Itangiriro 11:1-31
Isi yose yari ifite ururimi rumwe n’amagambo amwe.
2.
Bagenda berekeye iburasirazuba, babona ikibaya kiri mu gihugu cy’i Shinari, barahatura.
3.
Barabwirana bati “Mureke tubumbe amatafari, tuyotse cyane.” Kandi bagiraga amatafari mu cyimbo cy’amabuye, bakayafatanisha ibumba mu cyimbo cy’ibyondo.
4.
Baravuga bati “Mureke twiyubakire umudugudu n’inzu y’amatafari ndende, izagere ku ijuru, kugira ngo twibonere izina rimenyekana, twe gutatanira gukwira mu isi yose.”
5.
Uwiteka amanurwa no kureba umudugudu n’inzu ndende, abana b’abantu bubatse.
6.
Uwiteka aravuga ati “Dore aba ni ubwoko bumwe n’ururimi rumwe, ibyo ni byo babanje gukora none ntakizabananira gukora bagishatse.
7.
Reka tumanuke tuhahindurire ururimi rwabo, rubemo nyinshi zinyuranye, be kumvana.”
8.
Uwiteka abatataniriza gukwira mu isi yose, barorera kubaka wa mudugudu.
9.
Ni cyo cyatumye witwa Babeli, kuko ari yo Uwiteka yahinduriye ururimi rw’abo mu isi bose, rukavamo nyinshi zinyuranye, kandi ari yo yabakuriyeyo, akabatataniriza gukwira mu isi yose.
10.
Uru ni rwo rubyaro rwa Shemu. Shemu yamaze imyaka ijana avutse, abyara Arupakisadi mu mwaka wa kabiri wa mwuzure ushize.
11.
Amaze kubyara Arupakisadi, Shemu arongera amara imyaka magana atanu, ayibyaramo abahungu n’abakobwa.
12.
Arupakisadi yamaze imyaka mirongo itatu n’itanu avutse, abyara Shela.
13.
Amaze kubyara Shela, Arupakisadi arongera amara imyaka magana ane n’itatu, ayibyaramo abahungu n’abakobwa.
14.
Shela yamaze imyaka mirongo itatu avutse, abyara Eberi.
15.
Amaze kubyara Eberi, Shela arongera amara imyaka magana ane n’itatu, ayibyaramo abahungu n’abakobwa.
16.
Eberi yamaze imyaka mirongo itatu n’ine avutse, abyara Pelegi.
17.
Amaze kubyara Pelegi, Eberi arongera amara imyaka magana ane na mirongo itatu, ayibyaramo abahungu n’abakobwa.
18.
Pelegi yamaze imyaka mirongo itatu avutse, abyara Rewu.
19.
Amaze kubyara Rewu, Pelegi arongera amara imyaka magana abiri n’icyenda, ayibyaramo abahungu n’abakobwa.
20.
Rewu yamaze imyaka mirongo itatu n’ibiri avutse, abyara Serugi.
21.
Amaze kubyara Serugi, Rewu arongera amara imyaka magana abiri n’irindwi, ayibyaramo abahungu n’abakobwa.
22.
Serugi yamaze imyaka mirongo itatu avutse, abyara Nahori.
23.
Amaze kubyara Nahori, Serugi arongera amara imyaka magana abiri, ayibyaramo abahungu n’abakobwa.
24.
Nahori yamaze imyaka makumyabiri n’icyenda avutse, abyara Tera.
25.
Amaze kubyara Tera, Nahori arongera amara imyaka ijana na cumi n’icyenda, ayibyaramo abahungu n’abakobwa.
26.
Tera yamaze imyaka mirongo irindwi avutse, abyara Aburamu na Nahori na Harani.
27.
Uru ni rwo rubyaro rwa Tera. Tera yabyaye Aburamu na Nahori na Harani, Harani yabyaye Loti.
28.
Harani apfira aho Tera se ari, mu gihugu yavukiyemo, ahitwa Uri y’Abakaludaya.
29.
