Aroni n’abana be berezwa umurimo w’ubutambyi (Kuva 29.1-37)
ABAREWI 8
1.
Uwiteka abwira Mose ati
2.
“Jyana na Aroni n’abana be na ya myambaro, na ya mavuta ya elayo yo gusīga, n’ikimasa cyo gutambirwa ibyaha, n’amasekurume y’intama yombi, n’icyibo kirimo ya mitsima itasembuwe,
3.
uteranirize iteraniro ryose ku muryango w’ihema ry’ibonaniro.”
4.
Mose agenza uko Uwiteka yamutegetse, iteraniro riteranira ku muryango w’ihema ry’ibonaniro.
5.
Mose abwira iteraniro ati “Ibi ni byo Uwiteka yategetse ko bikorwa.”
6.
Mose azana Aroni n’abana be, arabuhagira.
7.
Amwambika ya kanzu ibanza ku mubiri, amukenyeza wa mushumi, amwambika ya kanzu yindi, na efodi, amukenyeza wa mushumi waboshywe n’abahanga uri kuri efodi, arawuyihwamikisha.
8.
Amwambika wa mwambaro wo ku gituza, imbere muri wo ashyiramo Urimu na Tumimu.
9.
Amwambika mu mutwe cya gitambaro kizinze, imbere kuri cyo ashyiraho cya gisate cy’izahabu, ari cyo gisingo cyera uko Uwiteka yategetse Mose.
10.
Mose yenda ya mavuta ya elayo yo gusīga, ayasīga ku buturo bwera no ku biburimo byose, arabyeza.
11.
Ayamisha ku gicaniro karindwi, ayagisīgana n’ibintu byacyo byose n’igikarabiro n’igitereko cyacyo, ngo abyeze.
12.
Asuka ku mutwe wa Aroni ayo mavuta yo gusīga, amusīgira kumweza.
13.
Mose azana bene Aroni abambika amakanzu, abakenyeza imishumi, abambika ingofero uko Uwiteka yategetse Mose.
14.
Azana cya kimasa cyo gutambirwa ibyaha, Aroni n’abana be bakirambika ibiganza mu ruhanga.
15.
Mose arakibīkīra, yenda amaraso yacyo, ayashyirisha urutoki ku mahembe y’igicaniro impande zose, aboneza icyo gicaniro, akibyariraho amaraso hasi, acyereza kugihongerera.
16.
Yenda uruta n’urugimbu rundi rwo ku mara rwose, n’umwijima w’ityazo, n’impyiko zombi, n’urugimbu rwo kuri zo, abyosereza ku gicaniro.
17.
Ariko icyo kimasa n’uruhu rwacyo, n’inyama zacyo n’amayezi yacyo abyosereza inyuma y’ingando z’amahema, uko Uwiteka yategetse Mose.
18.
Amurika ya sekurume y’intama yo koswa Aroni n’abana be bayirambika ibiganza mu ruhanga.
19.
Mose arayibīkīra, amisha amaraso yayo impande zose z’igicaniro.
20.
Arayicoca, yosa igihanga cyayo n’ibindi bice byayo n’urugimbu rwayo.
21.
Yoza amara n’ibinyita, yosereza iyo sekurume itagabanije ku gicaniro iba igitambo cyosherejwe kuba umubabwe uhumura neza, iba igitambo gitambiwe Uwiteka kigakongorwa n’umuriro uko Uwiteka yategetse Mose.
22.
Amurika ya sekurume y’intama yindi yo kwereza abatambyi umurimo, Aroni n’abana be bayirambika ibiganza mu ruhanga.
23.
Mose arayibīkīra, yenda ku maraso yayo, ayakoza hejuru ku gutwi kw’iburyo kwa Aroni, no ku gikumwe cye cy’iburyo, no kw’ino rye ry’iburyo rinini.
24.
Azana bene Aroni, akoza amaraso hejuru ku matwi yabo y’iburyo, no ku bikumwe byabo by’iburyo, no ku mano yabo y’iburyo manini, ayandi maraso ayamisha impande zose z’igicaniro.
