Italiki 20 Gicurasi 2018: ITANGIRIRO 30:1-21

Rasheli abonye yuko atabyaranye na Yakobo agirira mukuru we ishyari, abwira Yakobo ati “Mpa abana, nutabampa simbaho.”
2.
Rasheli yikongereza uburakari bwa Yakobo aramubaza ati “Ndi mu cyimbo cy’Imana se, ko ari yo yakwimye imbuto iva mu nda yawe?”
3.
Aramusubiza ati “Dore umuja wanjye Biluha umugire inshoreke, kugira ngo abyarire ku mavi yanjye, nanjye mbonere urubyaro kuri we.”
4.
Amushyingira Biluha umuja we, Yakobo amugira inshoreke.
5.
Biluha asama inda, abyarana na Yakobo umuhungu.
6.
Rasheli aravuga ati “Imana inciriye urubanza ndatsinda, kandi inyumviye impa umuhungu.” Ni cyo cyatumye amwita Dani.
7.
Biluha umuja wa Rasheli asama indi nda, abyarana na Yakobo umuhungu wa kabiri.
8.
Rasheli aravuga ati “Nkiranije mwene data gukirana gukabije, ndamutsinda.” Amwita Nafutali.
9.
Leya abonye yuko yarekeye aho kubyara, yenda Zilupa umuja we, amushyingira Yakobo.
10.
Zilupa umuja wa Leya abyarana na Yakobo umuhungu.
11.
Leya aravuga ati “Mbonye umugisha.” Amwita Gadi.
12.
Zilupa umuja wa Leya abyarana na Yakobo umuhungu wa kabiri.
13.
Leya aravuga ati “Ndahiriwe, kuko abakobwa bazanyita umunyehirwe.” Amwita Asheri.
14.
Mu isarura ry’ingano, Rubeni ajya mu gasozi, abona amadudayimu, ayazanira nyina Leya. Rasheli abwira Leya ati “Ndakwinginze, mpa ku madudayimu y’umwana wawe.”
15.
Na we aramusubiza ati “Kuntwara umugabo biroroheje, none urashaka kuntwara n’amadudayimu y’umwana wanjye?” Rasheli aramusubiza ati “None iri joro arakurarira numpa amadudayimu y’umwana wawe.”
16.
Yakobo nimugoroba ava mu rwuri, Leya arasohoka aramusanganira, aramubwira ati “Ukwiriye kundarira, kuko ntanze amadudayimu y’umwana wanjye ho ibihembo.” Amurarira iryo joro.
17.
Imana yumvira Leya asama inda, abyarana na Yakobo umuhungu wa gatanu.
18.
Leya aravuga ati “Imana impaye ibihembo, kuko nashyingiye umugabo wanjye umuja wanjye.” Amwita Isakari.
19.
Leya asama indi nda, abyarana na Yakobo umuhungu wa gatandatu.
20.
Leya aravuga ati “Imana impaye impano nziza, noneho umugabo wanjye azabana nanjye, kuko twabyaranye abahungu batandatu.” Amwita Zebuluni.
21.
Hanyuma abyara umukobwa, amwita Dina.