Italiki 23 Gicurasi 2018: ITANGIRIRO 31:35-55

ITANGIRIRO 31:35-55

35.

Rasheli abwira se ati “Ntundakarire databuja yuko ntaguhagurukiye, ni uko ndi mu mihango y’abakobwa.” Arasaka, abura bya bigirwamana.
36.
Yakobo ararakara atonganya Labani aramubaza ati “Nagucumuyeho iki? Nakoze cyaha ki cyatumye unkurikira vuba vuba?
37.
None usatse mu bintu byanjye byose, ubonye iki cyo mu byo mu rugo rwawe? Kizane hano ugishyire imbere ya bene wacu na bene wanyu, badukiranure.
38.
Imyaka makumyabiri twabanye, intama zawe n’ihene zawe n’inyagazi ntizarambururaga, amapfizi y’intama yo mu mikumbi yawe sinayariye.
39.
Iyicwaga n’inyamaswa sinakuzaniraga ikirira nayishyiraga ku mubare wanjye, wandihishaga izibwe naho haba ku manywa cyangwa nijoro.
40.
Nameraga ntya: ku manywa nicwaga n’umwuma, nijoro nkicwa n’imbeho, ibitotsi bikanguruka.
41.
Iyo myaka uko ari makumyabiri nabaga iwawe, nagutendeyeho abakobwa bawe bombi imyaka cumi n’ine, mara imyaka itandatu nkorera umukumbi, wahinduye ibihembo byanjye incuro cumi.
42.
Iyaba Imana ya data, Imana ya Aburahamu, iyo Isaka yubaha itabanye nanjye, ntuba warabuze kunsezerera nta cyo mfite. Imana yabonye kugirirwa nabi kwanjye n’umuruho w’amaboko yanjye, iri joro ryakeye iragukangara.”
43.
Labani asubiza Yakobo ati “Abakobwa ni abakobwa banjye, n’abana ni abanjye, n’imikumbi ni iyanjye, ibyo ureba ibi byose ni ibyanjye. None nabasha nte kugira icyo ntwara abakobwa banjye cyangwa abana babyaye?
44.
None jye nawe dusezerane isezerano, ribe umuhamya hagati yacu.”
45.
Yakobo yenda ibuye, arishinga nk’inkingi.
46.
Yakobo abwira bene wabo ati “Nimuteranye amabuye.” Barayazana, barema igishyinga, basangirira kuri icyo gishyinga.
47.
Labani acyita Yegarisahaduta, Yakobo na we acyita Galedi.
48.
Labani aravuga ati “Iki gishyinga ni umuhamya hagati yacu uyu munsi.” Ni cyo cyatumye cyitwa Galedi.
49.
Kandi cyitwa na Misipa, kuko Labani yavuze ati “Uwiteka agenzure hagati yacu, nituba tutakibonana.
50.
Nugirira nabi abakobwa banjye cyangwa nubaharika, nta wundi uri kumwe natwe, dore Imana ni yo muhamya hagati yacu.”
51.
Kandi Labani abwira Yakobo ati “Dore iki gishyinga n’iyi nkingi nshinze hagati yacu.
52.
Iki gishyinga kibe umuhamya, n’inkingi na yo ibe umuhamya, yuko ntazarenga iki gishyinga ngo nze aho uri, nawe ko utazarenga iki gishyinga n’iyi nkingi ngo uze aho ndi, kugirirana nabi.
53.
Imana ya Aburahamu, Imana ya Nahori, Imana ya se wa bombi, idukiranure.” Yakobo arahira Iyo se Isaka yubaha.
54.
Yakobo atambira igitambo kuri wa musozi, ahamagara bene wabo, arabagaburira barasangira, barara kuri wa musozi buracya.