dore n’umugaragu wawe Yakobo ari inyuma yacu.’ ” Kuko yibwiye ati “Ndamwuruza impano zingiye imbere, maze nyuma tubonane, ahari aranyemera.”
22.
Nuko izo mpano zimujya imbere, ahararana iryo joro n’umutwe w’abantu be.
23.
Abyuka muri iryo joro, ajyana n’abagore be bombi n’inshoreke ze zombi n’abana be uko ari cumi n’umwe, yambuka icyambu cya Yaboki.
24.
Arabajyana, abambutsa uwo mugezi, yambutsa n’ibyo yari afite byose.
25.
Yakobo asigarayo wenyine. Haza umugabo aramukiranya, bageza mu museke.
26.
Abonye yuko atamutsinze, akora ku mutsi wo ku nyonga y’itako rye, umutsi wo ku nyonga y’itako rya Yakobo urareguka bagikirana.
27.
Uwo mugabo aramubwira ati “Ndekura, kuko umuseke utambitse.” Aramusubiza ati “Sinkurekura utampaye umugisha.”
28.
Aramubaza ati “Witwa nde?” Aramusubiza ati “Ndi Yakobo”
29.
Aramubwira ati “Ntucyitwa Yakobo ukundi, ahubwo uzitwa Isirayeli, kuko wakiranije Imana n’abantu ukanesha.”
30.
Yakobo aramubwira ati “Ndakwinginze, mbwira izina ryawe.” Aramubaza ati “Ni iki gitumye umbaza izina ryanjye?” Amuherayo umugisha.
31.
Yakobo yita aho hantu Penuweli ati “Ndebesheje Imana amaso, sinapfa.”
32.
Izuba rirasa akirenga Penuweli, acumbagizwa n’ikibero cye.
33.
Ibyo ni byo bituma Abisirayeli batarya umutsi wo ku itako, uri ku kibero, na bugingo n’ubu, kuko wa mugabo yakoze ku mutsi wo ku nyonga y’itako rya Yakobo.