Abalewi 13:43-59
43.
Umutambyi amusuzume, niba uwo muze ari ikibyimba cy’urubara kiri mu ruhara rwe rw’inyuma cyangwa mu rwo mu gitwariro, ugasa n’ibibembe biri ku mubiri we,
44.
uwo azaba ari umubembe, azaba ahumanye, uwo mutambyi ntabure kuvuga ko ahumanye, umuze we umuri ku mutwe.
45.
“Umubembe urwaye uwo muze agende yambaye imyenda ishishimutse, atendeje umusatsi, ajye yipfuka ubwanwa, ajye avuga cyane ati ‘Ndahumanye, ndahumanye.’
46.
Iminsi yose akirwaye uwo muze azaba ahumanye, arahumanye abe ukwe, ature hirya y’aho mubambye amahema.
47.
“Kandi umwenda ufashwe n’umuze w’ibibembe, naho waba uboheshejwe ubwoya bw’intama cyangwa waba igitare,
48.
kandi naho uwo muze wawufashe mu budodo bw’ubwoya bw’intama cyangwa bw’igitare, butambitse cyangwa mu buhagaritse, kandi naho icyo wafashe cyaba uruhu cyangwa ikintu cyose cyaremwe mu ruhu,
49.
niba umuze wenze kwirabura nk’icyatsi kibisi cyangwa ari urususirane, naho wabonetse mu mwenda cyangwa mu ruhu, mu budodo butambitse cyangwa mu buhagaritse, cyangwa mu kintu cyose cyaremwe mu ruhu uzaba ari umuze w’ibibembe, icyo kintu cyerekwe umutambyi.
50.
Na we asuzume uwo muze, akingirane icyo wafashe, kimare iminsi irindwi.
51.
Ku wa karindwi azasuzume uwo muze, niba uzaba ukwiriye mu mwenda, mu budodo butambitse cyangwa mu buhagaritse, cyangwa mu ruhu rukoreshwa umurimo wose, uwo muze uzabe ari ibibembe bikirya kizaba gihumanye.
52.
Atwike uwo mwenda cyangwa ubudodo butambitse cyangwa ubuhagaritse, bw’ubwoya bw’intama cyangwa bw’igitare, cyangwa ikintu cyose cyaremwe mu ruhu cyafashwe n’uwo muze kuko uzaba ari ibibembe bikirya, nigitwikwe.
53.
“Ariko niba umutambyi asuzumye, akabona uwo muze utakwiriye muri uwo mwenda mu budodo butambitse cyangwa mu buhagaritse, cyangwa mu kintu cyose cyaremwe mu ruhu,
54.
ategeke ko bamesa icyo uwo muze wafashe, agikingirane kimare indi minsi irindwi.
55.
Kandi umutambyi azasuzume icyo uwo muze wafashe cyaramaze kumeswa, nabona uwo muze utahinduye irindi bara kandi utagikwiriyemo, kizaba gihumanye uzagitwike. Uzaba ari umuze ukirya, naho cyaba gipfutse imbere cyangwa inyuma.
56.
Ariko niba uwo mutambyi asuzumye icyo wafashe, akabona utakigaragara cyane, cyarameshwe, ahatanyure ahakure muri uwo mwenda cyangwa muri urwo ruhu, cyangwa muri ubwo budodo butambitse cyangwa mu buhagaritse.
57.
Kandi niba uwo muze uzaba ukiboneka muri uwo mwenda, mu budodo butambitse cyangwa mu buhagaritse, cyangwa mu kintu cyose cyaremwe mu ruhu uzaba usesa, uzatwike icyo wafashe.
58.
Ariko niba uwo muze uzaba uvuye muri uwo mwenda, mu budodo butambitse cyangwa mu buhagaritse, cyangwa mu kintu cyose cyaremwe mu ruhu, icyo uzaba umeshe cyose, kizongere kimeswe ubwa kabiri, kibe gihumanutse.”
59.
Ayo ni yo mategeko y’umuze wafashe umwenda w’ubwoya bw’intama cyangwa w’igitare, naho wawufashe mu budodo butambitse cyangwa mu buhagaritse, cyangwa wafashe ikintu cyose cyaremwe mu ruhu, ngo babone uko bavuga ko kidahumanye cyangwa ko gihumanye.
Abalewi 14:1-14
1.
Uwiteka abwira Mose ati
2.
“Aya abe ari yo mategeko y’umubembe ku munsi wo guhumanurwa kwe, azashyirwe umutambyi.
3.
Na we ave mu ngando z’amahema asuzume uwo mubembe, nabona ko akiza uwo muze w’ibibembe,
4.
ategeke ko bashakira ugiye guhumanurwa inyoni ebyiri zitazira nzima, n’ingiga y’umwerezi, n’agatambaro k’umuhemba, n’agati kitwa ezobu.
5.
Umutambyi ategeke ko bakererera imwe muri zo mu rwabya hejuru y’amazi yatembaga,
6.
inzima ayende, yende n’iyo ngiga y’umwerezi n’ako gatambaro k’umuhemba na ezobu iyo, abyinikane n’iyo nyoni nzima mu maraso ya ya nyoni yakererewe hejuru y’amazi yatembaga.
7.
Amishe ayo maraso karindwi ku ugiye guhumanurwa ibibembe avuge ko ahumanutse, arekurire mu gasozi iyo nyoni nzima.
8.
Maze uhumanurwa amese imyenda ye, yiyogosheshe umubiri wose yiyuhagire abe ahumanuwe, abone kugaruka mu ngando zanyu ariko amare iminsi irindwi aba hanze y’ihema rye.
9.
Ku munsi wa karindwi aziyogosheshe umusatsi wose n’ubwanwa n’injwiri, yiyogosheshe n’ahandi hose, amese imyenda ye yiyuhagire, abe ahumanutse.
10.
“Ku munsi wa munani azende abana b’intama b’amasekurume babiri badafite inenge, n’umwana w’intama w’umwagazi udafite inenge utaramara umwaka, n’ibice bya cumi bitatu bya efa y’ifu y’ingezi yavuganywe n’amavuta ya elayo ho ituro ry’ifu, n’urugero rwa logi rumwe rw’amavuta ya elayo.
11.
Umutambyi umuhumanura amurikane uhumanurwa n’ibyo, imbere y’Uwiteka ku muryango w’ihema ry’ibonaniro.
12.
Uwo mutambyi yende umwe muri abo bana b’intama b’amasekurume, awutambe ho igitambo cyo gukuraho urubanza, aturane na wo logi iyo y’amavuta ya elayo, abizungurize imbere y’Uwiteka, bibe ituro rijungujwe.
13.
Abīkīrire uwo mwana w’intama w’isekurume mu buturo bwera, aho babīkīrira igitambo gitambirwa ibyaha n’icyoswa. Uko igitambo gitambiwe ibyaha ari umwanya w’umutambyi, ni ko n’igitambiwe gukuraho urubanza kimeze, ni icyera cyane.