Itangiriro 28:1-22
Isaka ahamagara Yakobo amuhesha umugisha, aramwihanangiriza ati “Ntuzarongore Umunyakananikazi.
2.
Haguruka ujye i Padanaramu kwa Betuweli sogokuru, usabeyo umugeni mu bakobwa ba Labani nyokorume.
3.
Kandi Imana Ishoborabyose iguhe umugisha, ikororotse ikugwize ube iteraniro ry’amahanga,
4.
kandi wowe n’urubyaro rwawe na rwo ibahe umugisha yahaye Aburahamu, kugira ngo uragwe igihugu cy’ubusuhuke bwawe, icyo Imana yahaye Aburahamu.”
5.
Isaka yohereza Yakobo, aragenda ajya i Padanaramu kwa Labani mwene Betuweli Umwaramu, musaza wa Rebeka, nyina wa Yakobo na Esawu.
6.
Kandi Esawu abonye yuko Isaka yahesheje Yakobo umugisha, akamwohereza i Padanaramu gusabayo umugeni, kandi ko yamwihanangirije akimuhesha umugisha ati “Ntuzarongore Umunyakananikazi”,
7.
kandi ko Yakobo yumviye se na nyina, akajya i Padanaramu,
8.
Esawu abona yuko Abanyakananikazi batanezeza se Isaka.
9.
Ajya kwa Ishimayeli, asabayo Mahalati umukobwa wa Ishimayeli ya Aburahamu, mushiki wa Nebayoti, amuharika ba bagore afite.
10.
Yakobo ava i Berisheba, agenda yerekeje i Harani.
11.
Agera ahantu araharara buracya, kuko izuba ryari rirenze. Yenda ibuye mu mabuye y’aho araryisegura, aryamaho arasinzira.
12.
Ararota, abona urwego rushinzwe hasi rukageza umutwe mu ijuru, abamarayika b’Imana baruzamukiraho bakarumanukiraho.
13.
Kandi Uwiteka yari ahagaze hejuru yarwo, aramubwira ati “Ndi Uwiteka Imana ya sogokuru Aburahamu, Imana ya Isaka, iki gihugu uryamyeho nzakiguha ubwawe n’urubyaro rwawe,
14.
urubyaro rwawe ruzahwana n’umukungugu wo hasi, uzakwira iburengerazuba n’iburasirazuba n’ikasikazi n’ikusi, kandi muri wowe no mu rubyaro rwawe ni mo imiryango yose yo mu isi izaherwa umugisha.
15.
Dore ndi kumwe nawe, nzakurindira aho uzajya hose, kandi nzakugarura muri iki gihugu, kuko ntazagusiga ntarakora ibyo nkubwiye.”
16.
Yakobo arakanguka aravuga ati “Ni ukuri Uwiteka ari aha hantu, nanjye nari ntabizi.”
17.
Aratinya aravuga ati “Erega aha hantu hateye ubwoba! Aha hantu nta kindi ni inzu y’Imana, aha ni ho rembo ry’ijuru.”
18.
Yakobo azinduka kare kare, yenda ibuye yiseguye, ararishinga ngo ribe inkingi, arisukaho amavuta ya elayo.
19.
Aho hantu ahita Beteli, ariko mbere uwo mudugudu witwaga Luzi.
20.
Yakobo ahiga umuhigo ati “Imana nibana nanjye, ikandindira muri uru rugendo ngenda, ikajya impa ibyokurya n’ibyo kwambara,
21.
nkazagaruka kwa data amahoro, Uwiteka azaba Imana yanjye,
22.
n’iri buye nshinze nk’inkingi izaba inzu y’Imana, kandi ku byo uzajya umpa byose, sinzabura kuguha kimwe mu icumi.”