Abalewi 10:1-20
1.
Nadabu na Abihu bene Aroni, benda ibyotero byabo bashyiramo umuriro, bashyiraho imibavu bayosheshereza imbere y’Uwiteka umuriro udakwiriye, uwo atabategetse.
2.
Imbere y’Uwiteka hava umuriro urabatwika, bapfira imbere y’Uwiteka.
3.
Mose abwira Aroni ati “Ibyo ni byo Uwiteka yavuze ati ‘Kwera kwanjye kuzerekanirwa mu banyegera, kandi nzaherwa icyubahiro imbere y’ubu bwoko bwose.’ ” Aroni aricecekera.
4.
Mose ahamagara Mishayeli na Elizafani bene Uziyeli se wabo wa Aroni, arababwira ati “Nimwigire hafi muterure bene wanyu, mubakure imbere y’Ahera, mubajyane inyuma y’ingando z’amahema.”
5.
Bigira hafi babaterurira mu makanzu yabo, babakura mu ngando nk’uko Mose yategetse.
6.
Mose abwira Aroni na Eleyazari na Itamari bene Aroni ati “Ntimutendeze imisatsi, ntimushishimure imyenda mudapfa, Uwiteka akarakarira iteraniro ryose, ahubwo bene wanyu, inzu ya Isirayeli yose, baborogeshwe no gutwika Uwiteka yatwitse.
7.
Kandi ntimuve ku muryango w’ihema ry’ibonaniro mudapfa, kuko muriho amavuta y’Uwiteka yabasīze.” Bagenza uko Mose yategetse.
8.
Uwiteka abwira Aroni ati
9.
“Ntukanywe vino cyangwa igisindisha kindi wowe n’abana bawe muri kumwe, uko muzajya kwinjira mu ihema ry’ibonaniro mudapfa. Iryo ribabere itegeko ridakuka mu bihe byanyu byose,
10.
mubone uko mutandukanya ibyera n’ibitari ibyera, n’ibihumanya n’ibidahumanya,
11.
mukigisha Abisirayeli amategeko yose Uwiteka yabwiriye Abisirayeli mu kanwa ka Mose.”
12.
Mose abwira Aroni na Eleyazari na Itamari bene Aroni basigaye ati “Mujyane ituro ry’ifu risigaye ku maturo yatuwe Uwiteka agakongorwa n’umuriro, murirīre iruhande rw’igicaniro ridasembuwe, kuko ari iryera cyane.
13.
Murirīre ahantu hera, kuko ryategetswe kuba iryawe n’abana bawe ku maturo aturwa Uwiteka agakongorwa n’umuriro, uko ni ko nategetswe.
14.
Na ya nkoro yajungujwe, na rwa rushyi rw’ukuboko rwererejwe, wowe n’abahungu bawe n’abakobwa bawe na bo mubirīre ahantu hadahumanijwe, kuko wabiherewe kuba imyanya yawe n’iy’abahungu bawe, ku bitambo by’Abisirayeli by’uko bari amahoro.
15.
Urushyi rw’ukuboko rwo kwererezwa n’inkoro yo kuzunguzwa, bajye babizanana n’ibitambo byo gukongorwa n’umuriro by’urugimbu, babizungurize imbere y’Uwiteka bibe ituro rijungujwe rijye riba iryawe n’abana bawe, bitegetswe n’itegeko ritazakuka iteka uko Uwiteka yategetse.”
16.
Mose ashakana umwete ya hene yatambiwe ibyaha, asanga bayosheje. Arakarira Eleyazari na Itamari bene Aroni basigaye, arababaza ati
17.
“Mwabujijwe n’iki kurīra ahantu hera cya gitambo cyatambiwe ibyaha, ko ari icyera cyane, mukagiherwa kwishyiraho gukiranirwa ku iteraniro, mukabahongererera imbere y’Uwiteka?
18.
Dore amaraso yacyo ntarakazanwa imbere mu hera, nta cyo kubabuza kuba mwakirīriye mu buturo bwera, uko nategetse.”
19.
Aroni asubiza Mose ati “Dore uyu munsi batambiye imbere y’Uwiteka igitambo cyabo cyatambiwe ibyaha, n’igitambo cyabo cyoshejwe, none ibyambayeho ngibyo. Mbese iyo uyu munsi ndya igitambo cyatambiwe ibyaha, ibyo biba byabaye byiza mu maso y’Uwiteka?”
20.
Mose abyumvise, biba byiza mu maso ye.
Abalewi 11:1-12
1.
Uwiteka abwira Mose na Aroni ati
2.
“Mubwire Abisirayeli muti: Ibi abe ari byo bifite ubugingo mujya murya mu nyamaswa n’amatungo byo mu isi byose.
3.
Mu nyamaswa n’amatungo, icyatuye inzara cyose ngo kigire imigeri igabanije kikuza, abe ari cyo mujya murya.
4.
Ariko ibi ntimukabirye mu byuza no mu byatuye inzara: ingamiya kuko yuza ikaba itatuye inzara, ni igihumanya kuri mwe.
5.
N’impereryi kuko yuza ikaba itatuye inzara, na yo ni igihumanya kuri mwe.
6.
N’urukwavu kuko rwuza rukaba rutatuye inzara, na rwo ni igihumanya kuri mwe.
7.
N’ingurube kuko yatuye inzara ngo igire imigeri igabanije ariko ntiyuze, na yo ni igihumanya kuri mwe.
8.
Inyama zazo ntimukazirye, n’intumbi zazo ntimukazikoreho, ni ibihumanya kuri mwe.
9.
“Ibi abe ari byo mujya murya mu byo mu mazi byose: ibyo mu mazi, mu nyanja no mu nzuzi no mu migezi bigira amababa n’ibikoko, abe ari byo mujya murya.
10.
Ibitagira amababa n’ibikoko mu byo mu nyanja no mu nzuzi no mu migezi, mu byiyogesha mu mazi byose, no mu bifite ubugingo biba muri yo byose, murabizira.
11.
Muzahore mubizira, ntimukarye inyama zabyo, intumbi zabyo na zo mujye muzizira.
12.
Icyo mu mazi cyose kitagira amababa n’ibikoko murakizira.