Italiki 12 Gicurasi 2018: ITANGIRIRO 24:1-32

Itangiriro 24:1-32

Aburahamu yari ashaje ageze mu za bukuru, kandi Uwiteka yari yarahaye Aburahamu umugisha kuri byose.
2.
Aburahamu abwira umugaragu we, umukuru wo mu rugo rwe wategekaga ibye byoseati “Ndakwinginze, shyira ukuboko kwawe munsi y’ikibero cyanjye,
3.
nanjye ndakurahiza Uwiteka, ni we Mana nyir’ijuru, ni we Mana nyir’isi, yuko utazasabira umwana wanjye Umunyakananikazi, abo ntuyemo.
4.
Ahubwo uzajye mu gihugu cyacu kuri bene wacu, usabireyo umwana wanjye Isaka umugeni.”
5.
Uwo mugaragu aramusubiza ati “Ahari umukobwa ntazemera ko tuzana muri iki gihugu, byaba bityo naba nkwiriye gusubiza umwana wawe mu gihugu wavuyemo?”
6.
Aburahamu aramusubiza ati “Wirinde gusubizayo umwana wanjye.
7.
Uwiteka Imana nyir’ijuru, yankuye mu nzu ya data no mu gihugu navukiyemo, ikambwira indahira iti ‘Urubyaro rwawe nzaruha iki gihugu’, iyo ni yo izatuma marayika wayo akujya imbere, nawe uzasabireyo umwana wanjye umugeni.
8.
Kandi umukobwa yaramuka yanze, ntuzafatwa n’iyi ndahiro undahiye. Icyakora ntuzasubizeyo umwana wanjye.”
9.
Uwo mugaragu ashyira ukuboko munsi y’ikibero cya Aburahamu shebuja, arabimurahira.
10.
Uwo mugaragu ajyana ingamiya cumi zo mu ngamiya za shebuja, agenda afite ibyiza bya shebuja by’uburyo bwose, arahaguruka ajya muri Mezopotamiya, agera ku mudugudu w’aba Nahori.
11.
Apfukamisha izo ngamiya ku iriba riri inyuma y’uwo mudugudu. Hari nimugoroba, igihe abagore basohokera kuvoma.
12.
Arasenga ati “Uwiteka Mana ya databuja Aburahamu, ndakwinginze, umpe ihirwe uyu munsi, ugirire neza databuja Aburahamu.
13.
Dore mpagaze ku isoko, abakobwa b’abo mu mudugudu basohotse kuvoma.
14.
Bibe bitya: umukobwa ndi bubwire nti ‘Ndakwinginze, cisha bugufi ikibindi cyawe nyweho’, akansubiza ati ‘Nywaho nduhira n’ingamiya zawe’, abe ari we watoranirije Isaka umugaragu wawe. Ibyo ni byo bizamenyesha yuko ugiriye databuja neza.”
15.
Nuko agisenga atyo, Rebeka arasohoka, wabyawe na Betuweli mwene Miluka, muka Nahori, mwene se wa Aburahamu, ashyize ikibindi ku rutugu.
16.
Uwo mukobwa yari umunyagikundiro cyinshi kandi yari umwari, nta mugabo wigeze kuryamana na we, aramanuka ajya ku isoko, aravoma arazamuka.
17.
Uwo mugaragu arirukanka aramusanganira, aramubwira ati “Ndakwinginze, mpa utuzi mu kibindi cyawe, nyweho.”
18.
Aramusubiza ati “Databuja, nywaho.” Atengamatira vuba ikibindi cye, aramuha aranywa.
19.
Amaze kuyamuha aramubwira ati “Nduhira n’ingamiya zawe zeguke.”
20.
Ayasuka vuba mu kibumbiro arirukanka, yongera kujya ku iriba kudahira, adahirira ingamiya ze zose.
21.
Uwo mugabo amwitegereza acecetse, kugira ngo amenye yuko Uwiteka yahaye urugendo rwe amahirwe, cyangwa ataruyahaye.
22.
Nuko ingamiya zimaze kweguka, uwo mugabo yenda impeta y’izahabu, kuremera kwayo kwari nk’igice cya shekeli, n’ibimeze nk’imiringa bibiri byo kwambara ku maboko, kuremera kwabyo ni shekeli cumi z’izahabu, arabimwambika.
23.
Aramubaza ati “Uri mwene nde? Ndakwinginze mbwira. Kandi kwa so hari aho twarara?”
24.
Aramusubiza ati “Ndi mwene Betuweli wa Miluka na Nahori.”
25.
Kandi ati “Dufite inganagano n’ibyokurya bizihagije, kandi dufite n’aho kubaraza.”
26.
Uwo mugabo arunama, yikubita hasi, asenga Uwiteka.
27.
Ati “Uwiteka ahimbazwe, Imana ya databuja Aburahamu, itaretse kugirira databuja imbabazi n’umurava, nanjye Uwiteka anyoboye inzira ijya kwa bene wabo wa databuja.”
28.
Uwo mukobwa arirukanka, abwira abo mu nzu ya nyina uko byabaye.
29.
Kandi Rebeka yari afite musaza we witwa Labani. Labani uwo arasohoka, ajya gusanganirira uwo mugabo ku iriba.
30.
Abonye ya mpeta na za zahabu zimeze nk’imiringa, biri ku maboko ya mushiki we, kandi yumvise amagambo ya Rebeka mushiki we ati “Ibyo ni byo uwo mugabo yambwiye”, ni ko kujya aho uwo mugabo ari. Asanga ahagaze iruhande rwa za ngamiya ku isoko.
31.
Aramubwira ati “Ngwino winjire, uhiriwe ku Uwiteka, ni iki kiguhagaritse hanze, ko niteguye inzu n’ikiraro cy’ingamiya?”
32.
Uwo mugabo yinjira mu nzu, Labani akura imitwaro kuri izo ngamiya, atanga inganagano n’ibyokurya by’ingamiya, n’amazi yo kumwoza ibirenge n’ayo koza iby’abo bari kumwe.