Isi nshya n’ijuru rishya./ Past Jules Bagaramba Kazura

N’iki Umwuka Wera yeretse Yohani nyuma y’urubanza rwa nyuma no gukurwaho by’ijuru rya mbere n’isi ya mbere ? « Mbona ijuru rishya n’isi nshya, kuko ijuru rya mbere n’isi ya mbere byari byashize, n’inyanja yari itakiriho.» (21:1).

Ijuru rishya n’isi nshya Yohani atwereka mu byahishuwe bisobanura ko ibyo tubona byose bizahinduka mu bundi buryo buboneye butunganye kandi iteka ryose. Ijuru rishya n’isi nshya bivugwa hano bitandukanye n’ibizabaho mu bwami bw’imyaka igihumbi nkuko yohani abisobanura.

Nkuko umubiri ubora uzahindurwamo umuri utabora w’icyubahiro, byanashoboka ko iyi si n’isanzure byayo, bizahindurwamo ibishya kubw’imbaraga z’uwabiremye. Inyanja yo izaba itakiriho kandi tuziko ubundi mu buryo busanzwe umuntu atabaho mu gihe nta mazi nta mazi ari kw’isi. Ibi birahamya ko byose bizaba byahindutse,  Ubwo ubwami bw’imyaka igihumbi buzaba burangije kwerekana ubwenge, gukomera, ubwiza n’ubutware bw’Imana, nibwo hazakurikiraho ibishya bitigeze bimenywa, bitunganye kandi bizahoraho iteka.

  1. 21:2-3 — IMANA IZABANA N’ABAYO

Dore uko Yohani avuga ibyo yabonye « Mbona ururembo rwera Yerusalemu nshya rumanuka ruva mu ijuru ku Mana, rwiteguwe nk’uko umugeni arimbishirizwa umugabo we.  Numva ijwi rirenga rivuye kuri ya ntebe rivuga riti “Dore ihema ry’Imana [ubuturo] riri hamwe n’abantu kandi izaturana na bo, na bo bazaba abantu bayo kandi Imana ubwayo izabana na bo ibe Imana yabo. »

Biragaragara ko uru rurembo rwera Yerusalemu nshya ari naryo hema ry’Imana rimanuka rije kubana n’abantu.  Ibigendanye n’ibihe n’iminsi ntibikibaho niyo mpamvu nta muyunda cyangwa umugiriki bakiriho, abamaze kuzuka ntibakigira ikibatandukanya ni abana b’Imana bambaye ubwiza bwayo kandi babana nayo, mbega uko ari byiza.

  1. 21:4 — UBUZIMA BWUZUYE

« Izahanagura amarira yose ku maso yabo kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi umuborogo cyangwa gutaka cyangwa kuribwa ntibizabaho ukundi kuko ibya mbere bishize.» (21:4).

Intumwa Petero yari yaraduteguje anatubwira icyo bidusaba mu gihe dutegereje ayo masezerano y’Imana. « Nuko ubwo ibyo byose bizayenga bityo, yemwe uko dukwiriye kuba abantu bera, kandi twubaha Imana mu ngeso zacu, twebwe abategereza tugatebutsa umunsi w’Imana uzatuma ijuru rigurumana rikayenga, kandi iby’ishingiro, ibyo byose biremeshwa bigashongeshwa no gushya cyane!  Kandi nk’uko yasezeranije dutegereje ijuru rishya n’isi nshya, ibyo gukiranuka kuzabamo. Ni cyo gituma bakundwa, ubwo mutegereje ibyo, mukwiriye kugira umwete wo kuzasangwa mu mahoro, mutagira ikizinga, mutariho umugayo mu maso ye. » (2 Petero 3:11-13). Dutegereje isi nshya n’ijuru rishya aho gukiranuka kuzaba kuko ari naho Imana izaba.

  1. 21:5-7 — IMANA. IZINA RY’IMANA

« Iyicara kuri ya ntebe iravuga iti “Dore byose ndabihindura bishya.” Kandi iti “Andika kuko ayo magambo ari ayo kwizerwa n’ay’ukuri.» (21:5). Aha turabona icyubahiro cy’Imana cyuzuye. Ibyo Imana yavuze byose ni ukuri kandi izabisohoza. Abizera bakwiye kubitegereza bizeye badashidikanya kuko iyasezeranije ariyo kwizerwa. Uwiteka arongera ati (21 :6) “Birarangiye. Ni jye Alufa na Omega, itangiriro n’iherezo. Ufite inyota nzamuhera ubuntu kunywa ku isoko y’amazi y’ubugingo » Ibiriho byose byaremwe n’Imana, bifite intangiriro muri yo n’iherezo muri yo, kuko byose biriho muri yo kandi kubw’icyubahiro cyayo. (21:7) « Unesha azaragwa byose, nanjye nzaba Imana ye na we abe umwana wanjye. »

Ntagushidikanya ko unesha uvugwa aha ari muri babandi Abamarayika b’amatorero arindwi bagiye baha amasezerano mu gice cya 2 nicya gatatu. Nyuma y’imibabaro myishi igihe cyari kigeze ngo bahabwe ibyasezeranijwe kuko ari abaraganwa na Krisito.

