22.
Imana yibuka Rasheli iramwumvira, izibura inda ye.
23.
Asama inda abyara umuhungu ati “Imana inkuyeho igitutsi.”
24.
Amwita Yosefu ati “Uwiteka anyongere undi muhungu.”
25.
Nuko Rasheli amaze kubyara Yosefu, Yakobo abwira Labani ati “Nsezerera ngende, njye iwacu mu gihugu cyacu.
26.
Mpa abagore banjye n’abana banjye nagutenderagaho nigendere, kuko uzi gutenda nagutenzeho.”
27.
Labani aramubwira ati “Icyampa nkakugiriraho umugisha! Kuko nahanuye yuko ari ku bwawe Uwiteka yampereye umugisha.”
28.
Ati “Nca ibihembo nzaguha, nzajya mbitanga.”
29.
Aramusubiza ati “Uzi uko nagutenzeho, kandi uko amatungo yawe yabaye nyaragira.
30.
Kuko ayo wari ufite ntaraza yari make, none yarororotse aba menshi cyane. Uwiteka yaguhaye umugisha aho naganaga hose, none nzabona ryari ibitungisha urwanjye rugo?”
31.
Aramubaza ati “Nzaguhemba iki?” Yakobo aramusubiza ati “Nta cyo uzampemba, ahubwo nunkorera iki, nzongera nkuragirire umukumbi, nywurinde.
32.
Uyu munsi ndaca mu mukumbi wawe wose, nkuremo intama z’ubugondo zose n’iz’ibitobo zose n’intama z’ibikara zose, n’ihene z’ibitobo n’iz’ubugondo, izimeze zityo zizaba ibihembo byanjye.
33.
Gukiranuka kwanjye kuzamburanira gutya hanyuma: nuza kwitegereza ibihembo byanjye biri imbere yawe, ihene yose itari ubugondo cyangwa igitobo, n’intama yose itari igikara nizimbonekaho, uzazite inyibano.”
34.
Labani aramusubiza ati “Nkunze ko byaba bityo.”
35.
Nuko uwo munsi arobanura amapfizi y’ihene y’ibihuga, n’inyagazi z’ubugondo n’iz’ibitobo zose, ihene yose ifite ibara ry’umweru, n’intama z’ibikara zose, aziha abahungu be.
36.
Hagati yabo na Yakobo ahashyira urugendo rw’iminsi itatu. Yakobo aragira imikumbi ya Labani isigaye.
37.
Yakobo yenda uduti tw’imilebeni tubisi, n’utw’imiluzi n’utw’imyarumoni, adushishuraho amabara maremare asa n’imisengo, agaragaza umweru wo kuri two.
38.
Ashyira uduti yashishuye ku bibumbiro byo ku mabuga aho imikumbi iri bunywere. Zarindaga uko zije kunywa.
39.
Imikumbi yarindiraga imbere y’utwo duti, zikabyara iz’ibihuga n’iz’ubugondo n’iz’ibitobo.
40.
Yakobo akarobanura izivutse, akerekeranya izo mu mukumbi wa Labani n’iz’ibihuga n’iz’ibikara, agashyira imikumbi ye ukwayo, ntayiteranye n’iya Labani.
41.
Kandi uko inziza zo mu mukumbi zirinze, Yakobo yashyiraga twa duti ku bibumbiro imbere y’umukumbi, kugira ngo zitegere hagati yatwo.
42.
Ariko zaba mbi ntadushyireho, bituma imbi ziba iza Labani, inziza zikaba iza Yakobo.
43.
Uwo mugabo agwiza ubutunzi cyane, agira imikumbi myinshi n’abaja n’abagaragu, n’ingamiya n’indogobe.