ITANG 17:17-22
Maze Aburahamu arubama araseka aribaza ati”mbese Umwana azabyarwa n’umaze imyaka ijana imyaka ijana avutse?
Kandi na Sara amaze imyaka miringo urwenda azabyara?
Itang: 18:10-15
Undi aramubwira ati iki gihe cy’umwaka nikigaruka sinzabura kugaruka aho uri Sara umugore wawe abyare umuhungu.
Sara abyumva ari mumuryango W’ihema uri inyuma ye.
Aburahamu na Sara bari bashaje bageze mu za bukuru kdi Sara ntiyarakijya mu mihango y’abakobwa.
Sara asekera mu mutima ati ko maze gukecura nzanezerwa ntyo kdi Umutware wanjye akaba ashaje?
Uwiteka abaza Aburahamu ati n’iki gisekeje Sara akibaza ati ni ukuri koko nzabyara nkecuye?
Hari ikinanira Uwiteka se mugihe cyashyizweho?
Ikigihe cy’umwaka nikigaruka nzakugarukaho Sara abyare umuhungu.
Maze Sara arahakana ati:” sinsetse”kuko yatinyaga, Aramusubiza ati oya urasetse.
Nkuko tubisomye rwose ntibiba byoroshye ngo uhereko wizera ko ibintu utabonera inzira bishobora gusohora niyo mpamvu usanga hari benshi baba bimereye nka Thomas bemera ko Imana ishoboye ari uko bamaze kubona ibiboneka.
Aburahamu na Sara nabo birabagora kubyakira, Ariko ndagira ngo nkubwire ko hari umugambi w’Imana kuri wowe nanjye twaba tubizi cg tutabizi twabyemera tutabyemera bizasohora. Aburahamu abaho igihe kumubana kirekire anyura mubuzima nkubwo natwe tujya tubamo ariko Imana imufiteho umugambi imuhishiye isezerano.
Ngo agejeje imyaka 99 Imana iramubonekera Imubwira ijambo rikomeye ngo ninjye Mama ishobora byose
Halleluyaaaa
Imutegeka kujya agendera imbere yayo kandi imutegeka gutungana rwise! Natwe dukwiriye kugendera imbere yayo no gutungana rwose Ntiduterwe ubwoba n’ibihe tuba turimo Kuko ntakizabuza Imana gusohoza umugambi wayo kuritwe.
Aburahamu ahura n’ibigeragezo arasaza ariko umugambi w’Imana kuri we wari ugihari Imana yacu ishimwe kuko umugambi wayo kuritwe utajya usaza.
Umuriribyi araririmba ngo isi niba izavaho ijuru rukavaho uwizera azabona ayo masezerano.
Ngo ujye ukora nka Aburahamu wubure amaso yawe ubare inyenyeri wizeye amasezerano y’Imana.
Umva nkubwire ntakintu nakimwe kibaho cyakwitambika ngo kibuze umugambi w’Imana gusohora k’ubuzima bwawe.
Imana yagihitana ahubwo aho kugira ngo kitambike imbere.
Farawo n’ingaboze bashatse kwitambika Barabizira.
Nawe hari ibyabaye byitambika imbere yawe ngo bibuze isezerano ryawe gusohora ariko humura
Bitinde bitebuke igihe kizagera maze Imana ikugarukeho iguhe Isaka wawe yagusezeranyije
Naho wagira ba Ishimayeli 100 ntibasimbura Isaka Imana igiye kuguha kuko ariryo sezerano yaguhaye.
Imane ntishobora kuvuga ibintu itazashobora ibyo isezeranyije irabikora ngo ijya yemera no gutanga ingabo nyinshi zigapfa k’ubwacu.
Ndangiza ndagira ngo nkibutse ko udakwiriye gukangwa n’imyaka ishize uritegereje
Upfa kuba gusa uzi ko hari icyo Imana yakuvuzeho.
Ubitegeraze kuko izakugarukaho.
Imana ibahe umugisha.
Yari mwene So K. J. Felix (Papa Hope)