Italiki 12 Kamena 2018: ITANGIRIRO 49

1.

Yakobo ahamagaza abana be arababwira ati “Nimuterane, mbabwire ibizababaho mu minsi izabaho kera.
2.
“Nimuterane mwumve bana ba Yakobo, Mwumve Isirayeli so.
3.
“Rubeni uri imfura yanjye, n’imbaraga zanjye. Uwo gushobora kubyara kwanjye kwatangiriyeho, Urushaho icyubahiro, urushaho gukomera.
4.
Uri nk’amazi kuko adahama hamwe, ntuzabona ubutware. Kuko wuriye uburiri bwa so, Ni ho wabuhumanije. Yuriye indyamo yanjye!
5.
“Simiyoni na Lewi ni abavandimwe, Inkota zabo ni intwaro z’urugomo.
6.
Mutima wanjye, ntuzajye mu nama zabo za rwihereranwa, Bwiza bwanjye, ntugafatanye n’iteraniro ryabo. Kuko bicishije abantu uburakari, Bagatema ibitsi by’inka kugira ngo bimare agahinda.
7.
Uburakari bwabo buvumwe kuko bwari bwinshi, Umujinya wabo uvumwe kuko wari uw’agashinyaguro. Nzabagabanya mu ba Yakobo, Nzabatataniriza mu Bisirayeli.
8.
“Yuda, bene so bazagushima, Ukuboko kwawe kuzaba ku ijosi ry’abanzi bawe, Bene so bazakwikubita imbere.
9.
Yuda ni icyana cy’intare, Urazamutse, mwana wanjye uvuye mu muhigo. Yunamye, abunda nk’intare, Kandi nk’intare y’ingore. Ni nde wayivumbura?
10.
Inkoni y’ubwami ntizava kuri Yuda, Inkoni y’ubutware ntizava hagati y’ibirenge bye, Nyirayo ataraza, Uwo ni we amahanga azumvira.
11.
Aziritse ishashi ye y’indogobe ku muzabibu, N’icyana cye cy’indogobe akiziritse ku muzabibu urutaho ubwiza, Ameshesha imyenda ye vino, Imyambaro ye ayimeshesha amaraso y’inzabibu.
12.
Amaso ye atukujwe na vino, Amenyo ye yejejwe n’amata.
13.
“Zebuluni azatura ku kibaya cy’inyanja, Azaba ku kibaya kiriho inkuge, Urugabano rwe ruzerekera i Sidoni.
14.
“Isakari ni indogobe y’inyamaboko, Iryamye hagati y’ingo z’intama.
15.
Abona aho kuruhukira ko ari heza, N’igihugu ko ari icyo kwishimiramo. Yunamishirije urutugu rwe kwikorera, Ahinduka umuretwa utegekwa icyate.
16.
“Dani azacira abantu be imanza, Ubwo ari umwe mu miryango y’Abisirayeli.
17.
Dani azaba inzoka mu nzira, N’incira mu kayira, Irya ibinono by’ifarashi, Uhekwa na yo akagaranzuka inyuma akagwa.
18.
“Uwiteka ntegereje agakiza kawe.
19.
“Gadi umutwe uzamutera, Ariko na we azabatera abirukane, abakurikire hafi.
20.
“Kuri Asheri hazava ibyokurya biryoha neza, Azatanga ibyokurya byiza bikwiriye abami.
21.
“Nafutali ni ibuguma ry’isha izituwe, Avuga amagambo meza.
22.
“Yosefu ni ishami ry’igiti cyera cyane, Ishami ry’igiti cyera cyane kiri hagati y’isoko, Amashami yacyo arenga inkike y’igihome.
23.
Abarashi bamugiriye iby’urwango, Bamurashe imyambi y’akarengane.
24.
Ariko umuheto we nturakabanguka, Amaboko ye n’intoki ze bikomezwa n’amaboko ya ya ntwari ya Yakobo. Ni yo yakomotsweho n’Umushumba, Igitare cy’Abisirayeli.
25.
Ibyo byakozwe n’Imana ya so, izagufasha, Byakozwe n’Ishoborabyose, izaguha umugisha. Imigisha iva hejuru mu ijuru, N’imigisha iva mu mazi y’ikuzimu, N’imigisha yo mu mabere n’iyo mu nda.
26.
Imigisha so ahesha, Irenze iyaheshejwe na data na sogokuru, Igera ku rugabano rw’imisozi ihoraho. Izaba ku mutwe wa Yosefu, Mu izingiro rye, ni we mutware wa bene se.
27.
“Benyamini ni isega ritanyagura, Mu gitondo rirya umuhigo, Nimugoroba akagabanya iminyago.”
28.
Abo bose ni imiryango y’Abisirayeli uko ari cumi n’ibiri. Ibyo ni byo se yababwiye abasabira umugisha, umuntu wese amusabira uwe mugisha.
29.
Arabihanangiriza arababwira ati “Ngiye gusanga ubwoko bwanjye, muzampambe hamwe na data na sogokuru, mu buvumo buri mu isambu ya Efuroni Umuheti,
30.
mu buvumo buri mu isambu y’i Makipela iri imbere y’i Mamure mu gihugu cy’i Kanani, ni bwo Aburahamu yaguranye n’iyo sambu kuba gakondo yo guhambamo, abuguze na Efuroni Umuheti.
31.
Ni bwo bahambyemo Aburahamu na Sara umugore we, ni bwo bahambyemo Isaka na Rebeka umugore we, kandi ni bwo nahambyemo Leya.
32.
Ya sambu n’ubuvumo buyirimo byaguzwe ku Baheti.”
33.
Yakobo amaze kwihanangiriza abana be, asubiza amaguru ku rutara, umwuka urahera asanga ubwoko bwe.