Isaka asibuza amariba bafukuye, Aburahamu se akiriho, kuko Abafilisitiya bari bayasibye, Aburahamu amaze gupfa. Ayita amazina se yayise.
19.
Abagaragu ba Isaka bafukura muri icyo gikombe, babonamo iriba ry’amazi adudubiza.
20.
Abashumba b’i Gerari batonganira ayo mazi n’aba Isaka, bati “Ni ayacu.” Isaka yita iryo riba Eseki, kuko bamugishije impaka.
21.
Bongera gufukura irindi riba, na ryo bararitonganira, aryita Sitina.
22.
Avayo afukuza irindi riba, ryo ntibaritonganira, aryita Rehoboti, aravuga ati “None Uwiteka adushyize ahagutse, natwe tuzororokera muri iki gihugu.”
23.
Avayo arazamuka, ajya i Berisheba.
24.
Uwiteka amubonekera iryo joro aramubwira ati “Ndi Imana ya so Aburahamu, ntutinye kuko uri kumwe nanjye, kandi nzaguha umugisha, ngwize urubyaro rwawe ngiriye umugaragu wanjye Aburahamu.”
25.
Yubakayo igicaniro, yambaza izina ry’Uwiteka, abambayo ihema rye, kandi abagaragu ba Isaka bahafukura n’iriba.
26.
Maze Abimeleki ava i Gerari, ajyana aho ari na Ahuzati incuti ye, na Fikoli umutware w’ingabo ze.
27.
Isaka arababaza ati “Ni iki kibazanye aho ndi kandi munyanga, mwaranyirukanye aho muri?”
28.
Baramusubiza bati “Twabonye neza yuko Uwiteka ari kumwe nawe, turavuga tuti ‘Dushyire indahiro hagati yacu nawe, kandi dusezerane nawe
29.
yuko utazatugirira nabi, nk’uko natwe tutakwakuye, ahubwo twakugiriye neza gusa, tugusezeraho amahoro.’ None uhiriwe ku Uwiteka.”
30.
Nuko Isaka abatekera ibyokurya bararya, baranywa.
31.
Bazinduka kare bararahiranya, Isaka arabasezerera bamusiga amahoro.
32.
Kuri uwo munsi abagaragu ba Isaka baraza, bamubwira iby’iriba bafukuye, bati “Tubonye amazi.”
33.
Aryita Sheba. Ni cyo gituma uwo mudugudu witwa Berisheba na bugingo n’ubu.
34.
Esawu amaze imyaka mirongo ine avutse arongora Yuditi mwene Beri Umuheti, na Basemati mwene Eloni Umuheti,
35.
bababaza imitima ya Isaka na Rebeka.