Wifuza kureba ibice byabanzanje kuri izi nyigsho wakanda hano: “Inyigisho Za Yesu Ku Bijyanye N’Umwuka Wera.”
ICYA GATATU
— Ariko Umufasha ari we Mwuka Wera, uwo Data azatuma mu izina ryanjye ni we uzabigisha byose. (Yohani 14:26a).
Icya gatatu twiga hano nuko Umwuka Wera azatubera umwigisha, rwose Umwigisha udutuyemo, biratangaje kandi ni iby’agaciro.
Niba hari ibyo Yesu yigishije abigishwa ntibabyumve neza, Umwuka Wera azababera Umujyanama n’Umwigisha maze avaneho ishidikanya ryose.
Umwuka Wera ahishurira ubwenge bwacu ibyerekeye Ubwami bw’Imana, mu gihe abatamufite batabasha kubisobanukirwa.
Hari aho Yesu yababwiye ati” Ndacyafite ibyo kubabwira byinshi, ariko ubu ntimubasha kubyihanganira.
(John 16:12).
Yababwiraga ko, “ubwenge bwabo butari bufite ubushobozi bwo gusobanukirwa byose mbere y’uko azuka, agahabwa ubwiza maze abigishwa nabo bagahabwe Umwuka Wera.” Umwuka Wera aracyenewe cyane, niyo mpamvu nkunda isengesho rya Pawulo aho asabira Itorero akagira ati” Ni cyo gituma nanjye maze kumva uburyo mwizera Umwami Yesu mugakunda abera bose, mbashimira Imana urudaca nkabasabira uko nsenze, kugira ngo Imana y’Umwami wacu Yesu Kristo, ari yo Data wa twese w’icyubahiro, ibahe umwuka w’ubwenge no guhishurirwa bitume muyimenya, ngo amaso y’imitima yanyu abone uko ahweza mumenye ibyo mwiringizwa n’Iyabahamagaye, mumenye n’ubutunzi bw’ubwiza bw’ibyo azaraga abera, mumenye n’ubwinshi bw’imbaraga zayo butagira akagero, izo iha twebwe abizeye nk’uko imbaraga z’ububasha bwayo bukomeye ziri
—(Ephesians 1:15-19).
Hari ibintu na Pawulo yabonaga ko kubwa kamere yacu bigoye kubisobanukirwa. Asenga asaba Umwuka w’ubwenge no gusobanukirwa ngo ahishure ubwiru bw’Imana, aba Yesu babashe kubusobanukirwa.
Iri sengesho ujye urisenga uko bwije nuko bukeye, nibwo uzakora mu kumenya ibyo abandi bahishwe.
ICYA KANE
— Umwuka Wera ni we uzabigisha byose, abibutse ibyo nababwiye byose (Yohani14:26b). Icyo twiga cya kane nuko, uwo Mufasha atazatwigisha gusa ahubwo, azanatwibutsa ibyo Yesu yigishije byose. Yesu yigishije ibintu byinshi bigendanye n’ubuzima mu buryo bwose, umubiri n’umwuka. Umwuka Wera azatwigisha, aduhishurire anasobanure ibikomeye, ariko kandi azajya anatwibutsa. Uwizera aya masezera y’imirimo Umwuka Wera azakora, iyo afunguye Bibiliya, aba afite ibyiringiro ko hari icyo Imana igiye kumwigisha, kandi koko niko bigenda, kuko Umwuka Wera aba ahari ngo amufashe. Uwo rero ntasoma Bibiliya nk’igitabo gisanzwe, kuko itanditswe nk’ibindi bitabo. Abanditsi banditse babwirijwe kandi bayobowe n’Umwuka Wera, nusoma rero kugirango asobanukirwe akwiye kuba atuwemo n’Umwuka Wera (1 Petero 1:20-21).
ICYA GATANU
— Ariko ndababwira ukuri yuko ikizagira icyo kibamarira ari uko ngenda, kuko nintagenda Umufasha atazaza aho muri, ariko ningenda nzamuboherereza. Ubwo azaza azatsinda ab’isi, abemeze iby’icyaha n’ibyo gukiranuka n’iby’amateka
– Yohani 16:7-8. Yesu yagaragaje ko umurimo wo gutsinda umutima no kuwemeza ibyaha, utabasha gukorwa n’ikindi keretse Umwuka Wera. Niwe wenyine ubasha kwinjira mu ndiba y’umutima, agatarura aho imizi y’icyaha ishingiye. Ni nawe kandi ubasha kwerekana uko umutima ubasha gukira icyaha n’ibisigisigi byacyo. Petero abwiriza bwa mbere ku munsi wa Pentekote, abamwumvise imitima yabo yarakangaranye, babaza Petero bati dukore iki? – Ibyakozwe 2:37. Amagambo ya Petero yarabatsinze, bumva ko igisigaye ari ukwihana bakakira imbabazi z’Imana.
Mu gihe wifuza kubona abakizwa, icyo ukora ni ugusengera imitima yabo hanyuma ukabasangiza ubutumwa bwiza, ibisigaye ukabiharira Umwuka Wera kuko uwo ni umurimo we.
ICYA GATANDATU
— Uwo Mwuka w’ukuri naza azabayobora mu kuri kose kuko atazavuga ku bwe, ahubwo ibyo azumva ni byo azavuga, Yohani 16:13b. bivuze ko Umwuka Wera azavuga ibyo yumvise biva ku Mana Data no kuri Yesu Krisitu.
Ibi ntibivuze ko Umwuka Wera atazatubwira yivuga ubwe ngo tumumenye, ahubwo bisobanura ko Umwuka Wera atazigera na rimwe avuga ibinyuranye nibyo Yesu yigishije.!
Ibyo kuvuga rero ko umuntu agize ihishurirwa ariko agatangaza ibintu bidahuye nibyo ibyanditswe byemeza, icyo gihe ni undi mwuka uba ukoze si Umwuka Wera, icyo ni icyo kwitonderwa.!
ICYA KARINDWI
– kandi azababwira ibyenda kubaho. Yohani 16:13b. Umwuka Wera akora umurimo wo guhishura mu buryo bw’ubuhanuzi mw’Itorero, akaba yakerekana ibizaba. Aha birasaba impano yo kurobanura imyuka kuko ibivuzwe byose siko bikwiye guherako byemerwa.
ICYA MUNANI
– Uwo azanyubahiriza, kuko azenda ku byanjye akabibabwira. – Yohani 16:14. Iyo Umwuka akora mw’Itorero ibyo bigaragazwa nuko icyubahiro kidatwarwa n’umwigisha cyangwa umuhanuzi cyangwa ukora ibitangaza, ahubwo bose bapfukamira Yesu bakamuhimbaza. Kubahiriza Yesu birasobanura kumuha icyubahiro n’amashimwe amukwiye kuko ari we muyobozi mukuru w’Itorero. Umuntu utuwemo n’Umwuka Wera, ntiyishyira hejuru, ahubwo ashyira hejuru Yesu. Imigambi ye, imishinga ye, ibye byose abiragiza Imana kuko azi neza ko ntacyo ashoboye ko ahubwo ubuzima bwe bwose bufite nk’intego yibanze, guhesha Imana icyubahiro, uko ni nako Itorero rizima ribigenza.
N’ubona Itorero aho umuyobozi waryo asa nkaho nawe bamuramya uzitonde kuko umwuka uhakorera n’uwundi si Umwuka Wera.
Imana ibahe umugisha.