Italiki 13 Kamena 2018: ITANGIRIRO 50

1.

Yosefu yubama mu maso ha se amuririraho, aramusoma.
2.
Yosefu ategeka abagaragu be b’abavuzi kosa se, abo bavuzi bosa Isirayeli.
3.
Bamara iminsi mirongo ine bakimwosa, uko ni ko iminsi yo koserezamo ingana. Abanyegiputa bamara iminsi mirongo irindwi bamuririra.
4.
Iminsi yo kumuririra ishize, Yosefu abwira abo mu rugo rwa Farawo ati “Niba mbagiriyeho umugisha, ndabinginze mubwire Farawo muti
5.
‘Se yamurahirije ibi: dore ngiye gupfa, mu mva nicukuriye mu gihugu cy’i Kanani abe ari mo uzampamba. None ngo arakwinginga azamuke ahambe se, kandi ngo azagaruka.’ ”
6.
Farawo ati “Zamuka uhambe so, nk’uko yakurahirije.”
7.
Yosefu arazamuka ajya guhamba se, ajyana n’abagaragu ba Farawo bose, abakuru bo mu rugo rwe, n’abakuru bo mu gihugu cya Egiputa bose,
8.
n’abo mu rugo rwa Yosefu bose, na bene se n’abo mu rugo rwa se, abana babo bato, n’imikumbi yabo n’amashyo yabo, ibyo byonyine ni byo basize mu gihugu cy’i Gosheni.
9.
Ajyana n’amagare y’intambara n’abahetswe n’amafarashi, bagenda ari itara rinini cyane.
10.
Bagera ku mbuga y’igosorero yo muri Atadi, hari hakurya ya Yorodani, bacurirayo umuborogo mwinshi ukomeye cyane, amara aho iminsi irindwi aharirira se amwiraburiye.
11.
Bene igihugu b’Abanyakanani babonye baririra ku mbuga y’igosorero yo muri Atadi, baravuga bati “Uyu ni umuborogo mwinshi w’Abanyegiputa.” Ni cyo cyatumye bahita Abeli Misirayimu, hari hakurya ya Yorodani.
12.
Abana ba Isirayeli bamukorera uko yabategetse,
13.
bamujyana mu gihugu cy’i Kanani, bamuhamba mu buvumo bwo mu isambu y’i Makipela iri imbere ya Mamure, ubwo Aburahamu yaguranye n’iyo sambu kuba gakondo yo guhambamo, abuguze na Efuroni Umuheti.
14.
Amaze guhamba se, Yosefu asubirana muri Egiputa na bene se, n’abandi bose bajyanye na we kumuhambisha se.
15.
Bene se wa Yosefu babonye ko se yapfuye, baravugana bati “Ahari Yosefu azatwanga, atwiture rwose inabi twamugiriye.”
16.
Batuma kuri Yosefu bati “So atarapfa yaradutegetse ati
17.
‘Muzabwire Yosefu ibi: arakwinginze, babarira bene so igicumuro cyabo n’icyaha cyabo kuko bakugiriye nabi.’ None turakwinginze, babarira abagaragu b’Imana ya so igicumuro cyabo.” Yosefu babimubwiye ararira.
18.
Ndetse bene se baragenda bamwikubita imbere, baramubwira bati “Dore turi abagaragu bawe.”
19.
Yosefu arababwira ati “Mwitinya. Mbese ndi mu cyimbo cy’Imana?
20.
Ku bwanyu mwari mushatse kungirira nabi, ariko Imana yo yashakaga kubizanisha ibyiza, kugira ngo isohoze ibi biriho none, ikize abantu benshi urupfu.
21.
None mwe gutinya, nzajya mbagaburirana n’abana banyu bato.” Arabahumuriza ababwira neza.
22.
Yosefu aturana muri Egiputa n’umuryango wa se, Yosefu arama imyaka ijana n’icumi.
23.
Yosefu abona abuzukuru ba Efurayimu, n’abana ba Makiri mwene Manase bavukiye ku mavi ya Yosefu.
24.
Yosefu abwira bene se ati “Ngiye gupfa, ariko Imana ntizabura kubagenderera ikabakura muri iki gihugu, ikabajyana mu gihugu yarahiriye Aburahamu na Isaka na Yakobo ko izabaha.”
25.
Yosefu arahiza abana ba Isirayeli ati “Imana ntizabura kubagenderera, namwe muzajyane amagufwa yanjye, muyakure ino.”
26.
Nuko Yosefu apfa aramye imyaka ijana n’icumi. Baramwosa, bamushyirira muri Egiputa mu isanduku yo guhambamo.