21:8 — UMUBABARO W’ITEKA

« Ariko abanyabwoba n’abatizera, n’abakora ibizira n’abicanyi, n’abasambanyi n’abarozi n’abasenga ibishushanyo n’abanyabinyoma bose, umugabane wabo uzaba mu nyanja yaka umuriro n’amazuku ari yo rupfu rwa kabiri.”» (21:8).

 

 

Iri ni ijambo ryo kutuburira mu buryo bweruye kandi busobanutse. Imana ni urukundo ariko ifite n’ibindi biyiranga bitari urukundo gusa. Imana ni umucamanza utabera, ubuntu bwayo n’urukundo byayo nitibitandukanywa no gukiranuka, kwera, no guca imanza zitabera. Mu rukundo Uwiteka azaturana n’abantu be. Azabahanagura amarira abibagize umubabaro wose.  Imana kandi nk’umucamanza utabera. Imana y’umucyo, izahindura byose byiza, ni nayo mpamvu ababi, abanze kumvira ubutumwa bwiza, bakishimira ibibi, bazigizwa hirya kuko badafite umwanya mu bwami bw’amahoro. Umurage w’abatizera uzaba mu nyenga y’umuriro iteka. Abanze kwizera Yesu no kumwumvira bazahanwa, igihano kibababaza, kitagira iherezo.

21:9-12 — YERUSALEMU NSHYA

« Haza umwe wo muri ba bamarayika barindwi bari bafite za nzabya ndwi zuzuye ibyago birindwi by’imperuka, avugana nanjye arambwira ati “Ngwino nkwereke umugeni, umugore w’Umwana w’Intama.” Anjyana ku musozi munini kandi muremure ndi mu Mwuka, anyereka ururembo rwera Yerusalemu rumanuka ruva mu ijuru ku Mana, rufite ubwiza bw’Imana. Kurabagirana kwarwo gusa n’ukw’ibuye ry’igiciro cyinshi cyane nk’ibuye ryitwa yasipi, ribonerana nk’isarabwayi.»

Ikigereranyo cyo kuranagirana k’ururembo rwa Yerusalemu hamwe n’ibuye rya Yasipi bifite aho bihuriye cyane n’icyubahoro cy’Imana. Twibukiranye ko mu gice cya kane hatwereka ubwiza bw’Imana bugereranywa n’ibuye rya Yasipi. ch. 4 (4:3). Iri buye rigaragazwa muri Bibiliya rigereranywa n’ubwiza bw’icyubahiro cy’Imana nk’uko bushobora kubonwa no gusobanurwa n’umuntu.

  1. 21:12B-13 — AMAREMBO 12. ABAMARAYIKA 12

« Rufite inkike nini kandi ndende n’amarembo cumi n’abiri, no ku marembo hariho abamarayika cumi na babiri, kandi handitsweho amazina y’imiryango cumi n’ibiri y’abana ba Isirayeli. Iburasirazuba hariho amarembo atatu, ikasikazi hariho amarembo atatu, ikusi hariho amarembo atatu, n’iburengerazuba hariho amarembo atatu. »

Umurwa Yeruseremu ugaragaraho amarembo 12 n’abamarayika 12, umwe kuri buri rembo. Amarembo yanditseho amazina 12 y’imiryango ya Isirayeli. Imana irerekana ko ururembo Yerusalemu rufitanye ubumwe n’abana b’Imana. Abamarayika 12 kuri buri rembo birerekana kuganduka kwabo. Abamarayika ni abarinzi kuri ayo marembo ariko ntibinjira muri rwo, batumwe gufasha abazaragwa agakiza kandi barabyishimira. « Kuko atari abamarayika Yesu yatabaye, ahubwo ni urubyaro rwa Aburahamu. » (Abahe 2 :16) « Abamarayika si bo Imana yahaye gutwara isi izabaho, iyo tuvuga. » (Abaheb. 2:5). « Ntimuzi yuko abera bazacira ab’isi urubanza?…Ntimuzi ndetse yuko tuzacira abamarayika urubanza, » (1 Cor. 6:2, 3).

