- IRIBURIRO (INTRODUCTION)
Igitabo cya Daniel kiri mu bitabo 39 bigize Isezerano rya Kera; kikaba mu mugabane w’ibitabo by’abahanuzi bakuru kikaba muri icyo gice ari igitabo cya 5. Kigizwe n’ibice (Chapters)12.
Iki gitabo kikaba kiri mubitabo by’ubuhanuzi bwandikiwe mubunyage. Ibyo bitabo ni ibikurikira : Ezekiyeli, Daniyeli na Obadiya.
Yesu ari hano ku isi yagiye akoresha amagambo yo mugitabo cy’umuhanuzi Daniel (Matayo 24:15; Mariko13:14).
Isezerano Rishya rikoresha imvugo y’igitabo cya Daniel cyane cyane aho gifatwa nk’urufunguzo rw’igitabo cy’Ibyahishuwe.
Igitabo cya Daniel cyagiye kigira uruhare rukomeye mubuzima bw’Itorero uhereye mu kinyejana cya mbere gukomeza.
Igitabo cya Daniel cyanditswe mu buryo bubiri: Igice cya mbere ni kuva ku gice cya 1-6 kikaba kibara inkuru zibyabaye; Igice gikurikiye ni kuva 7-12 kikaba kigizwe nibyo yahishuriwe.
Ubu tugiye kubanza kurebera hamwe igice cya mbere (part I) kiki gitabo akaba ari igice cya mbere kugeza ku gice cya gatandatu.
- INYIGISHO NKURU Y’IGITABO CYA DANIEL
Inyigisho nkuru iboneka mugitabo Daniel iboneka muri 4:30(33); Nuko yirukanwa mu bantu umutima we uhindurwa nk’uw’inyamaswa, abana n’imparage, akarisha nk’inka, umubiri we utondwaho n’ikime kiva mu ijuru kugeza aho yamenyeye ko Imana Isumbabyose ari yo itegeka ubwami bw’abantu, kandi ko ibwimikamo uwo ishatse. (Daniel (5:21).
Iyerekwa rya Daniel ryerekana ko ubwami bw’isi umunsi umwe buzahinduka ubwami bwa Kristo (Dan. 2:44; 7:27 reba Ibyahishuwe 11:15).
UMWANDITSI W’IGITABO CYA DANIEL
Igitabo cya Daniel ubwacyo kigaragaza ko Daniyeli ariwe mwanditsi wacyo (9:2;10:2). Ibice 6 bibanza ahenshi umwanditsi agaragara muri ngenga ya 3 y’ubuke.
Muri iki gitabo umwanditsi akoresha indimi ebyiri arizo igiheburayo n’icyarameya kigaragara kuva mubice 2:4 kugeza 7:28.
- DANIEL NI NDE?
Izina Daniel bivuga ngo “Imana ni umucamanza wa njye” cg “Uwiteka azaca urubanza”. Yavukaga mu muryango ukomeye; bishoboka ko yavutse hagati y’umwaka wa 630 n 625 mbere y’ivuka rya Yesu mu gihe umwami Yowasi yatangiraga kweza urusengengero (2 Ingoma 34:3).
Bavuga ko ibi byakoze ku mutima wa Daniyeli, ndetse bakavuga ko umuhanuzi Yeremiya na Zefaniya bagize uruhare ku buzima bw’umwuka bwa Daniel.
Mu mwaka 606 B.C Daniel yajyanywe i Babuloni ajyanywe bunyagano ni umwami Nebukandinezari hamwe n’abandi basore b’imfura babayuda.
Igice 1:4 herekana ko Daniel yari mwiza, afite Ubuhanga ni ubwenge akaba yarabonye inyigisho zo kurwego rwo hejuru. Imyaka itatu bize i Babuloni hamwe n’abagenzi be bize ururimi rw’abakarudaya n’ ubuhanga mubyanditswe. We n’abagenzi be ba 3 barushije abandi biganaga bitewe ni ubwenge Imana yari yabahaye. Byumwihariko Daniel we yari afite impano yo gusobanura iyerekwa n’inzozi (1:17).
