INYAMASWA ITUKURA / REV . J.JACQUES KARAYENGE.
nyamanswa itukura(Ibyah. 17:3) bamwe bavuga ko ifitanye isano n’ikiyoka kinini gitukura cyivugwa muri 12:3 abandi inyamanswa yavuye mu nyanja tubona muri 13:1 kubera ko bakoreshaga ibigeranyo bica amarenga nkuko twabivuze ku mpamvu z’umutekano wabo.
Gusa icyo tugomba kumenya nuko dukwiye kugira igihe twitarura ubuzima tubamo tukajya ahiherereye, dusenga, twiyiriza ubusa twisubiramo mu mibereho yacu bikadufasha kemenya niba ubuzima tubamo bwubahisha Imana cg se natwe twarinjiranywe n’amayeri y’umwanzi.
*(Ibyah. 17:6) Mu mateka y’itorero abizera bagiye batotezwa bakanicwa n’ubuyobozi butandukanye bwagiye buyobora isi, kugaragara kwa maraya yarasinze amaraso, bigaragaza ibyishimo aterwa no kurenganya no kwica abera kandi n’ibyiringiro yiyumvamo byo kuzanesha Itorero kugeza aririmbuye. Nyamara buri muntu upfa ahowe Kristo, ahubwo abyara abizera bandi ndetse bigatuma n’ abasigaye barushaho Kwizera.
Ntabwo akarengane k’abera Kareba igihe cyahise gusa nubu Itorero rigacamo kubwo guhamya Kwizera k’ukuri mu isi. Nimba twe turi mu gihugu kidatoteza abizera by’ukuri, dufite inshingano yo gusengera abarimo kurenganywa niyo kutirara twibwira ko ariko bizahora. Kandi n’ibitugeraho tumenye ko n’abatubanjirije ariho baciye. Paulo nawe ati:
‘Icyakora n’ubundi abashaka kujya bubaha Imana bose bari muri Kristo Yesu, bazarenganywa.’
(2 Timoteyo 3:12)
*(Ibyah. 17:8) mu gice cya12, havugwa ikiyoka (Satani), mu gice cya 13,inyamanswa yavuye mu nyanja n’ububasha yahawe na Satani, mu bice 14 kugeza 16, ibihano bikomeye by’ Imana.
Hano iyi nyamanswa itukura, ifitanye isano n’Inyamanswa ya mbere ndetse n’ikiyoka, kandi ikagirana isano n’ubushuti na malaya ukomeye.
Kongera kubaho kwayo bigaragaza ukudashaka gutsindwa kw’ikibi mu isi no gushaka kuganza kwacyo,binatuma benshi bakiyoboka nkaho ari ukuri. Nyamara kuba imbata y’ibyaha nukwizanira kuzacirwaho iteka hamwe na Satani se w’abanyabyaha.
#Igitabo cy’ubugingo cyivugwa hano ni ikimenyetso cyuko Kristo yasezeranije ubwiza n’ubugingo buhoraho abakomeje guhagarara mu Kwizera k’ukuri. Izina ry’uwizera wese Imana Data irarizi kandi izabagaragaza imbere y’ingabo zo mu ijuru. (Lk 12:8-9)
*(Ibyah. 17:9-11),nubwo imisozi irindwi n’abami 7 bivugwa hano abasobanuzi bayivugaho byinshi ariko igisobanuro gihurirwaho nuko bitubwira ubome burenze bw’i ntambara ya Satani arwanya Imana. Imbaraga z’umubi zifite iherezo ndetse kurimbura kwazo kuri bugufi.
*(Ibyah. 17:12) amahembe cumi yavugaga Abami bari batarajya k’ubutegetsi icyo gihe kuko nyuma y’Abaroma hagiye habaho ibindi bihugu byategetse isi. Nyamara niyo yakomeje kuba nk’icyitegererezo cyo kurwanya Kristo kubakurikiyeho.
Nubwo ubwo butegetsi buzakomeza kurenganya abera no kurwanya Kristo ariko bufite isaha imwe (igihe gito). Birashoboka ko wishingikirize ku mbaraga runaka z’ubuyobozi cg z’idini yawe ariko wibuke ko zifite isaha imwe kandi zitazayirenza Imana ititaye ku mbaraga bufite.
@ Turamye Imana yonyine kandi abe ariyo dukorera yo nyine kuko ariyo iri hejuru y’ubutware bwose.
(Ibyah.17:16) Ya mahembe na ya nyamanswa byahindutse malaya ukomeye ndetse nibo bamurangije.
Nubwo abantu bakunze ibibi ariko ibihembo bya Satani niko bihora bigenda ababi bagira nabi batitaye no kubo babifatanije, ntanyungu y’ikibi ahubwo kinesheshe icyiza. (Abar. 12:21).
(Ibyah. 17:17)uko byagenda kose nibyo twahura nabyo byose twiringire Imana kuko niyo ifite byose mukiganza cyayo kandi byose bizarangira uko yabitegetse. Imana inakoresha ibiyirwanya mugusohoza umugambi wayo. Nubwo yemeye ko ikibi gikwira isi ya none mu isi nshya ntabwo kizahakandagira.
Umusozo
Ibibi bikorerwa mu isi Imana irabizi kandi yateguye iherezo ryabyo kera ititaye k’ubushobozi bikomeje kugira, ndetse n’amayeri yose arimo gukoreshwa. Ububasha byerekana ntibiguteshe umurongo ngo uve ku Mana ahubwo rushaho kuyizera kuko niyo iri hejuru ya byose kandi icyo yagambiriye ntigihinduka nicyo kuzaba byanze bikunze. Irinde imitekerereze imyifurize n’imikorere y’ababi kuko iganisha k’ukurimbuka kw’iteka. Igira kuri Yobu ugira ati :
“Gukiranuka kwanjye ndagukomeje ntabwo nzakurekura, Ntabwo umutima wanjye uzagira icyo unshinja nkiriho.
(Yobu 27:6)
Imana ibahe umugisha.
Rev Karayenga J.Jacques