Intwaro zabo ziravunaguritse zifashe ubusa – Ev. Ndayisenga Esron

Intwaro zabo ziravunaguritse zifashe ubusa – Ev. Ndayisenga Esron

Soma witonze

Yesaya37
[10]“Nimugende mubwire Hezekiya umwami w’Abayuda muti: Iyo mana yawe wiringiye ntigushuke ngo ‘I Yerusalemu ntabwo izahabwa umwami wa Ashuri.’

[12]Mbese imana z’abanyamahanga ba sogokuruza banjye barimbuye zarabakijije, ab’i Gozani n’i Harani n’i Resefu, n’Abanyedeni bari i Telasari?

[13]Umwami w’i Hamati ari he? N’umwami wa Arupadi, n’umwami w’umurwa w’i Sefaravayimu, n’uw’i Hena n’uwa Iva?”

[33]“Ni cyo cyatumye Uwiteka avuga iby’umwami wa Ashuri ati ‘Ntabwo azagera kuri uyu murwa kandi ntazaharasa umwambi we cyangwa ngo aherekerane ingabo ye, kandi ntazaharunda ikirundo cyo kūririraho.

[34]Inzira yamuzanye ni yo izamusubizayo, ntabwo azagera kuri uyu murwa.’ Ni ko Uwiteka avuze.

Yesaya 54:17
[17]Ariko nta ntwaro bacuriye kukurwanya izagira icyo igutwara, kandi ururimi rwose ruzaguhagurukira kukuburanya uzarutsinda. Ibyo ni byo murage w’abagaragu b’Uwiteka, kandi uko ni ko gukiranuka kwabo guturuka aho ndi.” Ni ko Uwiteka avuga.

Nshuti yanjye aha harimo ubutumwa buturutse ku kwidoga kw’ibiturwanya ariko harimo n’ubundi butumwa bwuzuyemo guhumurizwa.

Buri wese muri twe afite ibisa n’aya magambo y’umwami wa Ashuri imbere ye,ariko ndagutangariza ko nonaha Imana ihagurukiye ibiguhagurukiye,ije kunesha ibikunesha.Uwo muhindo w’umwami wa Ashuri Uwiteka aravuze ngo ntazagera ku ntego ye.Nimuhumure izaturengera.

Nsoje nkwifuriza kwiruhutsa mu mutima Ahwiiiii

Ev. Ndayisenga Esron