Ku ngoma ya Nebukandinazari Daniel yafashe umwanya wa mbere w’ubuyobozi mubatware bose amaze gusobanura inzozi z’umwami. Ku bami bakurikiyeho nta mwanya bavuga yari yarahawe. Twongera kumubona kungoma y’umwami Belushaza asobanura ibyanditswe n’ikiganza kurusika.
Kungoma ya Dariyo nanone Daniel yo ngera kugira umwanya ukomeye muri 3 yari ifitwe n’abatware bakomeye. Biragaragara ko Daniel yari umukozi wa Leta, akaba yarubahaga Imana akagira iyerekwa rijyanye ni umugambi w’Imana yabaga ifitiye abo yaremye.
Muri make ntabwo Daniel yari umuhanuzi umeze kimwe na Yesaya,Yeremiya…
- IBIKUBIYE MURI IKI GICE CYA MBERE (PART I) CY’IGITABO CYA DANIEL
Dore uko bikurikirana: Igice cya mbere kitubwira: Uko bigiye i Babuloni Daniel agafata icyemezo cyo kutiyandurisha ibyo kurya baryaga. Igice cya kabiri kivuga inzozi z’igisitati umwami yakoze kikaba cyaravugaga ibizaba mubihe byari kuzaza cyane cyane uko ubwami bwagombaga gukurikirana ku isi aribwo:
(1.Babuloni, 2.Abamedi n’abaperisi, 3. Abagiriki 4.Abaroma).
Igice cya 3 tubonamo ishuti eshatu mu itanura ry’umuriro kubera ko banze kuramya igisisati umwami yaremye.
Igice cya 4 kivuga inzozi z’igiti umwami yarose zikamusohoraho agacishwa bugufi akajya mu ishyamba akajya arisha nk’inka.
Igice cya 5 kivuga umunsi mukuru umwami Berushazari yakoresheje akarakaza Imana ikamukura ku ngoma ubwami bw’abanyababuloni bugashyirwaho iherezo.
Igice cya 6 kivuga Daniel yanga gusenga Umwami agatabwa murwobo rw’intare.
Tubona ko ibice 6 bibanza bitandukanye n’ibindi bice 6 bikurikiraho kuko ibice bitandatu bitubwira amakuru y’ibyabaye nuko babyitwayemo naho igice kindi kivuga ihishurirwa ry’ibizaba Daniel yagize nuko iminsi y’imperuka izaba yifashe.
- ISOMO DUKURA MURI IKI GICE (Part I)
Mu gihe cyose cy’ubunyage, Imana yagaragaje gukomera kwayo irinda abagaragu bayo igategeka abayobozi b’i Babuloni kububaha.
Ibi nibitwereka ko nubwo isi iturushya, Satani akatugerageza yuko umunsi umwe Ingoma y’Imana izatsinda. Urugero rwiza rwa Daniel ruzakomeza kuba urumuri kubana b’Imana bose, cyane cyane abanyepolitiki basenga (abakristo).
Bagenzi be Saduraka, Meshaki na Abedinego nabo bakwigirwaho kutagira icyo ugurana kwizera kwawe ugakomeza kurinda ijambo ryo kwizera muri wowe uko byagenda kwose. Kubera ko ubutware bwa Satani bugaragara ku isi cyane (1Yohana 5:19) bituma Imana ikenera abantu bo guhamya gukomera kwayo ahantu hose.
Buriya aho ukorera aho ariho hose ugomba guhamya kwera no gukomera ku Imana yawe n’ urukundo rwa Yesu Kristo.
Ibyo wabikora ukoresheje imyifatire yawe, ibikorwa byawe bihesha Imana icyubahiro ndetse n’Ijambo ry’Imana wababwira.
Wirinde gushyira ibendera rya Kristo mu mufuka ahubwo reka rihore rizamuwe.
Turaza gukomeza n’igice (part II) gisigaye mu masaha aza kuza. Murakoze Imana ibahe umugisha.
Mwene so muri Kristo Yesu,
Pastor Mugiraneza J Baptiste
Urakoze Mushumba Imana niguhe umugisha