 

21:14 — URUFATIRO RW’INTUMWA N’ABAHANUZA.

« Inkike z’urwo rurembo zifite imfatiro cumi n’ebyiri, zanditsweho amazina cumi n’abiri y’intumwa cumi n’ebyiri z’Umwana w’Intama.» (21:14).

 

 

Buri nyubako ikomera iyo yubatse ku nkike zikomeye. Ururembo rwa Yerusaremu rufite inkike 12 zanditseho amazina y’intumwa. Twabonye amazina y’imiryango 12 ya Isirayeli yanditse ku marembo 12, none tubonye amazina y’intumwa, birerekana ko Abizera bomw’isezerano rya kera n’irishya bifite umwanya muri uru rurembo. Kuko ibyahanuwe mw’isezerano rya kera byari igicucu cy’ibyari kubaho muri Krisito, umurimo w’intumwa za Yesu ufite umwanya wihariye. Inyigisho z’intumwa zivuga ibya Yesu n’ihishurwa ry’ibanga ry’agakiza muri Yesu Krisito nizo Ururembo rwa Yerusalemu rwubatseho. Intumwa Pawulo na Yohani bahurira mu guhamya ko Itorero ryubatse k’urufatiro rw’intumwa n’abahanuzi, Yesu akaba ibuye rikomeza imfuruka. (Efeso 2:20).

 

  1. 21:15-17 — INGERO (MESURE) Z’URWO RUREMBO : GUTUNGANA KWARWO

 

« Uwavuganaga nanjye yari afite urugero rw’urubingo rw’izahabu, kugira ngo agere(apime) urwo rurembo n’amarembo yarwo n’inkike zarwo. Urwo rurembo rungana impande zose, uburebure bungana n’ubugari. Ageresha urwo rurembo rwa rubingo, ageramo sitadiyo inzovu n’ibihumbi bibiri, uburebure bw’umurambararo n’ubugari n’uburebure bw’igihagararo birangana. »

Iki gishushanyo kirerekana uburyo ibyo Imana ikora byose biba bitunganye nta kugorama kurimo. Urwo rurembo rwubakanye ubuhanga kuko umwubatsi warwo ari Uwiteka. Imibare y’ibipimo by’urwo rurembo ni ikigereranyo gusa ntibikwiye gufatwa nkaho ari ko biri mu mibare, ni ukudushushanyiriza ubwiza no gutungana kutagira amakemwa by’urwo rurembo.

  1. 21:18-21 — URUREMBO RW’UBWIZA BUDASANZWE

« Inkike zarwo zubakishijwe yasipi, naho ururembo ubwarwo rwubakishijwe izahabu nziza imeze nk’ibirahuri byiza. »           Inkike zubakishijwe yasipi bivuga inkike z’ubwiza budasanzwe kandi zikomeye z’umutamenwa. Ururembo rwubakishijwe zahabu nziza, ni ukuvuga ko rutunganye kuburyo budasanzwe. Zahabu imeze nk’ibirahure byiza ; ni ukuvuga kutagira ubusembwa namba.

Agakiza twahawe kabasha gushushanywa n’ibi byose ; karatunganye karuzuye, karahamye kandi gahoraho mu bwiza bwa Krisito Yesu.Imfatiro z’inkike z’urwo rurembo zarimbishijwe amabuye y’igiciro cyinshi y’amoko yose. Urufatiro rwa mbere rwari yasipi, urwa kabiri rwari safiro, urwa gatatu rwari kalukedoni, urwa kane rwari simaragido, urwa gatanu rwari sarudonikisi, urwa gatandatu rwari sarudiyo, urwa karindwi rwari kirusolito, urwa munani rwari berulo, urwa cyenda rwari topazi, urwa cumi rwari kirusoparaso, urwa cumi na rumwe rwari huwakinto, urwa cumi n’ebyiri rwari ametusito.Amarembo uko ari cumi n’abiri, yari imaragarita cumi n’ebyiri, irembo rimwe ryubakishijwe imaragarita imwe, atyo atyo. Inzira nyabagendwa yo muri urwo rurembo yashigirijwe izahabu nziza isa n’ibirahuri bibonerana »

