Itangiriro 15:1-21
Hanyuma y’ibyo, ijambo ry’Uwiteka riza kuri Aburamu, mu iyerekwa riti “Aburamu, witinya ni jye ngabo igukingira, uzagororerwa ingororano ikomeye cyane.”
2.
Aburamu aramubaza ati “Mwami Uwiteka, uzangororera iki ko ngenda ndi incike, kandi uzazungura urugo rwanjye ari Eliyezeri Umunyadamasiko?”
3.
Ati “Dore nta rubyaro wampaye, kandi uwavukiye mu rugo rwanjye azaragwa ibyanjye.”
4.
Maze ijambo ry’Uwiteka riza kuri we riti “Uwo si we uzaragwa ibyawe, ahubwo uzakomoka ku rukiryi rwawe ni we uzabiragwa.”
5.
Aramusohokana aramubwira ati “Rarama urebe ijuru, ubare inyenyeri niba wabasha kuzibara.” Ati “Urubyaro rwawe ni ko ruzangana.”
6.
Nuko yizera Uwiteka, abimuhwaniriza no gukiranuka.
7.
Aramubwira ati “Ni jye Uwiteka wakuvaniye muri Uri y’Abakaludaya kugira ngo nzakurage iki gihugu.”
8.
Aramubaza ati “Mwami Uwiteka, icyamenyesha yuko nzakiragwa ni iki?”
9.
Aramusubiza ati “Enda iriza y’inka imaze imyaka itatu ivutse, n’ibuguma y’ihene imaze imyaka itatu, n’impfizi y’intama imaze imyaka itatu, n’intungura imwe, n’icyana cy’inuma.”
10.
Maze yenda ibyo byose abicamo kabiri, arabyerekeranya, keretse za nyoni ni zo atagabanije.
11.
Inkongoro zagwaga ku mirambo, Aburamu akazigurutsa.
12.
Ku kirengarenga Aburamu asinzira ubuticura, ubwoba butewe n’umwijima w’icuraburindi buramufata.
13.
Uwiteka abwira Aburamu ati “Menya neza yuko urubyaro rwawe ruzaba abashyitsi mu gihugu kitari icyabo, bazakorera ab’aho, na bo bazabababaza imyaka magana ane.
14.
Nanjye nzacira ho iteka iryo shyanga bazakorera, ubwa nyuma bazarivamo bavanyemo ubutunzi bwinshi.
15.
Ariko wowe ho uzasanga ba sogokuruza amahoro, uzahambwa ushaje neza.
16.
Ubuvivi bw’abazajyayo ni bwo buzagaruka ino, kuko gukiranirwa kw’Abamori kutaruzura.”
17.
Maze izuba rirenze hatakibona, ikome ricumba n’urumuri rwaka binyura hagati ya bya bice.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp
18.
Kuri uwo munsi Uwiteka asezeranya Aburamu isezerano, ati “Urubyaro rwawe nduhaye iki gihugu, uhereye ku ruzi rwa Egiputa ukageza ku ruzi runini ari rwo Ufurate,
19.
igihugu cy’Abakeni n’icy’Abakenizi n’icy’Abakadimoni,
20.
n’icy’Abaheti n’icy’Abaferizi n’icy’Abarafa,
21.
n’icy’Abamori n’icy’Abanyakanani, n’icy’Abagirugashi n’icy’Abayebusi.”
Itangiriro 16:1-16
Sarayi umugore wa Aburamu ntibari babyaranye, kandi yari afite umuja w’Umunyegiputakazi witwaga Hagari.
2.
Sarayi abwira Aburamu ati “Dore Uwiteka yanyimye urubyaro. Ndakwinginze gira umuja wanjye inshoreke, ahari nazabonera urubyaro kuri we.” Aburamu yumvira Sarayi.
3.
Nuko Aburamu amaze imyaka cumi atuye mu gihugu cy’i Kanani, Sarayi umugore we, ajyana Hagari Umunyegiputakazi umuja we, amushyingira Aburamu umugabo we.
4.
Aryamana na Hagari asama inda, abonye yuko asamye inda bimusuzuguza nyirabuja.
5.
Sarayi abwira Aburamu ati “Guhemurwa kwanjye kube kuri wowe, ko nashyize umuja wanjye mu gituza cyawe, maze abonye yuko asamye inda biramunsuzuguza. Uwiteka abe ari we uducira urubanza wowe nanjye.”
6.
Aburamu asubiza Sarayi ati “Dore umuja wawe mwitegekere, umugire uko ushatse kose.” Sarayi amugirira nabi, na we aramuhunga.
7.
Marayika w’Uwiteka amubonekera mu butayu, ari hafi y’isoko yo mu nzira ijya i Shuri.
8.
Aramubaza ati “Hagari muja wa Sarayi, urava he ukajya he?” Aramusubiza ati “Mpunze mabuja Sarayi.”
9.
Marayika w’Uwiteka aramubwira ati “Subirayo kwa nyokobuja, wemere ibyo akugirira.”
10.
Marayika w’Uwiteka arongera aramubwira ati “Nzagwiza cyane urubyaro rwawe, rwe kubarika.”
11.
Marayika w’Uwiteka arongera aramubwira ati “Dore, uratwite uzabyara umuhungu, uzamwite Ishimayeli, kuko Uwiteka yumvise kubabazwa kwawe.
12.
Hagati y’abantu azamera nk’imparage, azagira undi muntu wese umubisha we, n’abandi bose bazamugira umubisha wabo, azatura imbere ya bene se bose.”
13.
Ahimba Uwiteka wavuganye na we izina ati “Uri Imana ireba.” Ati “Mbese Indeba nayiboneye na hano?”
14.
Ni cyo cyatumye rya riba ryitwa Iriba rya Lahayiroyi, riri hagati y’i Kadeshi n’i Beredi.
15.
Aburamu abyarana na Hagari umuhungu. Aburamu yita umuhungu we Hagari yabyaye, Ishimayeli.
16.
Aburamu yari amaze imyaka mirongo inani n’itandatu avutse, ubwo yabyaranaga na Hagari Ishimayeli.