14.
“Uko umwaka utashye ujye unziririza iminsi mikuru gatatu.
15.
Ujye uziririza iminsi mikuru y’imitsima itasembuwe. Mu minsi irindwi ujye urya imitsima itasembuwe uko nagutegetse, mu gihe cyategetswe cyo mu kwezi Abibu kuko ari ko waviriyemo mu Egiputa, he kugira umuntu uza ubusa imbere yanjye.
16.
“Kandi ujye uziririza umunsi mukuru w’isarura, uw’umuganura w’imirimo yawe wabibye mu murima.“Kandi ujye uziririza umunsi mukuru w’isarura rya byose, wo ku iherezo ry’umwaka numara gusarura imirimo yawe mu isambu yawe.
17.
Uko umwaka utashye, abagabo bo muri mwe bose bajye baboneka imbere y’umwami Uwiteka ibihe bitatu.
18.
“Amaraso y’igitambo ntambiwe ntukayatambane n’imitsima yasembuwe, kandi urugimbu rw’icyatambwe ku munsi mukuru wanjye ntirukarāre ngo rugeze mu gitondo.
19.
“Umuganura w’ibibanje kwera mu butaka bwawe, ujye uwuzana mu nzu y’Uwiteka Imana yawe.“Ntugatekeshe umwana w’ihene amahenehene ya nyina.
20.
“Dore ndatuma marayika imbere yawe akurindire mu nzira akujyane aho nakwiteguriye.
21.
Mumwitondeho, mumwumvire ntimukamugomere kuko atazabababarira ibicumuro byanyu, kuko izina ryanjye riri muri we.
22.
Ariko numwumvira by’ukuri ugakora ibyo nzavuga byose, nanjye nzaba umwanzi w’abanzi bawe n’umubisha w’ababisha bawe.
23.
Kuko marayika wanjye azakujya imbere akakujyana mu Bamori n’Abaheti, n’Abaferizi n’Abanyakanāni, n’Abahivi n’Abayebusi maze nkabarimbura.
24.
Ntuzikubite imbere y’imana zabo, ntuzazikorere kandi ntuzagenze nka bo, ahubwo uzabarimbure rwose, utembagaze inkingi z’amabuye bubatse.
25.
Kandi muzakorere Uwiteka Imana yanyu, na yo izaha umugisha umutsima wawe n’amazi yawe, kandi nzakura indwara hagati muri mwe.
26.
Mu gihugu cyawe nta wuzavanamo inda, nta wuzagumbaha, umubare w’iminsi yawe nzawusohoza udakenyutse.
27.
“Nzohereza igitinyiro cyanjye kikujye imbere, nirukane abantu uzageramo bose, ntume ababisha bawe bose baguha ibitugu.
28.
Nzohereza amavubi akujye imbere, yirukane Abahivi n’Abanyakanāni n’Abaheti imbere yawe.
29.
Sinzabirukana imbere yawe mu mwaka umwe kugira ngo igihugu kidahinduka umwirare, inyamaswa zo mu ishyamba zikagwira zikagutera.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp
30.
Ahubwo nzabirukana imbere yawe ni ruto ni ruto, ngeze aho uzagwirira ukazungura icyo gihugu.
31.
Nzagushyiriraho urugabano, ruhere ku Nyanja Itukura rugere ku Nyanja y’Abafilisitiya, kandi ruhere ku butayu rugere ku ruzi (Ufurate), kuko nzabagabiza abatuye muri icyo gihugu mukabanesha, mukabirukana imbere yanyu.
32.
Ntuzagire isezerano usezerana na bo cyangwa n’imana zabo.
33.
Ntibazagumye kuba mu gihugu cyawe kugira ngo batakuncumuzaho, kuko wakorera imana zabo ntibyabura kukubera umutego.”
Kuva 24:1-18
1.
Imana ibwira Mose iti “Uzamukane na Aroni na Nadabu na Abihu, n’abakuru b’Abisirayeli mirongo irindwi mwerekeje aho Uwiteka ari. Namwe musenge mukiri kure,
2.
Mose abe ari we wigira hafi y’Uwiteka wenyine, bo ntibamwigire hafi kandi abandi bantu ntibazamukane na we.”
3.
Mose araza abwira abantu amagambo y’Uwiteka yose n’amategeko ye yose, abantu bose bamusubiriza icyarimwe bati “Ibyo Uwiteka yavuze byose tuzabikora.”
4.
Mose yandika amagambo y’Uwiteka yose, azinduka kare yubaka igicaniro hasi y’uwo musozi, n’inkingi z’amabuye cumi n’ebyiri zinganya umubare n’imiryango y’Abisirayeli, uko ari cumi n’ibiri.
5.
Atuma abasore bo mu Bisirayeli batambira Uwiteka ibitambo byoswa, n’inka z’ibitambo by’uko bari amahoro.
6.
Mose agabanya amaraso mu bice bibiri bingana: kimwe agisuka mu nzabya, ikindi akimīsha ku gicaniro.
7.
Yenda igitabo cy’isezerano agisomera abantu, baramubwira bati “Ibyo Uwiteka yavuze byose tuzabikora, kandi tuzamwumvira.”
8.
Mose yenda ayo maraso, ayamisha ku bantu arababwira ati “Ngaya amaraso y’isezerano Uwiteka asezeranye namwe, nk’uko ayo magambo yose ari.”
9.
Maze Mose azamukana na Aroni na Nadabu na Abihu, n’abakuru b’Abisirayeli mirongo irindwi
10.
bareba Imana y’Abisirayeli: munsi y’ibirenge byayo hameze nk’amabuye ashashwe ya safiro ibonerana, ihwanye n’ijuru ry’umupyēmure ubwaryo.
11.
Kandi abatoranijwe b’Abisirayeli ntiyagira icyo ibatwara. Bareba Imana, bararya, baranywa.
12.
Uwiteka abwira Mose ati “Zamuka uze aho ndi ku musozi ugumeyo, nanjye nzaguha ibisate by’amabuye biriho amategeko, n’ibyategetswe nandikiye kubigisha.”
13.
Mose ahagurukana na Yosuwa umufasha we, Mose azamuka ku musozi w’Imana.
14.
Abwira ba bakuru ati “Mudutegerereze hano mugeze aho tuzagarukira aho muri, kandi Aroni na Huri murasigiranye, ushaka kuburana abasange.”
15.
Mose azamuka kuri uwo musozi, cya gicu kirawubundikira.
16.
Ubwiza burabagirana bw’Uwiteka buguma ku musozi wa Sinayi, igicu kiwubundikira iminsi itandatu, ku wa karindwi ahamagarira Mose muri icyo gicu.
17.
Mu maso y’Abisirayeli, ishusho y’ubwiza bw’Uwiteka yameraga nk’umuriro ukongora ku mutwe w’uwo musozi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp
18.
Mose ajya imbere muri icyo gicu, azamuka kuri uwo musozi awumaraho iminsi mirongo ine n’amajoro mirongo ine.