Aburamu na Nahori bararongora, umugore wa Aburamu yitwa Sarayi, umugore wa Nahori yitwa Miluka, umukobwa wa Harani, ni we se wa Miluka na Yisika.
30.
Sarayi yari ingumba, ntiyari afite umwana.
31.
Tera ajyana Aburamu umwana we na Loti mwene Harani umwuzukuru we, na Sarayi umukazana we, umugore wa Aburamu umuhungu we, bava muri Uri y’Abakaludaya barajyana, bavanwayo no kujya mu gihugu cy’i Kanani, bagera i Harani barahatura.
Itangiriro 12:1-20
Uwiteka ategeka Aburamu ati “Va mu gihugu cyanyu, usige umuryango wanyu n’inzu ya so, ujye mu gihugu nzakwereka.
2.
Nzaguhindura ubwoko bukomeye, nzaguha umugisha, nzogeza izina ryawe, uzabe umugisha.
3.
Kandi nzaha umugisha abakwifuriza umugisha, kandi uzakuvuma nzamuvuma, kandi muri wowe ni mo imiryango yose yo mu isi izaherwa umugisha.”
4.
Aburamu aragenda nk’uko Uwiteka yamutegetse, Loti ajyana na we. Ubwo yavaga i Harani, Aburamu yari amaze imyaka mirongo irindwi n’itanu avutse.
5.
Aburamu ajyana Sarayi umugore we, na Loti umuhungu wabo, n’ubutunzi bwose bari batunze, n’abantu baronkeye i Harani. Bavanwayo no kujya mu gihugu cy’i Kanani, Kanani ubwaho ni ho basohoye.
6.
Aburamu anyura muri icyo gihugu, agera ahitwa i Shekemu, ahari igiti cyitwa umweloni cya More. Muri icyo gihe Umunyakanani yari muri icyo gihugu.
7.
Uwiteka abonekera Aburamu aramubwira ati “Urubyaro rwawe nzaruha iki gihugu.” Yubakirayo igicaniro Uwiteka wamubonekeye.
8.
Avayo ajya ku musozi w’iruhande rw’iburasirazuba rw’i Beteli, abamba ihema rye. Beteli iri iruhande rw’iburengerazuba, na Ayi iri iruhande rw’iburasirazuba, yubakirayo Uwiteka igicaniro, yambaza izina ry’Uwiteka.
9.
Aburamu akomeza kugenda yerekeje i Negebu.
10.
Inzara itera muri icyo gihugu, Aburamu aramanuka ajya muri Egiputa asuhukirayo, kuko inzara yari nyinshi muri icyo gihugu.
11.
Ari bugufi bwo gusohora muri Egiputa, abwira Sarayi umugore we ati “Dore nzi yuko uri umugore w’igikundiro,
12.
nuko Abanyegiputa nibakubona bazavuga bati ‘Uyu ni umugore we’, maze banyice nawe bagukize.
13.
Ndakwinginze, uzajye ubabwira uti ‘Ndi mushiki we’, kugira ngo ngirirwe neza ku bwawe, ukirishe ubugingo bwanjye.”
14.
Aburamu ageze muri Egiputa, Abanyegiputa bareba uko wa mugore ari mwiza cyane.
15.
Abatware ba Farawo baramureba baramumushimira, wa mugore ajyanwa kwa Farawo.
16.
Agirira Aburamu neza ku bwa Sarayi, kandi yari afite intama n’inka n’indogobe z’ingabo, n’abagaragu n’abaja n’indogobe z’ingore n’ingamiya.
17.
Uwiteka ahanisha Farawo n’inzu ye ibyago bikomeye, amuhora Sarayi umugore wa Aburamu.
18.
Farawo ahamagaza Aburamu aramubaza ati “Icyo wangiriye iki ni iki? Ko utambwira yuko ari umugore wawe?
19.
Ni iki cyatumye umbwira ko ari mushiki wawe, nanjye nkamwenda nkamugira umugore wanjye? Nuko nguyu umugore wawe mujyane wigendere.”
20.
Farawo amuha abantu bo kumuherekeza, bamuherekezanya n’umugore we n’ibyo yari afite byose.