Farawo amaze kureka ubwo bwoko bugenda, Imana ntiyabacisha mu nzira inyura mu gihugu cy’Abafilisitiya nubwo ari yo busamo, kuko Imana yibwiraga iti”Abantu be kwicuza ubwo bazabona intambara, ngo basubire muri Egiputa.”Ahubwo Imana ibagendesha ibizigu, ibacishije mu nzira inyura mu butayu ikajya ku Nyanja Itukura, Abisirayeli bava mu gihugu cya Egiputa bafite intwaro.” Kuva13:17-18
Mbese inzira y’ibizigu iteye ite? Ni inzira ndende irimo amakorosi menshi n’inzitane nyinshi, muri make ni inzira inyuranye niyo wabonaga wifuza ko yakugeza kucyo ushaka.
Ingingo eshanu zituma Imana icisha abantu inzira y’ibizigu:
1-kubarinda intambara:
Munzira unyuramo ibyo uhura nabyo bikugerageza nintambara uhura nazo nizo ushoboye, kuko mubushishozi bw’Imana yabonyeko aribyo bigukwiye.
2-Kwiheshereza icyubahiro kubyagukoreshaga uburetwa:
Yemera kukunyuza inzira yo kunyanja kugirango yiheshereze icyubahiro kubyagutwazaga igitugu kandi nawe ntuzongere kubibona ukundi
3-Kugirango utazicuza kuba warakurikiye Yesu:
Imana ikunyuza munzira y’ibizigu kugirango iguhumurize kugirango ibyo wahuye nabyo bikakubabaza mubuzima bwawe we kongera guhura nabyo bikagutera kwicuza no kuyinubira
4-Kuguha ubuzima butandukanye nubwo wabayemo utarakizwa:
Inzira yo mubutayu unyuramo Imana ikujya imbere kumanywa na Ninjoro, Imana ikakugaburira ikaguha amazi yo kunywa atandukanye nayo wanywaga mbese ubaho mubuzima ishaka
5-Kuguha intwaro zo kurwanisha:
Imana iziko udashobora kugera mw’ijuru utarwanye intambara niyo mpamvu rero buri rugamba uhura narwo murugendo iguha intwaro zihwanye narwo
Mumagambo make irinde kwitotomba kuko urugendo rwawe Imana yararuteguye kandi ntiyagusize ndetse ntiyaguhanye, ikindi emera ikuyobore kuko niyo ifite icyerekezo cy’aho ugana. Amen
Ev. MURERA Venuste, ADEPR Kinamba.
viagra