Itangiriro 17:1-27
Aburamu amaze imyaka mirongo urwenda n’icyenda avutse, Uwiteka aramubonekera aramubwira ati “Ni jye Mana Ishoborabyose, ujye ugendera imbere yanjye kandi utungane rwose.
2.
Nanjye ndasezerana isezerano ryanjye nawe, nzakugwiza cyane.”
3.
Aburamu arubama, Imana iramubwira iti
4.
“Dore isezerano ryanjye ubwanjye ndariguhaye, nawe uzaba sekuruza w’amahanga menshi.
5.
Kandi ntuzitwa ukundi Aburamu, ahubwo wiswe Aburahamu kuko nkugize sekuruza w’amahanga menshi.
6.
Kandi nzakororotsa cyane, nzatuma amahanga agukomokaho, n’abami bazagukomokaho.
7.
“Kandi nzakomeza isezerano ryanjye nawe n’urubyaro rwawe ruzakurikiraho, rigeze ibihe byose, ribe isezerano rihoraho, kugira ngo nkubere Imana wowe n’urubyaro rwawe ruzakurikiraho.
8.
Kandi wowe n’urubyaro rwawe ruzakurikiraho, nzabaha igihugu cy’ubusuhuke bwawe, igihugu cy’i Kanani cyose kuba gakondo y’iteka, nanjye nzaba Imana yabo.”
9.
Imana yongera kubwira Aburahamu iti “Nawe uzakomeze isezerano ryanjye, wowe n’urubyaro rwawe ruzakurikiraho kugeza ibihe byabo byose.
10.
Iri ni ryo sezerano ryanjye muzakomeza, riri hagati yanjye namwe n’urubyaro rwawe ruzakurikiraho, umugabo wese muri mwe azakebwa.
11.
Muzakebwa umunwa w’ibyo mwambariye, kizaba ikimenyetso cy’isezerano ryanjye namwe.
12.
Umuhungu wese muri mwe uzaba amaze iminsi munani avutse azakebwa, bigeze ibihe by’ingoma zanyu zose. Uzaba avukiye mu rugo rwawe, cyangwa utari uwo mu rubyaro rwawe waguzwe n’ifeza n’abanyamahanga,
13.
uvukira mu rugo rwawe n’uwaguzwe igiciro bakwiriye gukebwa, kandi isezerano ryanjye rizaba ku mibiri yanyu, ribe isezerano rihoraho.
14.
Kandi umugabo utakebwe umunwa w’icyo yambariye azakurwa mu bwoko bwe, azaba yishe isezerano ryanjye.”
15.
Imana yongera kubwira Aburahamu iti “Sarayi umugore wawe ntukamwite ukundi Sarayi, ahubwo ujye umwita Sara.
16.
Nanjye nzamuha umugisha kandi nzaguha umwana w’umuhungu kuri we. Nzamuha umugisha koko kandi azaba nyirakuruza w’amahanga, abami b’amahanga bazakomoka kuri we.”
17.
Maze Aburahamu arubama, araseka aribaza ati “Mbese umwana azabyarwa n’umaze imyaka ijana avutse? Kandi na Sara umaze imyaka mirongo urwenda, azabyara?”
18.
Aburahamu abwira Imana ati “Icyampa Ishimayeli akabaho, ari imbere yawe!”
19.
Imana iramusubiza iti “Ahubwo Sara umugore wawe ni we uzabyaraho umuhungu, uzamwite Isaka. Nanjye nzakomeza isezerano ryanjye na we, ngo ribere urubyaro ruzakurikiraho isezerano ridashira.
20.
Kandi ibya Ishimayeli ndakumviye: dore muhaye umugisha, nzamwororotsa mugwize cyane, azabyara abatware cumi na babiri kandi nzamuhindura ubwoko bukomeye.
21.
Ariko isezerano ryanjye nzarikomeza na Isaka, uwo uzabyarana na Sara mu gihe nk’iki cy’umwaka utaha, kuko ari icyo nashyizeho.”
22.
Imana irorera kuvugana na we, irazamuka, iva aho Aburahamu ari.
23.
Aburahamu ajyana Ishimayeli umuhungu we, n’abandi bose bavukiye mu rugo rwe, n’abo yaguze ifeza ze, umugabo wese w’abo mu rugo rwe, abakeba kuri uwo munsi uko Imana yari yamutegetse.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp
24.
Aburahamu yari amaze imyaka mirongo urwenda n’icyenda avutse, ubwo yakebwaga umunwa w’icyo yambariye.
25.
Ishimayeli umuhungu we yari amaze imyaka cumi n’itatu, ubwo yakebwaga.
26.
Ku munsi umwe Aburahamu akebanwa n’umuhungu we Ishimayeli.
27.
N’abagabo bose bo mu rugo rwe, abaruvukiyemo n’abo yaguze n’abanyamahanga, bakebanwa na we.