Bamuzanira ibyokurya, maze arababwira ati “Sindya ntaravuga ubutumwa.” Labani aramubwira ati “Buvuge.”
34.
Aramubwira ati “Ndi umugaragu wa Aburahamu.
35.
Kandi Uwiteka yahaye databuja imigisha myinshi ahinduka umuntu ukomeye, kandi yamuhaye imikumbi n’amashyo, n’ifeza n’izahabu, n’abagaragu n’abaja, n’ingamiya n’indogobe.
36.
Kandi na Sara muka databuja yamubyariye umuhungu akecuye, ni we yahaye ibye byose.
37.
Kandi databuja yarandahirije ngo ne kuzasabira umwana we Umunyakananikazi, abo atuyemo.
38.
Ahubwo ngo nzajye mu nzu ya se no muri bene wabo, ngo abe ari bo nsabiriramo umwana we.
39.
Mbwira databuja nti ‘Ahari umukobwa azanga ko tuzana.’
40.
Aransubiza ati ‘Uwiteka ngendera imbere, azatuma marayika we ngo ajyane nawe, azaha urugendo rwawe ihirwe, maze nawe uzasabire umwana wanjye umugeni wo muri bene wacu, mu nzu ya data.
41.
Nugera kuri bene wacu, ni bwo utazafatwa n’indahiro nkurahije. Baramuka bamukwimye, ntuzafatwa n’indahiro nkurahije.’
42.
“Maze uyu munsi ngera ku isoko, ndasenga nti ‘Uwiteka Mana ya databuja Aburahamu, niba uhaye urugendo ngenda ihirwe,
43.
dore mpagaze ku isoko, bibe bitya: umukobwa usohoka kuvoma nkamubwira nti “Ndakwinginze, mpa utuzi ku kibindi cyawe nyweho”,
44.
akansubiza ati “Nywaho ubwawe kandi nduhira n’ingamiya zawe”, abe ari we uba umugeni Uwiteka yatoranirije mwene databuja.’
45.
Ngisengera mu mutima wanjye, Rebeka asohoka ashyize ikibindi ku rutugu, aramanuka ajya ku isoko, aravoma. Ndamubwira nti ‘Ndakwinginze, mpa nyweho.’
46.
Acisha bugufi ikibindi n’ingoga agikuye ku rutugu rwe, arambwira ati ‘Nywaho, nduhira n’ingamiya zawe.’ Ndanywa, kandi yuhira n’ingamiya zanjye.
47.
Ndamubaza nti ‘Uri mwene nde?’ Aransubiza ati ‘Ndi mwene Betuweli wa Nahori na Miluka.’ Mpera ko nkatira impeta ku zuru rye n’imiringa ku maboko ye.
48.
Ndunama, nikubita hasi, nsenga Uwiteka, mpimbaza Uwiteka Imana ya databuja Aburahamu, yanyoboye inzira ikwiriye ngo mboneremo umukobwa wabo wa databuja, musabire umwana we.
49.
Nuko nimushaka kugirira databuja neza, ntimumurerege nimumbwire, kandi nimutabyemera nimumbwire nanjye mpindukire njye iburyo cyangwa ibumoso.”
50.
Labani na Betuweli baramusubiza bati “Ibyo biturutse ku Uwiteka, nta kindi tubasha kukubwira, ari icyiza, ari n’ikibi.
51.
Dore Rebeka ari imbere yawe, mujyane abe muka mwene shobuja, nk’uko Uwiteka yavuze.”
52.
Umugaragu wa Aburahamu yumvise amagambo yabo, yikubita hasi, aramya Uwiteka.
53.
Uwo mugaragu azana ibintu by’ifeza n’iby’izahabu n’imyenda abiha Rebeka, kandi aha na musaza we na nyina ibintu by’igiciro cyinshi.
54.
We n’abo bazanye bararya baranywa, baraharara buracya, babyuka mu gitondo, arababwira ati “Nimunsezerere nsubire kwa databuja.”
55.
Musaza w’umukobwa na nyina baramusubiza bati “Umukobwa nasigarane natwe iminsi cumi cyangwa isagaho, azabone kugenda.”
56.
Arabasubiza ati “Mwintinza kuko Uwiteka yahaye urugendo rwanjye ihirwe, nimunsezerere nsubire kwa databuja.”
57.
Baramusubiza bati “Reka duhamagare umukobwa tumubaze, twumve irimuva mu kanwa.”
58.
Bahamagara Rebeka, baramubaza bati “Urajyana n’uyu mugabo?” Arabasubiza ati “Turajyana.”
59.
Basezera kuri Rebeka mushiki wabo n’umurezi we, basezerera umugaragu wa Aburahamu n’abantu be.
60.
Bifuriza Rebeka umugisha baramubwira bati “Mushiki wacu, uzabe nyirakuruza w’abantu inzovu ibihumbi, Urubyaro rwawe ruzahindure amarembo y’abanzi barwo.”
61.
Rebeka ahagurukana n’abaja be bajya ku ngamiya, zirabaheka bakurikira uwo mugabo, uwo mugaragu ajyana Rebeka aragenda.
62.
Bukeye Isaka aza aturutse mu nzira yo ku iriba ryitwa Lahayiroyi, kuko yari atuye mu gihugu cy’i Negebu.
63.
Isaka arasohoka, ajya kwibwirira mu gasozi nimugoroba, yubura amaso, abona ingamiya ziza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp
64.
Rebeka yubura amaso, abonye Isaka, ava ku ngamiya.
65.
Abaza wa mugaragu ati “Uriya mugabo ni nde ugenda ku gasozi, tugiye guhura?” Uwo mugaragu aramusubiza ati “Ni databuja.” Rebeka yenda umwenda we, yitwikira mu maso.
66.
Uwo mugaragu atekerereza Isaka ibyo yakoze byose.
67.
Isaka azana Rebeka mu ihema rya nyina Sara, aramurongora, aba umugore we, aramukundwakaza. Isaka ashira umubabaro wa nyina yapfushije.