KUVA 10:12
12.
Uwiteka abwira Mose ati “Rambura ukuboko kwawe hejuru y’igihugu cya Egiputa kuzane inzige, zize mu gihugu cya Egiputa zirye ibyatsi byose n’imyaka yose byo mu gihugu, ibyo rwa rubura rwasize byose.”
13.
Mose arambura inkoni ye hejuru y’igihugu cya Egiputa, Uwiteka azanira icyo gihugu umuyaga uvuye iburasirazuba wiriza umunsi, ukesha ijoro. Bukeye uwo muyaga uvuye iburasirazuba uzana inzige,
14.
zikwira mu gihugu cya Egiputa cyose, zigwa mu ngabano zaho zose. Zari icyago gikomeye cyane, uhereye kera kose ntihigeze kubaho inzige nk’izo, ntizizongera kubaho.
15.
Zizimagiza ubutaka mu gihugu cyose, igihugu kibamo umwijima, zirya ibyatsi byose n’imyaka yose byo mu gihugu, n’imbuto z’ibiti zose rwa rubura rwasize. Mu gihugu cya Egiputa cyose ntihasigara ikintu na kimwe kibisi, naho cyaba igiti cyangwa ibyatsi cyangwa imyaka.
16.
Farawo ahamagaza vuba Mose na Aroni arababwira ati “Nacumuye ku Uwiteka Imana yanyu no kuri mwe!
17.
Nuko none ndakwingize, mbabarira icyaha ubu ngubu gusa, munsabire ku Uwiteka Imana yanyu inkureho uru rupfu ubu gusa.”
18.
Ava imbere ya Farawo, asaba Uwiteka.
19.
Uwiteka ahindura umuyaga uhuha cyane w’ishuheri uvuye iburengerazuba, ujyana za nzige uziroha mu Nyanja Itukura, ntihasigara na rumwe mu gihugu cya Egiputa cyose.
20.
Maze Uwiteka anangira umutima wa Farawo, ntiyareka Abisirayeli bagenda.
21.
Uwiteka abwira Mose ati “Tunga ukuboko kwawe mu ijuru umwijima ucure mu gihugu cya Egiputa, umwijima umeze nk’igikorwaho.”
22.
Mose atunga ukuboko mu ijuru, umwijima w’icuraburindi ucura mu gihugu cya Egiputa cyose umara iminsi itatu
23.
ntihagira abarebana cyangwa uwahaguruka akava aho ari bimara iminsi itatu, ariko mu mazu y’Abisirayeli bose harabonaga.
24.
Farawo ahamagaza Mose aramubwira ati “Nimugende mukorere Uwiteka, ariko imikumbi yanyu n’amashyo yanyu abe ari byo bisigara, abana banyu bato mubajyane.”
25.
Mose aramubwira ati “Ukwiriye no kuduha ibyo dutamba n’ibyo twosa, kugira ngo dutambire Uwiteka Imana yacu ibitambo.
26.
N’amatungo yacu tuzayajyana ntihazasigara n’urwara, kuko ari yo tuzaba dukwiriye kwendaho kuyakoreshereza Uwiteka Imana yacu. Kandi ntituzi ibyo tuzakoreshereza Uwiteka tutaragerayo.”
27.
Ariko Uwiteka anangira umutima wa Farawo, ntiyareka bagenda.
28.
Farawo aramubwira ati “Mvaho, irinde ntukongere kunca iryera, kuko umunsi uzongera kunca iryera uzapfa.”
29.
Mose aramusubiza ati “Uvuze ukuri, sinzongera kuguca iryera.”
KUVA 11:10
1.
Uwiteka abwira Mose ati “Hasigaye icyago kimwe nzatera Farawo n’Abanyegiputa, hanyuma azabareka mugende. Nabareka by’ukuri, no kwirukana azabirukana.
2.
None bwira abantu, umugabo wese asabe umuturanyi we n’umugore wese asabe umugore w’umuturanyi we, basabe ibintu by’ifeza n’ibintu by’izahabu.”
3.
Uwiteka aha ubwo bwoko kugirira umugisha ku Banyegiputa. Na Mose ubwe yari umunyacyubahiro cyinshi mu gihugu cya Egiputa, mu maso y’abagaragu ba Farawo no mu maso y’abandi bantu.
4.
Mose aravuga ati “Uwiteka aravuze ati ‘Nko mu gicuku nzanyura hagati mu Egiputa,
5.
abana b’impfura bose bo mu gihugu cya Egiputa bapfe, uhereye ku mpfura ya Farawo wicara ku ntebe y’ubwami ukageza ku mpfura y’umuja w’umusyi, kandi n’uburiza bwose bw’amatungo buzapfa.
6.
Hazaba umuborogo mwinshi mu gihugu cya Egiputa cyose utigeze kubaho, kandi ntihazongera kuba nk’uwo.
7.
Ariko mu Bisirayeli nta n’umwe imbwa izamokera, mu bantu cyangwa mu matungo, kugira ngo mumenye uko Uwiteka yatandukanije Abanyegiputa n’Abisirayeli.’
8.
Kandi aba bagaragu bawe bose bazamanuka bansange bampfukamire, bambwire bati ‘Va mu gihugu ujyane abantu bose bagukurikiye.’ Ubwo ni bwo nzagenda.” Ava kuri Farawo arakaye cyane.
9.
Uwiteka abwira Mose ati “Farawo ntazabumvira, kugira ngo ibitangaza byanjye bigwirire mu gihugu cya Egiputa.”
10.
Nuko Mose na Aroni bakorera ibyo bitangaza byose imbere ya Farawo. Uwiteka anangira umutima wa Farawo, ntiyareka Abisirayeli bagenda ngo bave mu gihugu cye.