Abaheb 11:1-2,11
[1]Kwizera ni ukumenya rwose ibyiringirwa udashidikanya ko bitazaba, kandi ni ko kuduhamiriza ibyo tutareba ko ari iby’ukuri.
[2]Icyatumye aba kera bahamywa neza, ni uko bari bagufite.
[11]Kwizera ni ko kwatumye na Sara abashishwa gusama inda nubwo yari acuze, kuko yatekereje ko Iyasezeranije ari iyo kwizerwa.
Nk’uko tubibonye muri iri jambo dusomye kwizera ni ukumenya ugasobanukirwa rwose ibyiringirwa udashidikanya ko bitazaba.
imimaro itanu mu yindi myinshi yo kwizera
1. Kwizera kubeshaho
Abaheb 10:38
2. Kwizera bidukiza indwara
Mt 15:28
(Matayo 9:2,22)
Ni yo mpamvu mu nsengero dusengeramo basaba gusengera abarwayi tugahaguruka kandi ibitangaza bigakoreka
3. Kwizera bitubashisha kunesha ibiturwanya
Abac 7:19
4. Kwizera bidutinyura mu bigeragezo
1 Sam 17:45
5. Mu kwizera dukira ibyaha
twagiye tubona benshi bagiye babona imigisha y’Imana kubwo kwizera.
Kwizera ni ubutunzi nyakuri bw’umukristo.Umukristo udafite Kwizera ni nk’umuntu ufite sheki itazigamiye cyangwa konti iriho ubusa.
dutware kwizera nk”ingabo idukingira imyambi satani aturasa.
Iyo Aburahamu atizera na Sara ntibaba barabonye Isaka.
Iyo Dawidi atizera ntaba yaranesheje Goliyati.
Iyo Yobu atizera ntaba yarasohotse muri biriya bigeragezo
Iyo Gidiyoni atizera ntaba yaragiye kuri ruriya rugamba ngo aruneshe akoresheje ibikoresho bisekeje mu mubiri.
Iyo Yosuwa na Karebu batizera baba barazanye inkuru z’incamugongo nka bagenzi babo icumi.
Iyo bariya bari bahetse ikirema batizera ngo bamwurirane hejuru y’inzu aba yarapfuye!
Iyo Eliya atizera aba yaracogoreye imbere y’abahanuzi ba bayali
Nasoza mbaza Ikibazo Yesu yakundaga kubaza uwabaga amusabye kugira icyo amukorera:
Mbese urizeye?
Inyikirizo y’indirimbo ya 394 mu Gushimisha Imana igira iti Kwizera Kristo,Kwizera Kristo ni ko kudushoboza kunesha iby’iyi si.
Mureke twizere kuko mu kwizera ni ho dushobozwa byose.
Imana ibahe Umugisha.
Ev. Ndayisenga Esron