Atsemba iyo midugudu yose na cya kibaya cyose n’abayituyemo bose, n’ibyameze ku butaka.
26.
Ariko muka Loti arakebuka, areba inyuma amukurikiye, ahinduka inkingi y’umunyu.
27.
Aburahamu azinduka kare, ajya aho yari yahagarariye imbere y’Uwiteka,
28.
yerekeza amaso i Sodomu n’i Gomora n’igihugu cyose cya cya kibaya, abona umwotsi waho ucumba nk’umwotsi w’ikome.
29.
Ubwo Imana yarimburaga imidugudu yo muri icyo kibaya, yibutse Aburahamu, yohereza Loti ngo ave muri iryo tsembwa, ubwo yatsembaga imidugudu Loti yari atuyemo.
30.
Loti ava i Sowari, arazamuka ajya ku musozi, abanayo n’abakobwa be bombi kuko yatinyaga gutura i Sowari, abana n’abakobwa be bombi mu buvumo.
31.
Uw’imfura abwira murumuna we ati “Data arashaje, kandi nta muntu mu isi wo kuturongora nk’uko abo mu isi bose bakora.
32.
Reka dutereke data vino, turyamane na we, kugira ngo ducikure data.”
33.
Batereka se vino muri iryo joro, uw’impfura aragenda aryamana na se, se ntiyamenya ko yaryamye cyangwa ko yabyutse.
34.
Bukeye bwaho, uw’imfura abwira murumuna we ati “Iri joro ryakeye naryamanye na data. Twongere tumutereke n’iri joro, nawe ugende uryamane na we, ducikure data.”
35.
N’iryo joro bongera gutereka se, umuto arahaguruka aryamana na we, se ntiyamenya ko yaryamye cyangwa ko yabyutse.
36.
Uko ni ko abakobwa ba Loti bombi basamye inda za se.
37.
Uw’imfura abyara umuhungu amwita Mowabu. Uwo ni we sekuruza w’Abamowabu na bugingo n’ubu.
38.
Umuto na we abyara umuhungu amwita Benami, ari we sekuruza w’Abamoni na bugingo n’ubu.
Itangiriro 20:1-18
Aburahamu avayo agenda yerekeje i Negebu, atura hagati y’i Kadeshi n’i Shuri, asuhukira i Gerari.
2.
Aburahamu avuga Sara umugore we ati “Ni mushiki wanjye”, Abimeleki umwami w’i Gerari atumira Sara aramujyana.
3.
Maze Imana ibonekerera Abimeleki mu nzozi nijoro, iramubwira iti “Umeze nk’intumbi ku bwa wa mugore wenze, kuko afite umugabo.”
4.
Ariko Abimeleki yari ataramwegera, arayibaza ati “Mwami, wakwica ishyanga nubwo rikiranuka?
5.
Ubwe si we wavuze ati ‘Ni mushiki wanjye’? N’umugore na we ubwe ntiyavuze ati ‘Ni musaza wanjye’? Icyo nkoze icyo, ngikoze mfite umutima ukiranutse n’amaboko atanduye.”
6.
Imana imusubiriza mu nzozi iti “Koko nzi yuko ukoze ibyo ufite umutima ukiranutse, kandi nanjye nakubujije kuncumuraho, ni cyo cyatumye ntagukundira kumukoraho.
7.
Noneho subiza uwo mugabo umugore we, kuko ari umuhanuzi, azagusabira ukarama. Ariko nutamumusubiza, umenye yuko utazabura gupfana n’abawe bose.”
8.
Abimeleki azinduka kare kare, ahamagaza abagaragu be bose, abatekerereza ibyo byose, baratinya cyane.
9.
Maze Abimeleki ahamagaza Aburahamu aramubaza ati “Watugize ibiki? Nagucumuyeho iki, cyatumye unshyiraho jyewe n’ubwami bwanjye icyaha gikomeye? Wankoreye ibidakwiriye gukorwa.”
10.
Abimeleki arongera abaza Aburahamu ati “Wabonye iki cyagukoresheje ibyo?”
11.
Aburahamu aramusubiza ati “Ni uko nibwiraga ntashidikanya yuko aha hantu nta kubaha Imana guhari, kandi nanjye nari nzi ko bazanyica bampora umugore wanjye.
12.
Erega ni mushiki wanjye, ni mwene data, ariko si mwene mama, kandi koko naramurongoye.
13.
Kandi ubwo Imana yankuraga mu nzu ya data ikanzerereza, naramubwiye nti ‘Iyo ni yo neza uzajya ungirira, aho tuzajya tugera hose ujye uvuga yuko ndi musaza wawe.’ ”
14.
Abimeleki azana intama n’inka n’abagaragu n’abaja, abiha Aburahamu, amusubiza na Sara umugore we.
15.
Abimeleki aramubwira ati “Igihugu cyanjye kiri imbere yawe, uture aho uzashaka hose.”
16.
Abwira na Sara ati “Dore mpaye musaza wawe ibice by’ifeza igihumbi, ni byo bizaba ibyo gukinga mu maso y’abo muri kumwe bose, ngukuyeho umugayo imbere ya bose.”
17.
Aburahamu asaba Imana, ikiza Abimeleki n’umugore we n’abaja be, barabyara.
18.
Kuko Uwiteka yari yazibye inda z’abo mu rugo rwa Abimeleki bose, abahora Sara umugore wa Aburahamu.