Iyo Imana igiye kukugirira neza abanzi bawe barahaguruka ndetse satani akakurwanya ariko ntugacike integer kuko Imana igira inzira nyinshi kandi n’ubwo abantu bakurwanya ntabwo bahagarika isezerano Imana yagusezeranyije, Rev Past UCIYIMIHIGO Xavier
Hari benshi bacika integer ugasanga barekeye aho gusenga ndetse bamwe bakagwa bakava mu byizerwa bagatangira gukorera satani nyamara bakirengagiza ko hari icyo Imana yabavuzeho kandi burya iyo Imana ihagurukiye kukugirira neza abanzi bawe bararakara ndetse na satani agatangira kuguteza ibibazo akakurwanya wacika integer rero ugasanga witeranyije n’Imana bikaba byahagarika isezerano wagiranye n’Imana cyangwa bikaritinza.
Rev Past UCIYIMIHIGO Xavier agira ati:”mwibuke ukuntu byagendekeye Yobu ubwo yahuraga n’ibigeragezo satani akamuteza ubukene, indwara n’ibindi ariko yakomeje kwizera IMANA nayo iza kumugirira neza, mwibuke kandi umugaragu w’Imana Aburahamu ubwo yavaga mu gihugu cya se na nyina agasiga umuryango ariko yari ijambo Imana yamubwiye ko azaba umuntu ukomeye, aho yaje kumara imyaka 95 yose yarabuze uubyaro ariko Imana ikaza kumuha umwana w’umuhungu witwa Isaka ndetse Imana ikaza kumusaba ko amuyiha nk’igitambo ariko Imana bikaza kurangira Imubujije kumwica ahubwo yo ikishakira igitambo”.
N’ubwo hagira ibiturwanya bizaturwanya ario ntibizarwanya umugambi w’Imana n’ibyo yatuvuzeho,aho utabona inzira niho Imana inyura ije kukugirira neza kuko yo inzira zayo zirenga igihumbi.
Niba ubona nta kazi ufite humura, niba wabuze amafaranga yo gukora ubukwe humura, niba wabuze amafaranga yo kwishyurira abana mu mashuri humura kuko ibi byose dukenera Imana irabifite kandi yiteguye kubiduka nk’uko yaduhaye umwana wayo Yesu Christo akadupfira ku musaraba tugacungurwa.
Umwigisha: Rev Past Uciyimihigo Xavier