25.
Yenda ibinure byayo, umurizo wayo, yenda n’uruta n’urugimbu rwo ku mara, n’umwijima w’ityazo, n’impyiko zombi, n’urugimbu rwo kuri zo, n’urushyi rw’ukuboko kw’iburyo.
26.
Kandi mu cyibo cy’imitsima itasembuwe cyari imbere y’Uwiteka, akuramo agatsima katasembuwe kamwe, n’akandi gasīzwe amavuta ya elayo, n’akandi gasa n’ibango, adushyira kuri urwo rugimbu, no kuri urwo rushyi rw’ukuboko kw’iburyo.
27.
Abishyira byose ku mashyi ya Aroni no ku y’abana be, arabizunguza, biba ituro rijungurijwe imbere y’Uwiteka.
28.
Mose abikura ku mashyi yabo abyosereza ku gicaniro, abishyize kuri cya gitambo cyoshejwe, biba igitambo cyo kubereza umurimo cy’umubabwe uhumura neza, igitambo gitambiwe Uwiteka kigakongorwa n’umuriro.
29.
Mose yenda inkoro, ayizunguriza kuba ituro rijungurijwe imbere y’Uwiteka, aba ari yo iba umwanya wa Mose kuri iyo sekurume yo kubereza umurimo, uko Uwiteka yategetse Mose.
30.
Mose yenda kuri ya mavuta yo gusīga, no ku maraso yo ku gicaniro, abimisha kuri Aroni no ku myambaro ye, no ku bana be na bo n’imyambaro yabo, yezanya Aroni n’imyambaro ye, n’abana be na bo n’imyambaro yabo.
31.
Mose abwira Aroni n’abana be ati “Muteke izi nyama ku muryango w’ihema ry’ibonaniro, abe ari ho muzirishiriza imitsima ibereza umurimo iri mu cyibo, uko nategetse nti ‘Aroni n’abana be babirye.’
32.
Ibisigara by’izo nyama n’iyo mitsima mubyose.
33.
Mumare iminsi irindwi mutava ku muryango w’ihema ry’ibonaniro, mugeze aho iminsi yo kwezwa kwanyu izashirira, kuko muzezwa iminsi irindwi.
34.
Uko bikozwe uyu munsi, ni ko Uwiteka yategetse ko bijya bikorerwa kubahongerera.
35.
Ku muryango w’ihema ry’ibonaniro abe ari ho mumara iminsi irindwi ku manywa na nijoro, mwitondere umurimo Uwiteka yabarindishije mudapfa kuko ari ko nategetswe.”
36.
Aroni n’abana be bakora ibyo Uwiteka yategekeye mu kanwa ka Mose byose.
ABAREWI 9
Ibyo kweza abatambyi birarangizwa
1.
Ku munsi wa munani Mose ahamagara Aroni n’abana be n’abakuru b’Abisirayeli.
2.
Abwira Aroni ati “Enda ikimasa cyo kwitambirira ibyaha, n’isekurume y’intama yo koswa bidafite inenge, ubitambire imbere y’Uwiteka.
3.
Kandi bwira Abisirayeli uti ‘Mwende isekurume y’ihene yo gutambirwa ibyaha, n’ikimasa n’umwana w’intama byombi bitaramara umwaka, bidafite inenge byo koswa,
4.
n’impfizi n’isekurume y’intama by’ibitambo by’uko muri amahoro bitambirwe imbere y’Uwiteka, mwende n’ituro ry’ifu ivanze n’amavuta ya elayo kuko uyu munsi Uwiteka ari bubabonekere.’ ”
5.
Bazana ibyo Mose yategetse imbere y’ihema ry’ibonaniro, iteraniro ryose ryigira hafi, rihagarara imbere y’Uwiteka.
6.
Mose arababwira ati “Ibi ni byo Uwiteka yategetse ko mukora, maze ubwiza bw’Uwiteka burababonekera.”
