1.
Abisirayeli barahaguruka babamba amahema mu kibaya cy’i Mowabu kinini, hakurya ya Yorodani ahateganye n’i Yeriko.
2.
Balaki mwene Sipori amenya ibyo Abisirayeli bagiriye Abamori byose.
3.
Abamowabu batinyishwa ubwo bwoko cyane n’ubwinshi bwabo, bakurwa umutima n’Abisirayeli.
4.
Abamowabu babwira abakuru b’i Midiyani bati “None uyu mutwe uzarigata abatugose bose, nk’uko inka ikunūza ubwatsi bwo mu rwuri.” Balaki mwene Sipori ni we wari ku ngoma i Mowabu muri icyo gihe.
5.
Atuma intumwa kuri Balāmu mwene Bewori i Petori, iri ku ruzi Ufurate mu gihugu cy’ubwoko bwe zo kumuhamagara ati “Dore hariho abantu bavuye muri Egiputa, bajimagije igihugu cyose barantegereje.
6.
Nuko ndakwinginze, ngwino umvumire abo bantu kuko bandusha amaboko. Ahari nzabanesha, tubatsinde mbirukane mu gihugu, kuko nzi yuko uwo uhesha umugisha awuhabwa, uwo uvuma akaba ikivume.”
7.
Abakuru b’i Mowabu n’ab’i Midiyani bagenda bafite ingemu bagera kuri Balāmu, bamubwira ubutumwa bwa Balaki.
8.
Arababwira ati “Nimumare hano iri joro, nzababwira ibyo Uwiteka ari bumbwire.” Abatware b’i Mowabu barara kwa Balāmu.
9.
Imana iza aho Balāmu ari iramubaza iti “Aba bantu muri kumwe ni abahe?”
10.
Balāmu asubiza Imana ati “Balaki mwene Sipori umwami w’i Mowabu, yantumyeho ngo:
11.
dore abantu bavuye muri Egiputa bajimagije igihugu. Ati ‘Ngwino ubamvumire, ahari nzashobora kubarwanya mbirukane.’ ”
12.
Imana ibwira Balāmu iti “Ntujyane na bo. Ntuvume abo bantu kuko bahawe umugisha.”
13.
Mu gitondo Balāmu arabyuka, abwira abatware ba Balaki ati “Nimwigendere musubire iwanyu, kuko Uwiteka yanze kunkundira ko tujyana.”
14.
Abatware b’i Mowabu barahaguruka, basubira kuri Balaki baramubwira bati “Balāmu yanze ko tuzana.”
15.
Balaki arongera atuma abandi batware baruta abo ubwinshi, babarusha n’icyubahiro.
16.
Bajya kwa Balāmu baramubwira bati “Balaki mwene Sipori ngo ntihagire ikikubuza kumwitaba,
17.
kuko azagushyira hejuru akaguha icyubahiro cyinshi cyane, kandi ngo icyo uzamubwira cyose azakigukorera. None ngo ngwino arakwinginze, umuvumire abo bantu.”
18.
Balāmu asubiza abagaragu ba Balaki ati “Naho Balaki yampa ifeza n’izahabu byuzuye inzu ye, sinabasha gukora ibitandukana n’itegeko ry’Uwiteka Imana yanjye, ngo ndirenze cyangwa ndigabanye.
19.
None ndabinginze, namwe murare hano iri joro menye icyo Uwiteka ari bwongere kumbwira.”
20.
Imana iza aho Balāmu ari nijoro iramubwira iti “Ubwo aba bantu baje kuguhamagara, uhaguruke ujyane na bo, ariko icyo nzajya ngutegeka azabe ari cyo ukora.”
Imana irakarira Balāmu, indogobe ye imuhana
21.
Mu gitondo Balāmu arabyuka ashyira amatandiko ku ndogobe ye y’ingore, ajyana na ba batware b’i Mowabu.
22.
Uburakari bw’Imana bukongezwa n’uko yagiye, marayika w’Uwiteka ahagarikwa mu nzira no kumutangira. Yari ahetswe n’indogobe ye, abagaragu be bombi bari kumwe na we.
23.
Indogobe ibona marayika w’Uwiteka ahagaze mu nzira, akuye inkota ayifashe mu ntoki, irakebereza ijya mu gisambu. Balāmu ayikubitira kuyisubiza mu nzira.
24.
Marayika w’Uwiteka ahagarara mu muhōra w’inzitiro z’amabuye, zigabanya inzabibu.
25.
Iyo ndogobe ibonye marayika w’Uwiteka yiyagiriza ku muhōra, iwubyigiraho ikirenge cya Balāmu, arongera arayikubita.
26.
Marayika w’Uwiteka asubira inyuma ahagarara mu mpatānwa, hatari umwanya wo gukeberereza iburyo cyangwa ibumoso.