Ku munsi wa munani Mose ahamagara Aroni n’abana be n’abakuru b’Abisirayeli.
2.
Abwira Aroni ati “Enda ikimasa cyo kwitambirira ibyaha, n’isekurume y’intama yo koswa bidafite inenge, ubitambire imbere y’Uwiteka.
3.
Kandi bwira Abisirayeli uti ‘Mwende isekurume y’ihene yo gutambirwa ibyaha, n’ikimasa n’umwana w’intama byombi bitaramara umwaka, bidafite inenge byo koswa,
4.
n’impfizi n’isekurume y’intama by’ibitambo by’uko muri amahoro bitambirwe imbere y’Uwiteka, mwende n’ituro ry’ifu ivanze n’amavuta ya elayo kuko uyu munsi Uwiteka ari bubabonekere.’ ”
5.
Bazana ibyo Mose yategetse imbere y’ihema ry’ibonaniro, iteraniro ryose ryigira hafi, rihagarara imbere y’Uwiteka.
6.
Mose arababwira ati “Ibi ni byo Uwiteka yategetse ko mukora, maze ubwiza bw’Uwiteka burababonekera.”
7.
Mose abwira Aroni ati “Egera igicaniro witambirire igitambo cyo gutambirwa ibyaha n’icyo koswa, wihongerere, uhongerere n’abantu, maze utambirire n’abantu ibitambo byabo, ubahongerere, uko Uwiteka yategetse.”
8.
Nuko Aroni yegera igicaniro, abīkīra ikimasa cyo kwitambiririra ibyaha.
9.
Bene Aroni bamushyira amaraso yacyo, ayakozamo urutoki, ayashyira ku mahembe y’igicaniro, ayandi ayabyarira ku gicaniro hasi,
10.
maze urugimbu n’impyiko n’umwijima w’ityazo byo kuri icyo gitambo gitambiwe ibyaha, abyosereza ku gicaniro, uko Uwiteka yategetse Mose.
11.
Inyama n’uruhu abyosereza inyuma y’ingando z’amahema.
12.
Abīkīra igitambo cyo koswa, abana be bamuhereza amaraso yacyo ayamisha impande zose z’igicaniro.
13.
Maze bamuhereza ibice byacyo kimwe kimwe n’igihanga cyacyo, abyosereza ku gicaniro.
14.
Yoza amara n’ibinyita, abyosereza ku gitambo cyoshejwe cyo ku gicaniro.
15.
Maze amurika ibitambo byo gutambirwa abantu, yenda ya hene yo gutambirwa ibyaha by’abantu arayibīkīra, ayitambira ibyaha nk’uko yatambye cya gitambo cya mbere cyatambiwe ibyaha.
16.
Amurika n’igitambo cyo koswa, agitamba nk’uko byabwirijwe.
17.
Amurika n’ituro ry’ifu, yendaho ibyuzuye urushyi abyosereza ku gicaniro, abyongera ku gitambo cyoshejwe cya mu gitondo.
18.
Kandi abīkīra na ya mpfizi na ya sekurume y’intama by’ibitambo by’uko bari amahoro byo gutambirirwa abantu, abana be bamuhereza amaraso yabyo ayamisha impande zose z’igicaniro.
19.
Bamuhereza n’urugimbu rw’iyo mpfizi, n’umurizo w’iyo sekurume y’intama, n’uruta n’urugimbu rundi rwo ku mara yayo, n’impyiko zayo, n’umwijima w’ityazo wayo.
20.
Kandi bashyira urwo rugimbu ku nkoro zabyo, arwosereza ku gicaniro.
21.
Inkoro zabyo n’inshyi z’amaboko y’iburyo, Aroni abizunguriza kuba ituro rijungurijwe imbere y’Uwiteka, uko Mose yategetse.
22.
Aroni amanika amaboko yerekeje ku bantu, abahesha umugisha. Arururuka ava aho atambiye cya gitambo cyatambiwe ibyaha, na cya gitambo cyoshejwe n’ibyo bitambo by’uko bari amahoro.
23.
Mose na Aroni binjira mu ihema ry’ibonaniro, barisohokamo bahesha abantu umugisha, maze ubwiza bw’Uwiteka bubonekera ubwo bwoko bwose.
24.
Umuriro uva imbere y’Uwiteka, ukongorera ku gicaniro cya gitambo cyoshejwe kitagabanije na rwa rugimbu. Ubwo bwoko bwose bubibonye burayogora, bwikubita hasi bwubamye.