Insinzi ituruka mu kwihangana – Yezakuzwe Cyrille
“Yesu ashimwe Benedata,
Nifuje kubaganiriza ku Ijambo rifite intego igira iti:
Insinzi ituruka mu kwihangana
Dan 3:30
[30]Ibyo bishize, umwami yogeza Saduraka na Meshaki na Abedenego mu gihugu cy’i Babuloni.
Nkuko tubibona mu gihe cya Daniel na bagenzi be hari ibihe umuntu acamo bitari byiza biba bisaba kwihangana iyo ubinyuzemo neza hirya yaho ubona intsinzi :
1.Gukirira Aho wagapfiriye:
Nkuko Ba Saduraka batatwitswe n’umuriro kd bawugezemo Niko numukristo wihanganye ibyakamwishe bihinduka ibyo kumukiza.
2.Agakiza kubakuzengurutse:
Nkuko Abari bari kureba uko ba Saduraka bashya babibura bagatangarira Imana yabo Niko numukristo iyo yihanganye bitera abamuzi kwiringira Imana ye.
3.Gusohorwa mu kigeragezo:
Nkuko Ba Saduraka nyuma yo kubona ko ntacyo umuriro ubatwaye babasohoyemo Niko numukristo wihanganye Imana itegeka ko asohorwa mu kigeragezo akinjira mu mashimwe.
4.Nyuma yo kwihangana habaho kogezwa:
Nyuma yo kwihangana hajya habaho kogezwa cg kumenyekana umuntu atamenyekanye mu bibi ahubwo amenyekanye mu byiza , Abantu benshi bamufatiraho urugero ,benshi bagakizwa kubwe , kd Ijambo ryImana rigaragaza ko uwahinduriye benshi ku GUKIRANUKA azahabwa ingororano.
Murakoze mbifurije kubona Intsinzi y’abihanganye
Yezakuzwe Cyrille.