1.
Uwiteka abwira Mose ati “Injira mu nzu ya Farawo umubwire uti ‘Uwiteka, Imana y’Abaheburayo aravuze ngo reka ubwoko bwe bugende bumukorere.
2.
Niwanga kuburekura ukagumya kubufata,
3.
dore ukuboko k’Uwiteka kuri ku matungo yawe yo mu gasozi, no ku mafarashi no ku ndogobe no ku ngamiya, no ku mashyo no ku mikumbi, muryamo nyinshi cyane izabitera.
4.
Kandi Uwiteka azarobanura hagati y’amatungo y’Abisirayeli n’amatungo y’Abanyegiputa, ntihazapfa na rimwe mu y’Abisirayeli yose.’ ”
5.
Uwiteka ategeka igihe ati “Ejo ni ho Uwiteka azakora ibyo mu gihugu.”
6.
Bukeye bwaho Uwiteka arabikora, amatungo yose y’Abanyegiputa arapfa, ariko mu matungo y’Abisirayeli ntihapfa na rimwe.
7.
Farawo aratuma asanga mu matungo y’Abisirayeli hatapfuye na rimwe. Maze umutima wa Farawo uranangira ntiyareka ubwo bwoko bugenda.
8.
Uwiteka abwira Mose na Aroni ati “Nimujyane amashyi y’ivu ryo mu itanura, Mose aritumurire hejuru imbere ya Farawo.
9.
Rirahinduka umukungugu w’ifu ukwire mu gihugu cya Egiputa cyose, utere ibishyute bivamo ibishega, bifate abantu n’amatungo mu gihugu cya Egiputa cyose.”
10.
Bajyana ivu ryo mu itanura bahagarara imbere ya Farawo, Mose aritumurira hejuru riba ibishyute bivamwo ibishega, bifata abantu n’amatungo.
11.
Ba bakonikoni bananizwa n’ibyo bishega guhagarara imbere ya Mose, kuko ibishega byari bifashe abo bakonikoni n’Abanyegiputa bose.
12.
Uwiteka anangira umutima wa Farawo ntiyumvira Mose na Aroni, uko Uwiteka yari yarabwiye Mose.
13.
Uwiteka abwira Mose ati “Uzazinduke kare mu ruturuturu uhagarare imbere ya Farawo, umubwire uti ‘Uwiteka, Imana y’Abaheburayo iravuze iti: reka ubwoko bwanjye bugende bunkorere.
14.
Uhereye none, nzohereza ibyago ntera byose ku mutima wawe no ku bagaragu bawe no ku bantu bawe, kugira ngo umenye yuko ari nta wuhwanye nanjye mu isi yose.
15.
None mba ndambuye ukuboko kwanjye, nkaguterana mugiga n’abantu bawe ukarimburwa mu isi,
16.
ariko ni ukuri iyi ni yo mpamvu itumye nguhagarika: ni ukugira ngo nkwereke imbaraga zanjye, kandi ngo izina ryanjye ryamamare mu isi yose.
17.
Na n’ubu uracyishyira hejuru, ukabuza ubwoko bwanjye ntureke bugenda?
18.
Dore ejo bugingo ubu nzavuba urubura ruremereye cyane, rutari rwaboneka muri Egiputa uhereye igihe hatwariwe ukageza ubu.