7.
Mose abwira Aroni ati “Egera igicaniro witambirire igitambo cyo gutambirwa ibyaha n’icyo koswa, wihongerere, uhongerere n’abantu, maze utambirire n’abantu ibitambo byabo, ubahongerere, uko Uwiteka yategetse.”
8.
Nuko Aroni yegera igicaniro, abīkīra ikimasa cyo kwitambiririra ibyaha.
9.
Bene Aroni bamushyira amaraso yacyo, ayakozamo urutoki, ayashyira ku mahembe y’igicaniro, ayandi ayabyarira ku gicaniro hasi,
10.
maze urugimbu n’impyiko n’umwijima w’ityazo byo kuri icyo gitambo gitambiwe ibyaha, abyosereza ku gicaniro, uko Uwiteka yategetse Mose.
11.
Inyama n’uruhu abyosereza inyuma y’ingando z’amahema.
12.
Abīkīra igitambo cyo koswa, abana be bamuhereza amaraso yacyo ayamisha impande zose z’igicaniro.
13.
Maze bamuhereza ibice byacyo kimwe kimwe n’igihanga cyacyo, abyosereza ku gicaniro.
14.
Yoza amara n’ibinyita, abyosereza ku gitambo cyoshejwe cyo ku gicaniro.
15.
Maze amurika ibitambo byo gutambirwa abantu, yenda ya hene yo gutambirwa ibyaha by’abantu arayibīkīra, ayitambira ibyaha nk’uko yatambye cya gitambo cya mbere cyatambiwe ibyaha.
16.
Amurika n’igitambo cyo koswa, agitamba nk’uko byabwirijwe.
17.
Amurika n’ituro ry’ifu, yendaho ibyuzuye urushyi abyosereza ku gicaniro, abyongera ku gitambo cyoshejwe cya mu gitondo.
18.
Kandi abīkīra na ya mpfizi na ya sekurume y’intama by’ibitambo by’uko bari amahoro byo gutambirirwa abantu, abana be bamuhereza amaraso yabyo ayamisha impande zose z’igicaniro.
19.
Bamuhereza n’urugimbu rw’iyo mpfizi, n’umurizo w’iyo sekurume y’intama, n’uruta n’urugimbu rundi rwo ku mara yayo, n’impyiko zayo, n’umwijima w’ityazo wayo.
20.
Kandi bashyira urwo rugimbu ku nkoro zabyo, arwosereza ku gicaniro.
21.
Inkoro zabyo n’inshyi z’amaboko y’iburyo, Aroni abizunguriza kuba ituro rijungurijwe imbere y’Uwiteka, uko Mose yategetse.
22.
Aroni amanika amaboko yerekeje ku bantu, abahesha umugisha. Arururuka ava aho atambiye cya gitambo cyatambiwe ibyaha, na cya gitambo cyoshejwe n’ibyo bitambo by’uko bari amahoro.
23.
Mose na Aroni binjira mu ihema ry’ibonaniro, barisohokamo bahesha abantu umugisha, maze ubwiza bw’Uwiteka bubonekera ubwo bwoko bwose.
24.
Umuriro uva imbere y’Uwiteka, ukongorera ku gicaniro cya gitambo cyoshejwe kitagabanije na rwa rugimbu. Ubwo bwoko bwose bubibonye burayogora, bwikubita hasi bwubamye.
ABAREWI 10
Nadabu na Abihu bene Aroni, benda ibyotero byabo bashyiramo umuriro, bashyiraho imibavu bayosheshereza imbere y’Uwiteka umuriro udakwiriye, uwo atabategetse.
2.
Imbere y’Uwiteka hava umuriro urabatwika, bapfira imbere y’Uwiteka.
3.
Mose abwira Aroni ati “Ibyo ni byo Uwiteka yavuze ati ‘Kwera kwanjye kuzerekanirwa mu banyegera, kandi nzaherwa icyubahiro imbere y’ubu bwoko bwose.’ ” Aroni aricecekera.
