1. IGICE CYA KARINDWI
Igice cya 7 kivuga nk’ icya 2 igishushanyo (statue) gikozwe mu bintu 4 bitandikanye icya 7 cyo kigakoresha inyamaswa 4 ibi bice byombi bikoresha imvugo bihuriyeho aho umwanditsi agaragaza yuko ubwami 4 buzagenda busimburana. Byombi kandi bihurira kugukoresha ururimi rw’icya Arameya.
Uhereye ku murongo wa 4 tubona ukubwami buzasimburana.
Mumasura y’inyamaswa (Intare, idubu, ingwe naho iya 4 iteye ubwoba ifite ahembe 10 hameramo agahembe gato imbere yaryo hameramo 3 muyasanzwe kuri iryo hembe hariho amaso asa n’ay’umuntu, n’akanwa kavuga ibikomeye.(Daniel 7:4-8).
2. Igice cya 8
Iki gice cya 8 habonekamo ikindi gihe cy’ubwami bw’Abamedi ni abaperesi.
Nyuma hakaza ubwami bw’abagereki mu isura y’inyamaswa. Ihembe ryavunitse ni umwami Alexander witabye Imana hakamera andi ane (8:22) asimburwa ni abagenerali be bane.
3. Igice cya 9
Igice cya 9 kigizwe no gusenga kwa Daniel yatura ibyaha by’ubwoko bwe asoza asaba Imana gutabara ubwoko bwayo. Hakurikiraho iyerekwa ry’ibyumweru 70 agasoza iki gice avuga ukuza kwa Mesiya. (Daniel 9:24-27).
4 Igice cya 10 kugeza ku cya 12.
Ibi bibice uko ari bitatu bikubiyemo ibizaba mugihe gishyizwe kera uhereye igihe Daniel yabihishurirwaga.
Ibi bice uku ari bitatu abahanga muri Tewologiya babijyaho impaka nyinshi kubw’ibyo ntibabisobanura kumwe.
Ibi kandi n’ikimwe n’igitabo cy’Ibyahishuwe nacyo kigira ubusobanuro butandukanye.
Iyindi nyigisho ikomeye iri muri uki gitabo cya Daniel nuko tubona ukuntu amasengesho arwanywa ndetse Satani akazana inzitizi zituma adasohora vuba ngo ibisubize bize ariko umuntu agitangira gusenga Imana iba yumvise (10:12).
Icyo umuntu asabwa nukudacika intege ugatitiriza mumasengesho. Iherezo urasubizwa kuko iyo malayika Gabriel atangiriwe akuzaniye igisubizo Mikayire malayika ukomeye aratabara kdi muri iki gihe Umwami Yesu ajya yiyizira ubwe nkuko yabisezeranije ubwe.
- Ubusobanuro bw’ibyumweru 70 bya Daniel
Nkuko bigarara igitabo cya Daniel n’igitabo cy’Ibyahishuwe bikoresha imvugo zisa. Kuko bikoresha imvugo z’amarenga cg zijimije mumagambo cg imibare.
Iyo mibare iba ifite icyo ivuga birenze uwo mubare uko usanzwe uwuzi.
Icyumweru kiri mugitabo cya Daniel gitandukanye n’icyumeru cy’iminsi 7 dusanzwe tuzi. Hano icyumweu gisobanura igihe (period) kingana n’imyaka 7. Iyo babaze ibihe 70×7= 490 years (imyaka).
Bibiliya igabanyamo ibyumweru 70 mo ibice 3 (Daniel 9:24-27) Ibyweru 7 bibanza bingana n’imyaka 49 nukuva 445 to 396 BC mugihe Ezira na Nehemiya basanaga inkike.
Ibyumweru 62 cg 434years nikuva basana inkike kugeza kukubambwa kwa Yesu Krisito.
Nyuma y’igihe bivuze 49+434=483ans bingana n’ibyumweru 69 nyuma y’icyo gihe ubuzima bw’igihugu cya Israel bwagombaga guhagarara.
Umujyi wa Yerusalemu ugasenywa ni urusengero rw’i Yerusalemu rugasenywa Nyuma y’ibyumweru 69 hari gutangira ikindi gihe cy’imyaka itazwi igihe kitwa igihe cy’abanyamahanga.
Ubu turi muri icyo gihe aho dutegereje kugaruka kwa Yesu.
Icyumweru cya70 cg imyaka 7 icyo gihe kikaba kitaratangira kizatangira Yesu agarutse (second coming),
ubwo nibwo Antichrist azafata ubuyobozi agirane isezerano ni abayuda, nyuma aryice bigeze mucyumweru hagati (3.5years time, times, and half a time) hazakurikiraho igihe cy’umubabaro (Daniel12:1) aricyo gihe cy’umubabaro ukomeye nkuko bigaragara mugitabo cy’Ibyahishuwe 12:7.
Igitabo cya Daniel gisoza gitanga isezerano ryo gutsinda kw’Imana kunyungu z’abantu bayo.
Daniel asezeranya ko abazakomeza kwizera Imana muri icyo gihe bazagororerwa (12:11-13).
urakoze cyane!
Ejo tuzakomeza n igice cya mbere
Pastor Mugiraneza J Baptista