Abacamanza 6:25-32
Iteka umuntu yinjira muntambara afite icyo andwanira kandi afite icyo yifuza kugeraho.
Intambara yose igira impamvu,
Hariho impamvu 3 nyamukuru zituma abantu binjira mu ntambara izindi zose zikubiye murizi 3
1.Urwana wanga gutakaza ibyo ufite. Ibi bisobanuyeko hari igihe mubuzima biba ngobwa ko uhaguruka ukinjira mu ntambara kugirango udatakaza ibyo ufite. Bisobanuyeko kuba wageze kucyintu bitavuzeko intambara irangiye ahubwo urugamba rurakomeza kugirango ukirinde.
2.U rwana ushaka kugera kubyo udafite. Muriyi si ntakintu cyubuntu kiyirimo, burya nabyabindi wowe ubonera ubuntu haba hari abandi bishyuye ikiguzi kugirango bikugereho, ushobora kuba wicaye ahantu uyu munsi bitagusaba kwishyura ikiguzi, ariko byanze bikunze kugirango ugire agaciro muriyisi, hari icyo ugomba gutanga. Rero dukora intambara zikomeye kugirango tugire aho tugera. Intambara yose igira uburyo indwanwa kandi igira nibyo isaba, ikindi intambara yose igira ibitambo.
3.Urwana ushaka gusubirana ibyo watakaje: mubuzima hari igihe ugera kubintu ariko ukabitakaza cg ukabibura, ubyambuwe, wagize uburangare cg wagize integenke ntushobore kubirinda, hari nibigenda utabigizemo uruhare ukagerageza no kubirwanaho ariko bikanga bikagucika.
Intambara zaba izumwuka cyangwa iz’umubiri zose zihurira murizi mpamvu 3
Intambara zose zihera mu mwuka zikarangirira mumubiri, nubwo zaba ari intambara zibihugu birasana zihera mu mwuka.
Rero intambara z’amasengesho ni intambara zibera mu mwuka ariko nubundi zibaho kubera zampamvu 3 twavuze hejuru.
Icyakora nubwo zibera mu mwuka ariko ziba zigamije kwerekana imbaraga mu isi yibigaragara, kuko turi abantu bumwuka ariko bambaye umubiri. Bisobanuyeko ibyo turwanira mu mwuka tuba twiteguye nokubibona mu mubiri.
Biragoye kujya kurwana hanze utaratsinda imbere muri wowe, cyangwa imbere mumuryango wawe, ndetse nawe ubwawe.
Intambara ikomeye mubuzima bwacu niyo kwirwanya wowe ubwawe.
Nibyiza ko niba ushaka kurwana intambara kubanza ukiga uwo uriwe, inshuro nyinshi isi iratubeshya n’abantu bakatubeshya ukabaho mu kinyoma wiyita uwo utariwe cyangwa ukaba uzi uwo uriwe ariko ukabyirengagiza ahubwo ugashakisha uwo utariwe ukaba ariwe wigira kuko utekerezako uwo wigira ariwe isi ishaka.
Nibyiza kwiga, wavutse ute? Wavukiye hehe? Wavutse mubuhe buryo? Ababyeyi bawe ni bande? Babayeho gute? Umuryango wawe muburyo bwagutse.
Ukiga kubihe bikomeye wanyuzemo, uko wabyinjiyemo nuko wabisohotsemo, ukiga kubihe byiza wanyuzemo ukwa byatangiye nuko byarangiye, ibihe byabibanjirije nibyabikurikiye…..
Wiga neza kubihe byawe by’intege nke ukiga kubihe by’imbaraga, iyo uri mubihe byintegenke nibiki bikubaho? Iyo uri mubihe by’imbaraga bikugendekera gute?
Wita cyane kunzozi ugira iyo uri mubihe byintegenke uko ziba zimeze kuko nibyo bikwereka isi y’umwuka ikuzengurutse uko imeze.
Nibyiza kwita kunshuti ziza mubuzima bwawe uko ziba zimeze ibyo ziba zigushakaho, uko mubana uko muhura nuko mutandukana.
Nibyiza kwita cyane kubihe wita ibyamahirwe mubuzima bwawe kandi ukita no kuri byabindi bita ngo ni ibyimyaku.
Iyo ibyobyose ubyitayeho ukabisesengura neza biguha ishusho yuwo uriwe bikakwereka nuburyo warwanamo, Kuko uba uzi impamvu y’ibikubaho, inkomoko yabyo naho bikura imbaraga,
Ubuzima bwa Papa wawe, na mama wawe bukwereka neza aho ubuzima bwawe bwerekeza, imibereho ya ba nyogosenge na banyoko wanyu iguhishurira byinshi isi ikubikiye utari wabona.
Sogokuru, nyogokuru bo kumpande zombi imibereho yabo ikwereka uwo uriwe cyangwa uzabawe, Ibikorwa byakozwe mu muryango wawe biguha ishusho y’intambara urwana nazo.
Rero ibyo byose nibindi ntabashije kuvuga iyo umaze kubisobanukirwa nibyo biguha ishusho y’intambara urwana nazo.
Icyo gihe kwirwanya no gusenya ibigirwamana by’iwanyu biroroha.
Kuko umenyako imyuka igusambanya mwijoro usinziriye ari ibyo mumuryango kandi ko bitazakwemerera gushaka cg ko urugo rwawe rubamo amahoro n’ibindi.
Umenyako inyatsi ihora ikwirukaho hari aho ifitanye isano nawe cg nababyeyi, buri kintu cyose umenya impamvu yacyo
Urwanya iyo myuka kuri wowe mbere na mbere, hanyuma ugakomereza intambara munzu iwanyu ukagura mumuryango.
Hanyuma yibyo ubona gutangira kurwana n’isi, Kuko icyogihe umenya umwuka wubwibone ukuriho aho uva, imico yawe itari myiza urayisobanukirwa, icyogihe urirwanya ubwawe.
Gideyoni yarafite intambara ikomeye cyane yo kubohora Abisirayeli ariko Imana yaramubwiye ngo izo ntambara zatewe nibigirwamana byubatse mumuryango iwanyu.
Banza ugende usenye Bayali yubatse kwa so nuyirimbura ukayishobora no kurwanya abamidiyani uzabishobora.
Biragoye gutera abamidiyani iwanyu kwa so hakiri ibicaniro bya bāli
Ntushobora gutsinda nagato kuko nubwo urwana ariko inyuma yawe hari ibiguca intege byifuzako utsindwa.
Nihamwe umwana yigaaaaa igihe cya examin cyagera agasinzira abandi baragiza gukora agakaguka, ikibazo ari gushaka kwiga arikurwana intambaza zamashuli ariko inyuma ye hari imyuka imuca intege idashaka ko yiga.
Gidiyoni amaze gusenya ibyubatswe iwabo yinjiye muntambara arwanya abanzi arabatsinda.
Reka ndangize mvugango nitwitsinda tugatsinda munzu imbere tugatsinda mumuryango ntakabuza no hanze tuzahatsinda.
Ev. RUBIBI