Italiki 09 Gicurasi 2018: ITANGIRIRO 21

Uwiteka agenderera Sara nk’uko yavuze, Uwiteka agirira Sara ibyo yasezeranije.
2.
Sara asama inda ya Aburahamu ashaje, babyarana umuhungu igihe Imana yamubwiye kigeze.
3.
Aburahamu yita umuhungu yabyaye Isaka, uwo yabyaranye na Sara.
4.
Aburahamu akeba Isaka umuhungu we amaze iminsi munani avutse, uko Imana yamutegetse.
5.
Aburahamu yabyaye uwo muhungu we Isaka, amaze imyaka ijana avutse.
6.
Sara aravuga ati “Imana iranshekeje, abazabyumva bose bazasekana nanjye.”
7.
Ati “Ni nde uba warabwiye Aburahamu yuko Sara azonsa abana? Ko mubyariye umuhungu ashaje.”
8.
Umwana arakura aracuka, ku munsi Isaka yacukiyeho Aburahamu ararika abantu benshi arabagaburira.
9.
Sara abona umuhungu wa Hagari Umunyegiputakazi, uwo yabyaranye na Aburahamu, abaseka.
10.
Ni cyo cyatumye abwira Aburahamu ati “Senda uyu muja n’umuhungu we, kuko umuhungu w’uyu muja atazaraganwa n’umuhungu wanjye Isaka.”
11.
Ibyo by’uwo muhungu we bitera Aburahamu agahinda kenshi.
12.
Imana ibwira Aburahamu iti “We kugirira uwo muhungu agahinda n’umuja wawe, ibyo Sara akubwira byose umwumvire, kuko kuri Isaka ari ho urubyaro ruzakwitirirwa.
13.
Kandi umuhungu w’uwo muja na we nzamuhindura ubwoko, kuko ari urubyaro rwawe.”
14.
Aburahamu azinduka kare kare, yenda umutsima n’imvumba y’uruhu irimo amazi, abiha Hagari abishyira ku rutugu rwe, amuha n’uwo mwana aramusenda, avayo azerera mu butayu bw’i Berisheba.
15.
Ya mvumba ishiramo amazi, arambika umwana munsi y’igihuru cy’aho.
16.
Aragenda yicara amwerekeye, amuhaye intera nk’aho umuntu yarasa umwambi, kuko yibwiraga ati “Ne kureba umwana wanjye apfa.” Yicara amwerekeye atera hejuru ararira.
17.
Imana yumva ijwi ry’uwo muhungu, marayika w’Imana ari mu ijuru, ahamagara Hagari aramubaza ati “Ubaye ute, Hagari? Witinya kuko Imana yumviye ijwi ry’uwo muhungu aho ari.
18.
Haguruka, byutsa umuhungu umufate mu maboko, kuko nzamuhindura ubwoko bukomeye.”
19.
Imana imuhumura amaso, abona iriba, aragenda avoma amazi yuzuye ya mvumba, ayaramiza umuhungu we.
20.
Nuko Imana ibana n’uwo muhungu arakura, atura mu butayu, aba umurashi.
21.
Aba mu butayu bw’i Parani, nyina amusabira Umunyegiputakazi.
22.
Muri iyo minsi, Abimeleki na Fikoli umutware w’ingabo ze babwira Aburahamu bati “Imana iri kumwe nawe mu byo ukora byose.
23.
Nuko rero, undahire Imana yuko utazandiganya cyangwa umwana wanjye cyangwa umwuzukuru wanjye, ahubwo ineza nakugiriye ko uzayinyitura, jyewe n’igihugu wasuhukiyemo.”
24.
Aburahamu aramusubiza ati “Ndarahira.”
25.
Aburahamu azimuza Abimeleki ku by’iriba, abagaragu ba Abimeleki bamunyaze.
26.
Abimeleki aramusubiza ati “Sinzi uwakoze ibyo, nawe ntiwigeze kubimbwira, kandi sinigeze kubyumva keretse none.”
27.
Aburahamu azana intama n’inka, abiha Abimeleki, bombi barasezerana.
28.
Aburahamu arobanura abagazi b’intama barindwi bo mu mukumbi we.
29.
Abimeleki abaza Aburahamu ati “Abo bagazi b’intama barindwi urobanuye, bisobanuye iki?”
30.
Aramusubiza ati “Aba bagazi b’intama uko ari barindwi, ndabaguhera kugira ngo bimbere umugabo, yuko ari jye wafukuye iryo riba.”
31.
Ni cyo cyatumye yita aho hantu Berisheba, kuko ari ho barahiriye bombi.
32.
Nuko basezeranira i Berisheba, Abimeleki ahagurukana na Fikoli umutware w’ingabo ze, basubira mu gihugu cy’Abafilisitiya.
33.
Aburahamu atera igiti cyitwa umwesheri i Berisheba, yambarizayo izina ry’Uwiteka, Imana ihoraho.
34.
Aburahamu amara iminsi myinshi asuhukiye mu gihugu cy’Abafilisitiya.