Itangiriro 13:1-18
Aburamu avana muri Egiputa n’umugore we n’ibye byose, na Loti ajyana na we, bajya i Negebu.
2.
Aburamu yari afite ubutunzi bwinshi bw’amatungo n’ifeza n’izahabu.
3.
Aragenda, ava i Negebu agera i Beteli, agera aho mbere yabanje kubamba ihema rye, hagati y’i Beteli na Ayi,
4.
ahari igicaniro yubatse mbere. Aburamu yambarizaho izina ry’Uwiteka.
5.
Kandi na Loti wagendanaga na Aburamu, yari afite imikumbi n’amashyo n’amahema.
6.
Icyo gihugu nticyabakwiriye kugituranamo, kuko ubutunzi bwabo bwari bwinshi, bibabuza guturana.
7.
Habaho intonganya z’abashumba b’inka za Aburamu n’ab’iza Loti, kandi muri icyo gihe Abanyakanani n’Abaferizi babaga muri icyo gihugu.
8.
Aburamu abwira Loti ati “He kubaho intonganya kuri jye nawe, no ku bashumba bacu, kuko turi abavandimwe.
9.
Mbese igihugu cyose ntikiri imbere yawe? Ndakwinginze tandukana nanjye. Nuhitamo kujya ibumoso nanjye nzajya iburyo, cyangwa nuhitamo kujya iburyo nanjye nzajya ibumoso.”
10.
Loti arambura amaso, abona ikibaya cyo ku ruzi Yorodani cyose, yuko kinese hose hose. Uwiteka atararimbura i Sodomu n’i Gomora, icyo kibaya kugeza i Sowari cyari kimeze nka ya ngobyi y’Uwiteka, nk’igihugu cya Egiputa.
11.
Nuko Loti yihitiramo ikibaya cyose cyo kuri Yorodani, ajya iburasirazuba, baratandukana.
12.
Aburamu atura mu gihugu cy’i Kanani, Loti atura mu midugudu yo muri cya kibaya, yimura ihema rye, agera i Sodomu.
13.
Kandi Abasodomu bari babi, bari abanyabyaha bacumura ku Uwiteka cyane.
14.
Loti amaze gutandukana na Aburamu, Uwiteka abwira Aburamu ati “Rambura amaso urebe, uhere aho uri hano, ikasikazi n’ikusi, n’iburasirazuba n’iburengerazuba.
15.
Igihugu cyose ubonye ni wowe nzagiha n’urubyaro rwawe iteka ryose.
16.
Kandi nzagwiza urubyaro rwawe ruhwane n’umukungugu wo hasi. Umuntu yashobora kubara umukungugu wo hasi, urubyaro rwawe na rwo rwazabarika.
17.
Haguruka ugende, unyure muri iki gihugu mu burebure bwacyo no mu bugari bwacyo, kuko ari wowe nzagiha.”
18.
Aburamu yimura ihema rye aragenda, atura ku biti byitwa imyeloni bya Mamure biri i Heburoni, yubakirayo Uwiteka igicaniro.