Tutiriwe dushaka guha buri buye igisobanuro cy’umwuka, twavuga gusa ko bitwigisha ko k’umunsi agakiza kacu kazasohoraho, umunezero wacu wuzuye, umurwa wacu utatse urabagiranana, natwe abizera tuzaba twarimbishijwe bidasasanzwe. Imirasire yo kurabagirana k’ubwiza bw’aya mabuye kuzatubera umutako utangaje.  Reka dufatire ikigereranyo ku mitako ya wa mugore wari wuzuyeho amazina yo gutuka Imana yicaye kuri ya nyamaswa y’amahembe icumi. Ijambo ry’Imana ritubwira ko  Uwo mugore yari yambaye umwenda w’umuhengeri n’uw’umuhemba. Yari arimbishijwe n’izahabu n’amabuye y’igiciro cyinshi n’imaragarita, mu intoki ze yari afite igikombe cy’izahabu cyuzuye ibizira n’imyanda y’ubusambanyi bwe (Ibyahishuwe 17:4). Ibi bigereranywa n’ibishuko byo mw’isi, bibasha kureshya abantu ndetse bigakura na bamwe mu gakiza. Ururembo rwera rwo rutatse kurusha uwo mushukamyi. Ibi biratwibutsa mu buryo bw’ikigereranyp ibyo Yesu yajyaga yigisha ko uwihangana akageza imperuka azakizwa, kandi usiga iby’iyi Si kubw’ubwami bw’Imana, azabikubirwa inshuro igihumbi abihabwane n’ubugingo buhoraho. Ushaka gukiza ubugingo bwe azabubura ariko utanga ubugingo bwe kubwa Krisitu azaburokora. Ntawaba umusirikare ngo yivange mu by’ubu bugingo ngo abe akinejeje uwamwandikiye igisirikare.

 

Ch. 21: 21-23 IMANA DATA NIYO BYOSE MURI BYOSE

 

« Icyakora sinabonye urusengero muri rwo, kuko Umwami Imana Ishoborabyose n’Umwana w’Intama ari bo rusengero rwarwo. » (21:22).

Umunsi uzagera ubwo ubusobanuro bw’Itorero buzamenyekan bwuzuye, mureke dutegereze uwo munsi twihanganye. Tukiri mw’isi tuvuga ko Imana ikorera mw’itorero ryayo ngo iritunganye ni ukuvuga mu bantu bayo batoranirijwe kuyihimbaza arib bera b’Imana. « Umuntu utsemba urusengero rw’Imana, Imana izamutsemba kuko urusengero rw’Imana ari urwera, kandi urwo rusengero ni mwe. »(1 Abakorinto 3 :17). abera nibamara gutunganywa, baamaze kwambikwa ubwiza, Imana niyo izababera urusengero kuko ni muriyo bazibera ibihe bidashira.  Imana Data n’Umwana w’intama babumbatiye byose bikenerwa n’abera, iby’iringirwaga byamaze kuzura, nta rusengero rugikenewe.

 

« Kandi urwo rurembo ntirugomba kuvirwa n’izuba cyangwa n’ukwezi, kuko ubwiza bw’Imana ari bwo buruvira kandi Umwana w’Intama ari we tabaza ryarwo, Amahanga azagendera mu mucyo warwo, abami bo mu si bazaneyo ubwiza bwabo. »

 

Nta kimurika cyo kw’Isi kigikenewe, kuko isi n’ijuru bya mbere byamaze gukurwaho. Ubwiza bwa Data n’ubwa Krisitu birahagije.

Abera bazahananwa ubwiza na Krisito, Abasuzuguraga Itorero bazabona ubwiza bwo kurabagirana kwaryo. Abakomeye bo mw’isi nibabona gukomera kw’Itorero, ibyo bishingikirizagaho bizaba ubusa, ibyo bitaga icyubahiro bazabishyira hasi, bamenye ko uwiteka ariwe ukwiriye icyubahiro gusa.

Ch. 21:25-27 UBUTURO BW’ABATORANIJWE GUSA

« Amarembo yarwo ntazugarirwa ku manywa na hato kuko ijoro ritabayo. 26Kandi bazazanayo ubwiza n’icyubahiro by’amahanga. Muri rwo ntihazinjiramo ikintu gihumanya cyangwa ukora ibizira akabeshya, keretse abanditswe mu gitabo cy’ubugingo cy’Umwana w’Intama.»

 

Mu rurembo rw’Imana harera kuko Imana yaho yera. Ibihumanya, n’inyanduye byose ntibihinjira. Utarogejwe n’amaraso y’umwana w’intama, nta burenganzira ahafite kuko atanditse mu gitabo cy’ubugingo.

 

IMANA IBAHE UMUGISHA.