ISEZERANO RY’UMWUKA WERA
Ibyakozwe n’Intumwa 2:17 ‘
Imana iravuze iti: Uku ni ko bizaba mu minsi y’imperuka, nzasuka ku Mwuka wanjye ku bantu bose, Kandi abahungu n’abakobwa banyu bazahanura, N’abasore banyu bazerekwa, n’ abakambwe babarimo bazarota.
Ijambo ry’Imana ngiye kukuganiriza riravuga ngo Isezerano ry’Umwuka Wera .
Iri sezerano no gusohora kwaryo bigaragaza ko turi mu minsi y’imperuka kandi ko Yesu ari hafi kugaruka n’ubwo abantu benshi barangaye ndetse bigaragara ko Imana yasezeranije abantu ububyutse cyangwa impinduka mbere y’Uko Yesu agaruka. Ibyo tugiye kurebera hamwe :
1) Imana irasezeranya igasohoza ( Ntabwo yibeshya nta nubwo ibeshya)
2) Gusohora kw’Isezerano ryo kuzura Umwuka Wera ni kimwe mu bimenyetso bigaragaza ko isi igeze ku musozo
3) Isezerano ry’Umwuka Wera ni Isezerano ry’Impinduka .
I) IMANA IRASEZERANYA IGASOHOZA
Hari ibintu byinshi ku isi bijya bikorwa byamara igihe bigata agaciro . Hari ibintu byinshi abantu bajya bavuga byamara igihe bigata agaciro , ariko Imana Umuremyi wa byose ibyo ivuga nta na rimwe bishobora guta agaciro nubwo abantu babyibagirwa yo ntabwo ijya yibagirwa , abantu baravuka bagasaza bagapfa , yo ntijya igira imyaka , ntiyavutse ahubwo yahozeho, ntisaza ihoraho , ni byo ivuga bihoraho kandi kiragera ikabisohoza .
Niko byagenze ku Mwuka Wera ; yabivugiye mu kanwa k’Umuhanuzi Yoweli 2: 28-32 ( 3: 1-2) nyuma y’imyaka magana byasohoye nk’uko tubisoma mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa 2. Imyaka hafi ibihumbi bibiri irashize iri sezerano risohoye . N’uyu munsi Imana ikomeje icyi gikorwa cyo kuzuza abantu Umwuka Wera , bagahanura, bakarota , bakerekwa ,….
Yohana umubatiza wabaye integuza ya Yesu, Abayuda babonye akora imirimo ikomeye ndetse abatiza, bashatse kumwitiranya na Mesiya ariko bamutuma ho abantu ngo abasobanurire uwo ari we ; we yababwiye ko arimo kubatirisha amazi ariko ko muri bo harimo uwo batari bamenya ko ari we uzabatiza abantu mu Mwuka Wera n’Umuriro . Yohana 1: 19-34. Iri sezerano nyuma y’iminsi mike ryahise risohora , Yesu abatiza mu Mwuka Wera no mu muriro abigishwa be ba mbere barengaga ijana nk’uko tubisoma mu Ibyakozwe n’Intumwa 2: 1-4. Haleluya! Imana ishimwe kubera ko ibyo ivuze ijya ibisohoza ! Haleluya! Imana ishimwe kubera ko ibyo yambwiye hari ibyo yasohoje! Haleluya Imana ishimwe kubera ko ibyo yambwiye itari yakora izabikora .
Yesu atangira gusezera Abigishwa yababwiye ko azaboherereza Umwuka Wera ndetse ababwira n’icyo azabamarira : kubafasha , kubigisha, kubibutsa ibyo Yesu yavuze , gutsinda abisi, kubayobora mu kuri kwose, kubabwira ibyenda kubaho. Yohana 14: 15-24. 16: 5-33.
II) GUSOHORA KW’ISEZERANO RYO KUZURA UMWUKA WERA, KIMWE MU BIMENYETSO BYEREKANA KO ISI IGEZE KU IHEREZO
Bibiliya igaragaza ko hari ibimenyetso byinshi bizerekana ko isi igeze ku iherezo cyangwa ko Yesu ari hafi kugaruka , muri ibyo harimo n’icyi cyo gusohora kw’iri sezerano ryo kuzura Umwuka Wera. Intumwa Petero isubira mu buhanuzi bwo Yoweri yahanuye , yaravuze ngo mu minsi y’imperuka Imana izasuka ku Umwuka wayo ku bantu . N’Umuhanuzi Yoweli ahanura hari ibimenyetso yavuze bisa n’ibyo Yesu yavuze muri Matayo 24. Iri sezerano tumaze kubona ko ryasohoye n’uyu munsi ririmo gusohora . Mu byukuri isi igeze ku iherezo , Yesu araje . Uri teguye ❓ntabwo urangaye ❓ uri mu bantu bavuga ngo ” Maranatha “❓
Yesu adufashe tube maso ntituzatungirwe ❗
3) ISEZERANO RY’ UMWUKA WERA NI ISEZERANO RY’IMPINDUKA
Nkuko twamaze kubisoma , Imana isezeranya abantu Umwuka Wera , zari impinduka yashakaga ; muri zo harimo ko Umwuka Wera arimo gutegura umugeni wa Kristo .
Niyo mpamvu yavuze ngo ni nsuka Umwuka wanjye abahungu n’abakobwa banyu bazahanura, abasore bazerekwa , n’abasaza bazarota . Ibi byose n’ibindi Yesu yabuze ko Umwuka Wera ni aza azatwigisha , akatuyobora , akatubwira ibyenda kubaho, gutsinda abantu n’ibindi ; ibi ni ibitegura umugeni wa Kristo kugira ngo azasangwe atunganye kandi ni ibituma ubuzima bwacu buhinduka bugasa nk’uko Imana ibishaka.
Dusenge kugira ngo tube abantu bahora buzuye Umwuka Wera, abantu batazimye ; dukomeze dusenge tube maso twitegure Yesu ari hafi .
Ni mwene so wakuganirizaga ijambo ry’Imana GATANAZI Justin
past. Justin tumusabiye umugisha mwinshi kubwo kutwinjiza neza mu bihe byo kwitegura penteconte.
Dushimiye ubuyobozi bw’Amasezerano. Com kuko bakomeje guharanira ko ijambo ry’Imana rigera kuri bose.