Italiki 10 Gicurasi 2018: ITANGIRIRO 22

Itangiriro 22:1-24

Hanyuma y’ibyo, Imana igerageza Aburahamu iramuhamagara iti “Aburahamu.” Aritaba ati “Karame.”
2.
Iramubwira iti “Jyana umwana wawe, umwana wawe w’ikinege ukunda Isaka, ujye mu gihugu cy’i Moriya umutambireyo ku musozi ndi bukubwire, abe igitambo cyoswa.”
3.
Aburahamu azinduka kare kare, ashyira amatandiko ku ndogobe ye, ajyana n’abagaragu be babiri, na Isaka umwana we. Yasa inkwi zo kosa igitambo, arahaguruka ajya ahantu Imana yamubwiye.
4.
Ku munsi wa gatatu Aburahamu arambura amaso, yitegereza aho hantu hari kure.
5.
Aburahamu abwira abo bagaragu be ati “Musigirane hano indogobe, jye n’uyu muhungu tujye hirya hariya dusenge, tubagarukeho.”
6.
Aburahamu yenda za nkwi zo kosa igitambo, azikorera Isaka umuhungu we, ajyana n’umuriro n’umushyo, bombi barajyana.
7.
Isaka ahamagara se Aburahamu ati “Data.” Aramwitaba ati “Ndakwitaba, mwana wanjye.” Aramubaza ati “Dore umuriro n’inkwi ngibi, ariko umwana w’intama uri he, w’igitambo cyo koswa?”
8.
Aburahamu aramusubiza ati “Mwana wanjye, Imana iri bwibonere umwana w’intama w’igitambo cyo koswa.” Nuko bombi barajyana. Aburahamu agiye gutamba Isaka, Imana iramubuza
9.
Bagera ahantu Imana yamubwiye, Aburahamu yubakayo igicaniro yararikaho za nkwi, aboha Isaka umuhungu we, amurambika kuri icyo gicaniro hejuru y’inkwi.
10.
Aburahamu arambura ukuboko, yenda wa mushyo ngo asogote umuhungu we.
11.
Marayika w’Uwiteka amuhamagara ari mu ijuru ati “Aburahamu, Aburahamu.” Aritaba ati “Karame.”
12.
Aramubwira ati “Ntukoze ukuboko kuri uwo muhungu, ntugire icyo umutwara, kuko ubu menye yuko wubaha Imana, kuko utanyimye umwana wawe w’ikinege.”
13.
Aburahamu yubura amaso arareba, abona inyuma ye impfizi y’intama, amahembe yayo afashwe mu gihuru. Aburahamu aragenda, yenda ya ntama, ayitambaho igitambo cyoswa mu cyimbo cy’umuhungu we.
14.
Aburahamu yita aho hantu Yehovayire, nk’uko bavuga na bugingo n’ubu bati “Ku musozi w’Uwiteka kizabonwa.”
15.
Maze marayika w’Uwiteka arongera ahamagara Aburahamu ari mu ijuru,
16.
aramubwira ati “Ndirahiye, ni ko Uwiteka avuga, ubwo ugenjeje utyo ntunyime umwana wawe w’ikinege,
17.
yuko no kuguha umugisha nzaguha umugisha, no kugwiza nzagwiza urubyaro rwawe ruhwane n’inyenyeri zo mu ijuru, kandi ruhwane n’umusenyi wo mu kibaya cy’inyanja, kandi ruzahindura amarembo y’ababisha barwo.
18.
Kandi mu rubyaro rwawe ni mo amahanga yose yo mu isi azaherwa umugisha kuko wanyumviye.”
19.
Aburahamu asubira aho abagaragu be bari, barahaguruka bajyana i Berisheba, agezeyo arahatura.
20.
Hanyuma y’ibyo babwira Aburahamu bati “Na Miluka yabyaranye na mwene so Nahori abana.”
21.
Imfura ye ni Usi, hakurikiraho Buzi murumuna we, na Kemuweli se wa Aramu,
22.
na Kesedi na Hazo na Piludashi, na Yidilafu na Betuweli.
23.
Betuweli yabyaye Rebeka. Abo uko ari umunani, Miluka yababyaranye na Nahori mwene se wa Aburahamu.
24.
Inshoreke ye yitwa Rewuma, na yo yabyaye Teba na Gahamu, na Tahashi na Maka.