?Ibyahishuwe 18/ALEX PARFAIT NDAYISENGA.
Turakomeza tureba irimbuka rya Babuloni.
Nkuko Umwigisha wabanje yabitubwiye Babuloni bigaragaraza ubwami bwa Roma gusa kandi nkuko bigaragara mu gice cyabaje cya 17 twavuga ko twawugereranya nanone n’ Ibihe byanyuma mbere yo kuza kwa Kristo mu gihe cya Antikristo.
“Hanyuma y’ibyo mbona marayika wundi amanuka ava mu ijuru afite ubutware bukomeye isi imurikirwa n’ubwiza bwe. ”
(Ibyahishuwe 18:1)
“Arangurura ijwi rirenga ati”Iraguye iraguye, Babuloni ikomeye! Ihindutse icumbi ry’abadayimoni, aharindirwa imyuka mibi yose n’ibisiga byose bihumanye kandi byangwa.”
(Ibyahishuwe 18:2)
Nyuma y’ ibyo twabonye mu gice cya 17 hakomerezaho irindi yerekwa ariryo Rimbuka rya Babuloni.
Yohana yabonye Malayika ufite ubutware bukomeye wamamukaga ava mu ijuru kandi isi ngo imurikirwa n’ Ubwiza bwe. Uyu malayika ntago tubona neza uko Yohana yamenye ubu butware afite gusa kandi arakomeye, ubusobanuro bumwe buvuga ko yaba ari Kristo ubwe wari umanutse kumaraho abanzi be (Antikristo n’ abamuyobotse) no kumenyekanisha ubutumwa bwe bwiza hose.
V3-9
Hano hatwereka impamvu uyu mudugudu wa Babuloni ugereranwa na malaya wicara ku mazi wari ugiye kurimburwa.
Harimo ibyaha byinshi, bararetse Imana y’ Ukuri baramya ibigirwamana, kandi abagabo bose bari baratwaye n’ Ubusambanyi bwe (Babuloni).
“Numva irindi jwi rivugira mu ijuru riti”Bwoko bwanjye, nimuwusohokemo kugira ngo mwe gufatanya n’ibyaha byawo, mwe guhabwa no ku byago byawo. ”
(Ibyahishuwe 18:4)
Tubona kandi Imiburo ihabwa abantu ngo basohoke muri wo be kurimbukana nawo babone imbabazi z’ Uwiteka.
Nibyo ko Imana ishobora kuba ifite abantu bayo muri Babuloni ariko bazahamagarwa bakurwemo ariko abazakomeza kwifatanya nawo bazabona ibyago.
Babuloni ariyo si yo mu gihe cya Antikristo izaba ifite benshi bakurikiye Antikristo ariko hazaba harimo nabataramwemeye abo barahirwa kuko bazakurwamo mbere yuko irimburwa.
Muri iki gihe igereranwa kandi n’ ikusanyirizo ryabarwanya Imana bose ku isi.
Ni benshi abarwanya Imana ndetse bamwe basenga ibigirwamana ariko turahamagarirwa kwitandukanya nabo. Amen
V9-19 Hano tubona ugukomera k’ uyu mudugudu kwibagirana mu gihe kingana n’ isaha imwe gusa.
Ni umudugudu ukomeye muri byose, mu bucuruzi no mu bukungu bwinshi ariko ibyaha byawo bituma ukurwaho uribagirana ndetse abami bo mu isi basambanaga nawo (bifatanyaga) bazawuririra bawuborogere.
Ndetse abacuruzi bo muri wo nabo bazawuborogera barebesheje amaso kurimbuka kwawo.
“(Kandi imbuto umutima wawe wifuzaga zigukuweho, n’ibintu byose biryoha neza n’ibisa neza bigushizeho, ntibazabibona ukundi.)”
(Ibyahishuwe 18:14)
V20-24
“Wa juru we, namwe abera n’intumwa n’abahanuzi, muwishime hejuru kuko Imana iwuciriye ho iteka ibahorera!” ”
(Ibyahishuwe 18:20)
Kurimbuka kuyu mudugudu ukomeye ni ibyishimo mu ijuru, Abera n’ intumwa n’ abahanuzi ni umunezero kuribo bitewe n’ irimbuka ryawo.
Uyu mudugudu warenganyaga abera ukamena amaraso y’ intumwa (v24).
Mu gihe cya Antikristo utazemera kumuramya azicwa ariko arahirwa kuko urupfu rwa kabiri ntacyo ruzamutwara azaba ari umuziranenge kubwo guhamya kwe.
IMANA IBAHE UMUGISHA