4.
Mose ahamagara Mishayeli na Elizafani bene Uziyeli se wabo wa Aroni, arababwira ati “Nimwigire hafi muterure bene wanyu, mubakure imbere y’Ahera, mubajyane inyuma y’ingando z’amahema.”
5.
Bigira hafi babaterurira mu makanzu yabo, babakura mu ngando nk’uko Mose yategetse.
6.
Mose abwira Aroni na Eleyazari na Itamari bene Aroni ati “Ntimutendeze imisatsi, ntimushishimure imyenda mudapfa, Uwiteka akarakarira iteraniro ryose, ahubwo bene wanyu, inzu ya Isirayeli yose, baborogeshwe no gutwika Uwiteka yatwitse.
7.
Kandi ntimuve ku muryango w’ihema ry’ibonaniro mudapfa, kuko muriho amavuta y’Uwiteka yabasīze.” Bagenza uko Mose yategetse.
Abatambyi babuzwa kunywa ibisindisha, bagikora umurimo
8.
Uwiteka abwira Aroni ati
9.
“Ntukanywe vino cyangwa igisindisha kindi wowe n’abana bawe muri kumwe, uko muzajya kwinjira mu ihema ry’ibonaniro mudapfa. Iryo ribabere itegeko ridakuka mu bihe byanyu byose,
10.
mubone uko mutandukanya ibyera n’ibitari ibyera, n’ibihumanya n’ibidahumanya,
11.
mukigisha Abisirayeli amategeko yose Uwiteka yabwiriye Abisirayeli mu kanwa ka Mose.”
Mose ategeka abatambyi kurya imyanya yabo
12.
Mose abwira Aroni na Eleyazari na Itamari bene Aroni basigaye ati “Mujyane ituro ry’ifu risigaye ku maturo yatuwe Uwiteka agakongorwa n’umuriro, murirīre iruhande rw’igicaniro ridasembuwe, kuko ari iryera cyane.
13.
Murirīre ahantu hera, kuko ryategetswe kuba iryawe n’abana bawe ku maturo aturwa Uwiteka agakongorwa n’umuriro, uko ni ko nategetswe.
14.
Na ya nkoro yajungujwe, na rwa rushyi rw’ukuboko rwererejwe, wowe n’abahungu bawe n’abakobwa bawe na bo mubirīre ahantu hadahumanijwe, kuko wabiherewe kuba imyanya yawe n’iy’abahungu bawe, ku bitambo by’Abisirayeli by’uko bari amahoro.
15.
Urushyi rw’ukuboko rwo kwererezwa n’inkoro yo kuzunguzwa, bajye babizanana n’ibitambo byo gukongorwa n’umuriro by’urugimbu, babizungurize imbere y’Uwiteka bibe ituro rijungujwe rijye riba iryawe n’abana bawe, bitegetswe n’itegeko ritazakuka iteka uko Uwiteka yategetse.”
Aroni asobanura icyatumye yosa ihene yatambiwe ibyaha
16.
Mose ashakana umwete ya hene yatambiwe ibyaha, asanga bayosheje. Arakarira Eleyazari na Itamari bene Aroni basigaye, arababaza ati
17.
“Mwabujijwe n’iki kurīra ahantu hera cya gitambo cyatambiwe ibyaha, ko ari icyera cyane, mukagiherwa kwishyiraho gukiranirwa ku iteraniro, mukabahongererera imbere y’Uwiteka?
18.
Dore amaraso yacyo ntarakazanwa imbere mu hera, nta cyo kubabuza kuba mwakirīriye mu buturo bwera, uko nategetse.”
19.
Aroni asubiza Mose ati “Dore uyu munsi batambiye imbere y’Uwiteka igitambo cyabo cyatambiwe ibyaha, n’igitambo cyabo cyoshejwe, none ibyambayeho ngibyo. Mbese iyo uyu munsi ndya igitambo cyatambiwe ibyaha, ibyo biba byabaye byiza mu maso y’Uwiteka?”
20.