Italiki 09 Nyakanga 2018: KUVA 26

1.

“Kandi uzareme ubwo buturo, ubusakaze imyenda cumi, uyiboheshe ubudodo bw’ibitare bwiza buboheranije, n’ubw’umukara wa kabayonga n’ubw’umuhengeri n’ubw’umuhemba, bayibohemo ibishushanyo by’abakerubi, abahanga b’ibyo abe ari bo babiboha.

2.

Uburebure bw’umwenda wose bube mikono makumyabiri n’umunani, ubugari bwawo bube mikono ine, imyenda yose ibe urugero rumwe.

3.

Imyenda itanu ikombatwe ukwayo, n’iyindi itanu ikombatwe ukwayo.

4.

Kandi udode imikondo y’udutambaro tw’imikara ya kabayonga ku musozo w’umwenda uhera igikombate kimwe, udode yindi nka yo ku musozo w’umwenda uhera ikindi gikombate.

5.

Udode imikondo mirongo itanu ku mwenda umwe, n’indi mirongo itanu uyidode ku musozo w’umwenda uhera ikindi gikombate, iyo mikondo yerekerane.

6.

Ucure ibikwasi by’izahabu mirongo itanu ubifatanishe ibyo bikombate, ubwo buturo bube bumwe.

7.

“Kandi uzabohe imyenda yo gusakara y’ubwoya bw’ihene, ibe ihema risakara ubwo buturo, ubohe imyenda cumi n’umwe.

8.

Uburebure bw’umwenda wose bube mikono mirongo itatu, ubugari bwawo bube mikono ine, iyo myenda uko ari cumi n’umwe ibe urugero rumwe.

9.

Ukombate imyenda itanu ukwayo, n’iyindi itandatu uyikombate ukwayo, uwa gatandatu uwubindūre imbere y’ihema.

10.

Udode imikondo mirongo itanu ku musozo w’umwenda uhera igikombate kimwe, n’indi mirongo itanu uyidode ku musozo w’umwenda uhera ikindi gikombate.

11.

Ucure ibikwasi by’imiringa mirongo itanu ubishyire muri iyo mikondo, ufatanye iryo hema ribe rimwe.

12.

Igice cy’imyenda y’ihema gisagaho kikarērēta, ni cyo gice gisagaho cy’umwenda umwe kingana n’ikindi, kirērētere inyuma y’ubwo buturo.

13.

Ubwo ibikombate by’ihema bisagaho mukono umwe mu burebure bw’uruhande rumwe, n’indi ibiri mu rundi, irērētere mu mbavu z’ubuturo zombi, iritwikīre.

14.

“Kandi uzaciranye igisakara iryo hema mu mpu z’amasekurume y’intama zizigishijwe inzigo itukura, ukirenzeho igicirane cy’impu z’inyamaswa zitwa tahashi.

15.

“Kandi uzabāze imbaho z’imiganda y’ubwo buturo mu mushita, uzishinge.

16.

Uburebure bw’urubaho rwose bube mikono cumi, ubugari bwarwo bube mukono umwe n’igice.

17.

Kandi ku rubaho rwose habe inkarwe ebyiri zifatanye, abe ari ko uzibāza ku mbaho z’ubwo buturo zose.

18.

Ubāze imbaho z’imiganda yabwo, iz’uruhande rw’iburyo zibe makumyabiri.

19.

Kandi uzacure imyobo mirongo ine mu ifeza, ibe hasi y’izo mbaho uko ari makumyabiri. Imyobo ibiri ibe hasi y’urubaho rumwe, ishingwemo inkarwe zarwo zombi, bityo bityo.

20.

Kandi uzabāze imbaho makumyabiri z’urundi ruhande rw’ubwo buturo rw’ibumoso,

21.

uzicurire imyobo mirongo ine mu ifeza, imyobo ibiri ibe hasi y’urubaho rumwe, bityo bityo.

22.

Kandi uzabāze imbaho esheshatu zo mu mwinjiro w’ubwo buturo, iburengerazuba.

23.

Ubāze imbaho ebyiri z’impfuruka zabwo zo mu mwinjiro.

24.

Hasi zibe izivuyemo nk’ebyiri, kandi zibe imyishyikire zigere ku mpeta ya mbere, abe ari ko biba kuri zombi zibe izo ku mpfuruka zo mu mwinjiro.

25.

Nuko izo mbaho zizabe umunani, imyobo y’ifeza yo kuzishingamo izabe cumi n’itandatu, imyobo ibiri ibe hasi y’urubaho rumwe, bityo bityo.

26.

“Kandi uzabāze imbumbe mu mushita, imbumbe eshanu zo ku mbaho z’imiganda y’uruhande rumwe rw’ubwo buturo,

27.

na zindi eshanu zo ku mbaho z’imiganda y’urundi ruhande rwabwo, n’izindi eshanu zo mu mwinjiro wabwo, iburengerazuba.

28.

Imbumbe yo hagati y’izindi iringanije imbaho, ibe umwishyikire.

29.

Kandi izo mbaho uzaziyagirizeho izahabu, ucure impeta mu izahabu zo kuzishyiraho, zisesekwemo izo mbumbe, imbumbe na zo uziyagirizeho izahabu.

30.

Uzashinge ubwo buturo buhwanye n’icyitegererezo cyabwo werekewe kuri uyu musozi.

31.

“Kandi umwenda ukingiriza uzawuboheshe ubudodo bw’umukara wa kabayonga, n’ubw’umuhengeri n’ubw’umuhemba, n’ubw’ibitare byiza buboheranije, bawubohemo ibishushanyo by’abakerubi, abahanga b’ibyo abe ari bo babiboha.

32.

Uwumanike ku nkingi enye zibajwe mu mushita ziyagirijweho izahabu, inkonzo zo kuri zo zicurwe mu izahabu, zishingwe mu myobo ine y’ifeza.

33.

Umanike uwo mwenda munsi ya bya bikwasi, ushyire hirya yawo ya sanduku y’Ibihamya, uwo mwenda ubabere urugabano rw’Ahera n’Ahera cyane.

34.

Kandi uzashyire ya ntebe y’ihongerero kuri iyo sanduku y’Ibihamya, iri Ahera cyane.

35.

Kandi ya meza uyashyire hino y’uwo mwenda, na cya gitereko cy’amatabaza ugishyire mu ruhande rw’iburyo rw’ubwo buturo, kibangikane n’ayo meza, ameza uyashyire mu ruhande rw’ibumoso.

36.

“Kandi umwenda wo gukinga umuryango w’iryo Hema, uzawuremeshe ubudodo bw’umukara wa kabayonga, n’ubw’umuhengeri n’ubw’umuhemba, n’ubw’ibitare byiza buboheranije, abahanga b’ibyo abe ari bo bawudodaho amabara.

Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp

37.

Kandi uzawubārize inkingi eshanu mu mushita uziyagirizeho izahabu, inkonzo zo kuri zo zicurwe mu izahabu, kandi utekere izo nkingi imiringa, ivemo imyobo itanu yo kuzishingamo.