…Eliya umuhanuzi yegera igicaniro aravuga ati “Uwiteka Mana ya Aburahamu na Isaka na Isirayeli, uyu munsi bimenyekane ko ari wowe Mana mu Bisirayeli kandi ko ndi umugaragu wawe, nkaba nkoze ibyo byose ku bw’ijambo ryawe (1Abami 18:36).
Ntibikunze kubaho ko umufana w’ikipe y’umupira cg umuyoboke w’ishyaka rya Politiki nyawe abaho atagaragaza uruhande aherereyemo. Abo baturanye, abo bakorana barabimenya ndetse n’inshuti ze zose zirabimenya.
Biratangaje kubona umuntu aba umukristo ariko abo baturanye, abo bakorana ndetse n’inshuti ntibamenye Imana yemera Kd akurikira.
Aho ntiwaba uhisha Cg utinya kumenyakanisha Imana uramya?
Eliya yabayeho avuga Imana, avugira Imana, agaragaza gukora kw’Imana.
Abantu ntabwo bamenya Imana twizera kubera kuyivuga mu magambo gusa. Ibikorwa byo kwizera bijya byamamaza Imana mu buzima bwacu, bijya biyibwira abo tubana.
Umunsi mwiza Kd Muhahe muronke.
Umwigisha: Dr. Fidele Masengo,
Foursquare Gospel Church Kimironko