Italiki 15 Nyakanga 2018: KUVA 32

1.
Uwiteka abwira Mose ati
2.
“Dore mpamagaye mu izina Besalēli mwene Uri ya Huri, wo mu muryango wa Yuda,
3.
mwuzuza Umwuka w’Imana ngo agire ubwenge bwo guhimba n’ubwo gutora, n’ubuhanga n’ubukorikori bwose
4.
byo guhimba imirimo y’ubuhanga, no gucura izahabu n’ifeza n’imiringa,
5.
no gukeba amabuye yo gukwikirwa no kubāza, no kugira ubukorikori bwose.
6.
Nanjye dore mushyiranyeho Oholiyabu mwene Ahisamaki wo mu muryango wa Dani. Kandi mu mitima y’abahanga bose nashyizemo ubwenge ngo bakore ibyo nagutegetse byose:
7.
ihema ry’ibonaniro na ya sanduku y’Ibihamya, na ya ntebe y’ihongerero iyiriho n’ibindi bintu byose byo kuba muri iryo hema.
8.
Ya meza n’ibintu byayo byose, na cya gitereko cy’amatabaza cy’izahabu nziza n’ibintu byacyo byose, na cya gicaniro cyo koserezaho imibavu,
9.
na cya gicaniro cyo koserezaho ibitambo n’ibintu byacyo byose, na cya gikarabiro n’igitereko cyacyo,
10.
na ya myambaro y’imirimo yera, ni yo myambaro yejejwe yo kwambarwa na Aroni umutambyi n’iy’abana be, ngo bankorere umurimo w’ubutambyi,
11.
na ya mavuta yo gusīga, na wa mubavu w’ikivange wo koserezwa ahera. Uko nagutegetse kose abe ari ko bakora.” Itegeko ry’isabato. Mose ahabwa ibisate by’amabuye biriho Ibihamya
12.
Uwiteka abwira Mose ati
13.
“Kandi ubwire Abisirayeli uti ‘Ntimukabure kuziririza amasabato yanjye, kuko ari yo kimenyetso hagati yanjye namwe mu bihe byanyu byose, kugira ngo mumenye yuko ndi Uwiteka ubeza.
14.
Nuko mujye muziririza isabato kuko ari iyera kuri mwe, uyiziruye ntakabure kwicwa. Umuntu wese uzagira umurimo akora kuri yo azakurwe mu bwoko bwe.
15.
Mu minsi itandatu abe ari mo imirimo ijya ikorwa, ariko uwa karindwi ni isabato yo kuruhuka yerejwe Uwiteka. Uzagira umurimo akora ku munsi w’isabato ntakabure kwicwa.
16.
Nuko Abisirayeli baziririze isabato, bajye bayitondera mu bihe byabo byose, ibe isezerano ridakuka.
17.
Ni ikimenyetso cy’iteka ryose hagati yanjye n’Abisirayeli, kuko iminsi itandatu ari yo Uwiteka yaremeyemo ijuru n’isi, ku wa karindwi akarorera, akaruhuka.’ ”
18.
Amaze kuvuganira na Mose ku musozi Sinayi, Uwiteka amuha ibisate by’amabuye bibiri, biriho Ibihamya byandikishijweho urutoki rw’Imana.