Inzira yawe iri mu biganza by’Imana: Ev Jean Paul MPABWANIMANA

Mwibuke ko Mose yatakiye Uwiteka ati Aba bantu ndabagenza nte? Bashigaje hato bakantera amabuye maze Imana imuha icyo gukora, nawe inzira z’ibyo gukora biri mu biganza by’Imana wowe umwizere gusa: Ev Jean Paul MPABWANIMANA 

Ijambo ry’Imana mu gitabo cyo Kuva 17:4-5 hagira hati Mose atakira Uwiteka ati”Aba bantu ndabagenza nte? Bashigaje hato bakantera amabuye.”Uwiteka abwira Mose ati”Nyura imbere y’abantu ujyane bamwe mu bakuru b’Abisirayeli, witwaze inkoni wakubitishije rwa ruzi, ugende.

Nuko Mose kuko yari afite umutima wo kwizera Imana abigenza atyo maze Imana imuha igisubizo, nawe ikibazo ufite nuko utizera Imana ngo uyereke ibyawe byose nyamara wiyibagiza ko inzira y’imibereho n’ubuzima bwawe iri mu biganza bye.

Inyota y’abantu nuko ugira icyo ubaha kuko bakubonamo ubushobozi ntubarenganye niko babibona, wibiteza ubabwirako bidashoboka sanga iyaguhamagaye uyibwire ibyifuzo byawe kuko ifite ubutware bwo kuguhishurira aho igisubizo kiri .

                         Umwigisha :Ev Jean Paul MPABWANIMANA